Hari igihe ibibi bikwibasira ukibaza icyo wapfuye n’Imana ukakibura, ibaze kuba warufite agahinda kuko ugiye gupfusha umugore mu gihe gito, nkaho bidahagije wa mugore uri gupfa akagusaba uruhushya rwo kujya kuryamana nuwo bahoze bakundana mbere yuko muhura (ex-lover).
Ni inkuru yatangajwe nuyu mugabo ku kinyamakuru Reddit, kuko yavuze ko ntamuntu wihariye yabona yatura agahinda ke, uyu mugabo avuga ko ku ntangiriro yashenguwe umutima no kumenya ko umugore we yakundaga cyane ndetse bari bamaranye imyaka 10 yose, ashigaje igihe gito ngo yivire ku isi bitewe n’indwara idakira uyu mugore yari afite. Yaje kumenya ko rero uwo mugore we asigaranye amezi icyenda gusa yo kubaho ndetse ubwo yumvaga nta kundi ko ahubwo agiye kwitegura kumusezeraho neza murayo mezi asigaye.
Yagize ati: “sinibuka uko nabagaho ntarabana na we, ndetse sinarinzi icyo gukora mu gihe azaba amaze kuva mu buzima. Nakoze ibishoboka byose ngo iminsi ye ya nyuma izamubere myiza kurusha ibindi bihe byose, ndetse nanamubwiye ko nari niteguye kubahiriza icyifuzo cyose yangezaho kiri mu bushobozi bwange” “abaganga bambwiye ko mu mezi ane cyangwa atanu azatangira kugendera mu kagare k’abamugaye, ndetse ko mu mezi umunani azaba ashigaje ibyumweru bikeya byo kubaho”
Mugihe uyu mugabo yari amaze kwiyakira ndetse akumva ko ntakindi yakora ngo umugore we adapfa, nibwo yakiriye indi nkuru mbi kurusha iya mbere. Ubwo uwo mugore we wari urwaye yamwicazaga agirango amusabe ikintu cya nyuma yamukorera, yatunguwe nuko uwo mugore we yamusabye ko “yamuha amahirwe maze agakorana imibonano mpuzabitsina nuwo bahoze bakundana” umugabo ati: “nukuri naratunguwe cyane ndetse ngwa mukantu, byanatumye mubaza impamvu ashaka uwo mwanda, yamusubije ko uwo muntu bahoze bakundana arirwo rukundo rwiza cyane yagize mu buzima bwe”
Umugore yagerageje gusobanurira uwo mugabo uburyo ari ngombwa kuryamana nuwo bahoze bakundana ariko umugabo umujinya n’agahinda byari byamaze kumusabika ndetse amubwira ko ibyo byose ari kumubwira yumva ari nk’umwanda udafite aho ushingiye” niyo mpamvu ngo byamuzanye ku rubuga ngo abaze abantu niba koko yareka uwo mugore we uri gupfa agashyira mu bikorwa icyifuzo cye, cyangwa se akamwangira kugira ngo adakomeza kwicwa n’agahinda
Uyu mugabo ku bwe ngo yumva byaramubabaje cyane ndetse akumva ameze nkaho yagambaniwe bikomeye, gusa ngo yumva yabimwemerera bitewe nuko uwamugejejeho icyifuzo ari gupfa bityo adashaka ko azapfana icyifuzo kitashyizwe mu bikorwa bitewe n’umugabo.
Umugabo ati: “nukuri nishwe n’agahinda kumva ko umugore wange twabanaga yaryohewe cyane n’imibonano mpuzabitsina yakoranaga nuwo bahoze bakundana kuburyo arinacyo kintu cyanyuma yifuza mbere yuko apfa, sinifuza no kuzumva ko byabaye, gusa mungire inama sinzi icyo nakora”
Ari nkawe wamugira iyihe nama?