spot_img

Batsinze Marine bibeshya ko bagezeyo none Rayon irabandagaje. Abarayon bibasiye mukeba wabo APR FC nyuma yo kuyandagaza ku mukino wa nyuma.

- Advertisement -

Ni umukino uboneka gacye mu Rwanda, kuko izi kipe ntizijya zikina umukino wa gicuti bivuze ko zihuzwa na leta gusa. Ni umukino wa Apr FC na Rayon Sports wabaye kuri uyu wa gatandatu wahuye izi kipe ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) uyu mukino wabereye i nyamirambo kuri stade ya Kigali wabaye nyuma yaho APR FC igaruye abanyamahanga ikava kuri gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Uyu mukino watangiye abafana b’amakipe yombi bikomangaga ku gatuza bigamba ko buri wese ari butsinde, umukino watangiye ushyushye cyane ndetse bidatinze ku munota wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports yahise iterekamo igitego cya mbere cyatsinzwe na Charles Bbaale, umukino wakomeje APR irusha Rayon Cyane ndetse benshi bibaza ko igiye kwishyura, gusa igice cya mbere cyaje kurangira ari kimwe ku busa amakipe yombi ajya kuruhuka.

- Advertisement -

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon yabaye nshya maze itangira kwahagiza APR gusa iminota yazamutse bikiri kimwe ku busa kugeza ku munota wa 85 ubwo Rayon Sports yabonaga Penaliti yarikorewe Ojera maze Kalisa Rachid ahita ayinjiza neza cyane, nkaho bidahagije ku munota wa 94, Ojera yongeye gukorerwa penaliti, ndetse ahita ayitera ayinjiza neza, Rqyon Sports iba ibonye igitego cya gatatu umukino uhita unarangira gutyo.

Rayon itsinze APR inshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse iyitsinda kabiri ku mikino ya finale dore ko iheruka kuyitsinda mu kwezi kwa gatandatu kuri finale y’igikombe cy’amahoro. Nu ubwa kabiri kandi iyitsinze kuri finale ya Super Cup kuko muri 2017 i Rubavu nabwo Rayon yatsinze ibitego 2-0 umukino utararangiye ukaza gukomereza i nyamirambo bikaza kurangira ari 2-0.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles