Burya kurara neza ni ishingiro ry’ibanze rituma ku munsi ukurikiraho uzakora akazi kawe neza, gusa benshi muri twe usanga dusinzira neza ahanini bishingiye ku buryo turyamyemo cyane cyane kuruhande rw’umubiri umuntu aryamiye. Aha rero niho usanga benshi bahitamo kuryama bubitse inda kuko baba bumva aribwo baguwe neza.
Gusa imiryamire yawe ya buri munsi uretse no kugufasha gutunganya akazi kawe neza k’ejo ahubwo usanga uko umenyera kuryama neza mu gihe kinini, ubuzima bwawe nabwo bwungukiramo byinshi. Muri uko kuryama neza rero kuburyo bifasha n’umubiri wawe harimo n’uburyo uryamamo (position). Niyo mpamvu guhera uyu munsi ugomba kuzajya utekereza kabiri mbere yo guhitamo uruhande rw’umubiri uryamira.
Aya makuru tugiye kuguha tuyakesha umuvugizi w’ikigo Levitex gisanzwe kimenyerewe cyane mu gucuruza ibintu by’imisego na za matela, ariko by’umwihariko banatanga inama zinyuranye ku bakiriya zigendanye no kubungabunga urutirigongo rwawe mu gihe uryamye. Bavuga ko kuryama wubitse inda mu gihe kinini gishobora gufata imyaka runaka ari bibi cyane kuko byangiza umugongo muburyo bukomeye.
Iyo uryame wubitse inda bisaba imikaya y’inyuma mu itako kwirambura cyane kugira ngo ubashe kugira uburinganire ku buriri ndetse ubashe mo gukomeza uryame utababara. Sibyo gusa kandi kuko urutirigongo birusaba kwirambura cyane muburyo burenze ubukenewe mu gihe wubitse inda, ibi mu gihe bibaye imyaka myinshi bishobora kurangira wangiritse urutirigongo ari naho haturuka indwara zinyuranye z’umugongo.
Niba rero ushobora kwikosora ukabishobora gerageza ntuzongere kuryama wubitse ahubwo ujye uryamira urubavu cyangwa se byose nibyanga uryame ugaramye.