spot_img

Gen Muhoozi yongeye gutanga gasopo ko abamurwanya bose baba barwanyije museveni.

- Advertisement -

Gen Muhoozi Kainerugaba asanzwe ari umujyanama wa perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, uyu yongeye gutanga gasopo ku bantu bose bamurwanya cyane cyane abanya politiki, ko bakwiye kwitonda kuko mu kumurwanya baba bari kurwanya perezida Museveni batabizi.

Muhoozi ati: “mureke mbabwire, mu mikorere y’ishyaka ryacu NRM mukwiye kumenya ko urwanya data (Museveni) ubwo ninjye aba arwanyije, nikimwe nuko uzandwanya wese, azaba arwanyije data” uyu kandi wanahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka, yatangaje ibi nyuma y’iminsi yarishize hariho gahunda yo kwamagana Muhoozi yatangijwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kahinda uvuga ko hari gahunda yo kwiyamamaza kwa Muhoozi mu matora ya 2026.

- Advertisement -

Otafiire harihashize igihe gito yibasiye kuri Muhoozi muburyo bukomeye avuga ko ameze nk’imashini ihora yiteguye gukoreshwa nyamara yo yaramaze gupfa kera. Icyakora Otafiire avugako abanya Uganda bakwiye gutora Museveni, ariko Muhoozi we adakwiye gutorwa na rimwe kuko adakenewe. Otafiire ati: “burya iyufite amashanyarazi nta mpamvu yo gukenera imashini itanga umuriro (generator), ati Muhoozi nink’imashini itanga amashanyarazi yapfuye, mu gihe Museveni we ari urugomero ruduha amashanyarazi rero ntawukeneye iyo mashini, mu gihe dufite amanyarazi akora neza”

Ubusanzwe abafana ba Muhoozi nibo badukanye imvugo ya ‘Generator’ bayita Muhoozi kuko bo bavugaga ko burya amashanyarazi yose waba ufite isaha n’isaha ashobora kugenda ukayikenera. Aba rero bavugaga ko mugihe Museveni yaba atagihari Muhoozi agomba kuba ya mashini itabara abantu mu gihe umuriro usanzwe ugiye. Otafiire rero we yavuze ko iyi mashini bishingikirije yamaze gupfa kera kuburyo niyo baba bayikeneye ntacyo yabafasha.

- Advertisement -

Muhoozi we avuga ko umushinga we wo gukomeza kubaka Uganda nziza wakiriwe neza na Museveni bityo ko ntakizamubuza kuyobora Uganda. Muhoozi ati: “Omwana omukuru aba murumuna weishe” bivuga ngo: “umuhungu mukuru mu muryango burya aba ari murumuna wa se” akaba yarabivuze abinyujije mu mugani w’ikinyankore.

Otafiire ni umwe mu bakuru mu ishyaka rya NRM riyobowe na Museveni, akaba kandi ari kuruhembe rw’abarwanya umushinga wa Muhoozi ugamije kuzamushyira ku butegetsi nyuma ya Museveni. Uretse Otafiire kandi harimo nabandi bahoze ari abasirikare bakomeye badashyigikiye Muhoozi project, barimo nka Henry Tumukunde na David Sejusa.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles