spot_img

Agiye guhabwa miliyoni y’idolari nyuma yaho afunzwe imyaka 12 arengana. Bamwe bati ahawe macye.

- Advertisement -

Adam Braseel yafunzwe kuwa 09 11 2007 nyuma yaho ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere. Uyu yahise akatirwa igifungo cya burundu ashinjwa kwica umugabo w’imyaka 60 mu cyaro cya Grundy muri America, byavugwaga ko yamwishe muri 2006 tariki ya 07 Mutarama.

Uyu kuva muri 2007 yarafunzwe biratinda kugeza ahiritse imyaka 12 muri gereza nyamara arengana, kugeza tariki ya 02 Kanama 2019 ubwo urukiko rwavugaga ko rwasanze uwo mugabo arengana ndetse rugategeka ko arekurwa. Uyu nyuma yo kurekurwa yagiye ashaka impapuro zo kumuhanaguraho ubusembwa bwuko yafunzwe ndetse nazo aza kuzibona ariko ndetse nyuma yaho ikigo gishinzwe gufasha abantu bafunzwe mu maherere barengana cyitwa Tennessee Innocence Project cyahise cyimuburanira bikomeye kimusabira guhabwa impozamarira nk’umuntu wafunzwe arengana.

- Advertisement -

Iki kigo kivuga ko mu gihe wafunzwe urengana ndetse bikaza kugaragara ukanarekurwa, uba uteganyirijwe guhabwa impozamarira ya miliyoni y’amadolari kubera igihe uba waramaze muri gereza kandi bidakwiye. Ntibyatinze kuko n’ubuyobozi mu mujyi wa Tennessee bwahise bwanzura ko koko uwo mugabo agomba guhabwa ayo mafaranga kuko nabo basanze koko yararenganye kugeza ubwo afungwa imyaka 12 yose.

Ubu Braseel avuga ko ibisabwa byose byamaze gushyirwa mu bikorwa ndetse yiteguye kwakira aka kayabo, uyu mugabo ubu ufite imyaka 39 yari yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, ubujura ndetse no guhohotera byaganishije ku rupfu. Gusa byaje kumenyekana ko uyu yabeshyewe ndetse ko atariwe wakoze icyo cyaha.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles