spot_img

Bamwe bapfa bicuza ibyaha, abandi bagapfa bicuza impamvu batabikoze. irebere bimwe mubyo abantu bapfa bavuga.

- Advertisement -

Ni amakuru adakunda kujya hanze cyane bitewe nuko bitajya byoroha ko umuntu abara inkuru yibyo yabonye cyangwa yumvise ku muntu ugiye gupfa. Icyakora hari abantu bahora mu bihe nk’ibyo ugasanga umunsi ku wundi arikumwe n’abantu bari mu minsi yabo ya nyuma.

Aba baganga bitwa “palliative care nurses” akenshi usanga bafite inshingano zo kwita ku bantu barwaye indwara zidakira kandi bakaba bageze mu minsi yabo ya nyuma. Umwe muri abo baganga rero yasangije isi amakuru asa nk’ateye ubwoba ariko nanone ateye amatsiko. Uyu muganga witwa Georgina Scull ni impuguke ku kwita ku bantu bose barembye ariko by’umwihariko mu mezi yabo atatu ya nyuma y’ubuzima bwabo.

- Advertisement -

Mu gitabo cye yise “regrets of the dying” yashyizemo bimwe mu byo abantu benshi bahuriraho bicuza mu gihe cyabo cya nyuma iyo bari gupfa. Uyu muganga avuga mu bantu hafi ya bose yabashije kwitaho ubwo babaga bari gupfa ikintu cya mbere bose bagiye bicuza, ariko ukuba batarakoze ibyo bashakaga ahubwo bagategereza abandi ngo babibakorere. Buri wese ugiye gupfa aba avuga ko hari byinshi yagezeho ariko akaba atanejejwe nuko yabyikoreye ahubwo abikesha imbaraga cyangwa se ubwenge bw’abandi.

Hari nabandi usanga bicuza ko hari byinshi batekereje ariko ntibabishyire mu bikorwa kuko bumvaga ko batabishobora ku giti cyabo nta wundi ubigizemo uruhare.
Ikintu cya kabiri abantu benshi bapfa bicuza ni “iyo mba ntarakoresheje imbaraga nyinshi” abantu benshi burya ngo bapfa bicuza umwanya n’imbaraga nyinshi batakaje ngo bagamije kunguka no gutunga byinshi. Uyu muganga avuga ko iyi ngingo ikunda kugaragara cyane ku bagabo kuko benshi muribo baba bibaza icyo gukora cyane byabamariye mu gihe ibyo bakoreye bidashobora kubagarurira ubuzima. Rero nuwo ntawukubwirije ngo uhagarike akazi kawe, ariko nanone ujye wibuka ko ibyo byose uri kwiruka inyuma bidakwiye kujya bigusaza ngo wibagirwe kuruhuka cyangwa kubana n’abantu kuko umunsi umwe uzabisiga byose.

- Advertisement -

Ikindi abantu benshi bicuza ni “uwampa undi mwanya nkabwira buri wese ikindimo” uyu muganga avuga ko abantu benshi bapfa bicuza impamvu batagiye babwiza ukuri abantu, cya gihe wanga kuvuga ikintu ngo utiteranya bigatuma upfira imbere mu mutima burya uba wihemukira. Hari nabo usanga barwaye indwara zirebana no guceceka cyangwa no kwifata ntibirekure ngo abantu bamenye ikibari ku mutima. Rero bajya bavuga ngo aho kunigwa n’ijambo, uzarivuge unigwe nuwo uribwiye aho kumushimisha wowe ugasigara ushira.

Abantu benshi kandi burya ngo bapfa bicuza impamvu batahaye umwanya uhagije inshuti zabo. Burya usanga abantu benshi baha umwanya akazi kabo kurusha ibindi bintu byose, gusa burya umuntu ugiye gupfa ngo aba yumva akumbuye za nshuti ze za kera. Rero ngo aba yicuza impamvu atahaye inshuti ze umwanya uhagije ngo biyibutse byinshi banyuzemo.

Ikindi abantu bapfa bicuza ngo “ni ukwiyima ibyishimo” iyi ngingo muri rusange igamije kubwira abantu ko bakwiye gukora igituma bumva banezerewe aho kumva ko ubuzima bwabo bwose bahora bahuze cyangwa bari kwiyima mu buzima bwabo bwose. Ibindi bitari ibyo bizatuma upfa wicuza.

Muri rusange rero dukwiye guha ubuzima agaciro mu gihe tukiri bazima, tugakora ibyiza ku bandi tukiyitaho kuko burya agaciro k’ubuzima nyakuri kabonwa n’umuntu uri kubura ubuzima.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles