spot_img

Abanyeshuri barahiye ko batazongera gusiba ishuri nyuma yo kubona ubwiza bwa mwalimu wabo.

- Advertisement -

Aya mashusho y’uyu mwalimu yateye benshi amagambo ku mbuga za internet zitandukanye biturutse ku bwiza n’imiterere ye, ariko udasize n’imyambarire ye. Aya mashusho agaragaza uyu mwalimu wambaye imyenda imugaragaza wese n’imiterere y’umubiri we ndetse uwayabonye wese akaba yacitse ururondogoro biturutse ku kuba abarimu nkaba baba batamenyerewe.

Ahagaze imbere y’abanyeshuri ku kibaho, yakoze ibishoboka byose kuburyo abanyeshuri bamubona neza ndetse nawe ubwe yari azi neza ko ishusho ryose ryaramuka risohotse rimwerekana ryatuma aba ikimenyabose. Ibi rero byatumye ibinyamakuru byinshi bimugarukaho yaba imyambarire ye, imiterere ye y’umubiri ndetse n’ubwiza bwe maze barandika karahava.

- Advertisement -

Uretse kandi abanyamakuru, abanyeshuri b’uyu mwalimu bose cyane cyane abahungu barahiye ko ntanumwe uzongera gusiba ishuri, biturutse ku kuba amaso yabo yabonye ibidasanzwe kuri mwalimu. Icyakora nanone ababyeyi bamwe na bamwe bavuga ko nubwo abanyeshuri bashobora kubikunda ariko bidakwiye ko umwalimu yakagiye imbere y’abanyeshuri yambaye nk’umuntu werekana imideli. Bavuga ko ahubwo bishobora kuvamo kurangaza abanyeshuri kurusha uko byaba ari ukubigisha.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles