spot_img

Gerard Pique yihimuye kuri Shakira wamusebeje abinyujije mu ndirimbo.

- Advertisement -

Gerard Pique usanzwe uzwiho gusetsa cyane yasubije Shakira wahoze ari umugore we ariko bakaza gutandukana, ni nyuma yuko Shakira akoze indirimbo yibasira Gerard Pique n’umukunzi we mushya.

Uyu mugabo wahoze akinira Barcelona ku myaka ye 35 ndetse na Shakira w’imyaka 45 inkuru yo gutandukana kwabo yasakaye mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, aba bakaba bari bamaranye imyaka 11. Aba kandi bari bafitanye abana babiri ariko ibi ntibyababujije gutandukana ndetse na nyuma bakaza kwinjira mu ntambara y’amagambo nubwo Pique abikora yiturije.

- Advertisement -

Mu kwezi kwa cumi kwa 2022 nibwo Pique yagaragaje umukunzi we mushya witwa Clara w’imyaka 23, ibyo rero byateye umutwe Shakira ndetse kwihangana biranga ayoboka iy’inganzo abahimbira indirimbo ariko ibasebya bombi. Mu ndirimbo ye Shakira ati: “njyewe meze nk’umwana w’imyaka 22, warekuye Ferrari uyigurana Twingo (Renault), warekuye Rolex uyigurana Casio, ukora imyitozo myinshi y’umubiri ariko uzagerageje uyikoreshe n’ubwonko bwawe”

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka yarakunzwe cyane ndetse Pique aricecekera amera nkaho atanabimenye, uyu Pique wahise ashinga icyiciro gishya cy’umupira w’amaguru akimara gusezera umupira muri Barcelona, yasubije Shakira atera abantu urwenya rukomeye. Yahise agana uruganda rukora amasaha ya Casio maze agirana narwo amasezerano yo gutera inkunga iyi mikino ya Pique. Sibyo gusa kandi Pique kuriki cyumweru yagaragaye atwaye imodoka ya Twingo (Renault), ibi byose Shakira yaririmbye abigaragaza nkaho ari ibintu biciriritse cyane Pique yahise abikora kugira ngo yereke Shakira ko naho yasubira inyuma mu gukundana ntacyo bimutwaye.

- Advertisement -

Gusa Shakira we yabiririmbye agamije kumvikanisha ko Pique kureka Shakira agakundana nundi mukobwa uwariwe wese ari intambwe yateye isubira inyuma. Video ya Pique atwaye iyi modoka ya twingo kuri twitter yahise ikundwa n’abantu ibihumbi 60 mu masegonda macye, sibyo gusa kuko Pique iyi ndirimbo ya Shakira yahise ayibyaza umusaruro abinyujije mu kwamamaza amasaha ya Casio, aho yahise atangira gutanga amasaha y’ubuntu mu bantu benshi.

 

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles