spot_img

FIFA Yatumye benshi bagira ubwoba ko Argentine ishobora kwamburwa igikombe iherutse gutwara.

- Advertisement -

Ishyirahamwe ry’umupira ku isi FIFA rivuga ko rigiye gutangira iperereza ryimbitse ku ikipe y’igihugu ya argentine, iri perereza rikazakorerwa ku bakinnyi ndetse nabatoza biyi kipe cyangwa undi wese ugize aho ahuriye nayo, nyuma yibyo FIFA yise ibikorwa bidahwitse bakoze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi giherutse kubera muri Qatar.

Argentine yatsinze Ubufaransa kuri penaliti nyuma yuko amakipe yombi anganyije ibitego 3-3. Umuzamu Emi Martinez yagize uruhare runini cyane mu gufasha Argentine gutwara iki gikombe ahanini bitewe n’imipira yahagaritse yagombaga kuba ibitego ariko kandi na za penaliti yagiye akuramo z’ubufaransa. Ibi rero byatumye Martinez yegukana igihembo cy’umuzamu mwiza ibintu byatumye yishimira iki gihembo muburyo butanyuze abanyaburayi.

- Advertisement -

FIFA ivuga ko abakinnyi ndetse na bamwe bari baherekeje ikipe ya Argentine barenze ku mategeko anyuranye ari mu ngingo za fifa za 11, 12 na 14 zirimo ubworoherane, imyitwarire ndetse n’imikoranire n’itangazamakuru. Izi ngingo uko ari eshatu ngo ntabwo abanya Argentine bazubahirije ndetse bishobora no kubagiraho ingaruka kuburyo bamwe muribo bashobora kubihanirwa mu gihe iperereza ryaba ribihamije. Icyakora iri perereza ntabwo rireba Argentine gusa ahubwo harimo nandi makipe nkiya Croatia aho bivugwa ko nabo barenze ku itegeko riri mu ngingo ya 13 na 16 ku bijyanye n’ivangura ndetse n’umutekano ku kibuga.

Fifa kandi ikaba yatangaje ibihano ku bihugu bitatu birimo Ecuador, Serbia na Mexico, birimo gucibwa amafaranga ndetse guhagarika abafana kwitabira imikino kuribyo bihugu.

- Advertisement -

Emi Martinez uretse kwishimira igihembo muburyo butakunzwe n’abanyaburayi, ashinjwa kwibasira abakinnyi barimo Kylian Mbappe ubwo yishimiraga igikombe iwabo muri Argentine aho yafashe igipupe akagishyiraho isura ya Mbappe, ibi nabyo byatumye abafaransa barakara bikomeye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles