spot_img

Yamaze imyaka 32 asinziriye, abo banganaga yasanze barabaye abakecuru. Uyu mukobwa udasanzwe yavugishije benshi.

- Advertisement -

Waba warigeze kubyuka ukibaza ko ushobora kuba usinziriye imyaka n’imyaniko, ibi bikunda kuba muri za filime gusa nah’ubundi ku muntu usanzwe asinzira amasaha macye gusa ubundi agakanguka.

Icyakora siko bimeze ku mukobwa witwa Karolina Olsson wo muri Suede wabaye ikimenyabose nyuma y’inkuru ye ivuga ko uyu yasinziriye afite imyaka 14 ariko akazongera gukanguka nyuma y’imyaka 32 ubwo yaragize 46 y’amavuko. Icyakora uku gusinzira kwe ntabwo kwaturutse kuri bwa buryo uryama unaniwe ugatinda kubyuka ahubwo byatewe nindi mpamvu yihariye.

- Advertisement -

Wakwibaza uti byagenze bite?
Karolina yavutse ariwe mukobwa wenyine mu muryango w’iwabo w’abana batanu, yavutse kuwa 29 Ukwakira 1861. Uyu yakuriye mu muryango kimwe n’abandi bana mu myaka 14 ya mbere y’ubuzima bwe. Gusa umunsi umwe ubwo yari yatembereye yagarutse murugo yabyimbye isura ndetse ari kuribwa n’amenyo kuburyo bukomeye cyane. Uyu mukobwa yabwiye iwabo ko yanyereye kurubura ubwo yarari kwambuka umugezi ataha.

Ababyeyi be babonye ko umwana wabo akomeje kuribwa cyane bamusabye ko yaba agiye kuryama, nyamara bakamwohereza kuryama ababyeyi be ntibamenye ko uwo mukobwa wabo atazongera kubyuka vuba muriyo myaka kuko yongeye kubyuka mu 1908. Bigitangira umuryango we wabanje guhangayika ndetse ufatanya n’abaturanyi begeranya amafaranga yo guha abaganga ngo babashe kumusuzuma, umuganga ananiwe kumubyutsa bageze aho barabyihorera, ahubwo bakajya bajya kureba ko agihumeka umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Uko iminsi yagiye ishira nta na kimwe cyahindutse kuri Karolina kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kumujyana ku bitaro, abaganga bakoze ibishoboka bamukubita n’umuriro ngo barebe ko yakanguka gusa ibi byose byabaye iby’ubusa kuko atigeze akanguka ari nabyo byatumye abaganga bagwa mukantu kuko aribwo bari babonye mwene ubwo burwayi.

Nyina wa Karolina yakomeje kumwitaho muriyo myaka yose akajya amuha amata ndetse n’utundi tuntu dutuma akomeza kubaho, kugeza na nyina yitabye imana mu 1905. Icyo gihe bahise bazana umukozi ushinzwe kwita kuri Karolina, kugeza mu 1908 ubwo uwo mukozi wamwitagaho yumvise ijwi rituruka mu cyumba Karolina yari aryamyemo. Bazamutse biruka bajya kureba ikibaye batungurwa no gusanga Karolina yabyutse ari kurira cyane, ngo ntakintu na kimwe yibukaga cyangwa se yarazi cyabaye muriyo myaka 32 yose, ndetse yakangutse atakibasha kwibuka basaza be bose bavaga inda imwe.

Abaganga bihutiye kuza kumusuzuma ngo barebe ko ari muzima, ndetse batungurwa no gusanga uretse gutakaza ibiro ndetse kwitwara nk’abana bihabanye n’imyaka ye, ariko ntakindi kintu cy’ikibazo yarafite mu buzima bwe. Mu byumweru bicye uyu mukobwa yongeye kubasha kuvuga neza ndetse abantu bamwe na bamwe batangira kuvuga ko bashidikanya niba koko byari ugusinzira cyangwa niba byarakozwe n’umuryango bakamuhisha ku bushake kubera impamvu runaka.

Kugeza nubu inkuru ye yakomeje kuba amayobera ndetse nanubu nta muhanga numwe urabasha gusobanura ibyabaye, Karolina yabayeho indi myaka 42 ndetse yaje gupfa mu 1950 bivuze ko yapfuye afite imyaka 86.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles