spot_img

Inyota idasanzwe yatumye anywa amazi kugeza amuhitanye. Inkuru ye yateye benshi urujijo…

- Advertisement -

Burya nibavuga ko Africa ari umugabane mwiza ntimukajye mubihakana, benshi bahita bavuga ngo sibyo ngokubera ko irangwamo ubukene, indwara, intambara, ruswa n’ibindi binyuranye. Nyamara uretseko ibi atari nako bimeze ariko Africa inafite urundi ruhande rwiza rutuma iza ku mwanya wa mbere ku isi mu hantu heza ho gutura.

Mu minsi ishize ubushyuhe bukabije mu leta zunze ubumwe za America bwatumye umugore w’abana babiri muri leta ya Indiana apfa urupfu rutunguranye nyuma yuko yari amaze kunywa amacupa ane y’amazi mu gihe kitarenze iminota 20. Ibi byabaye ku itariki ya 04 Nyakanga ubwo abanyamerika bizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge, maze uyu mugore afata urugendo rwo gutembera we n’umuryango we mu bwato.

- Advertisement -

Aba bageze murugo bavuye gutembera, uyu mugore w’imyaka 35 yahise yitura hasi mu buryo butunguranye ariko ntanumwe wakekaga ko biri burangire ahaburiye ubuzima kuko yari yiriwe amerewe neza cyane. Gusa mu gihe bari bari mu bwato batembera uwo mugore yatatse kenshi ko afite inyota ikabije ndetse akumva atari kunywa amazi ngo yumve anyuzwe. Iyi nyota ikabije rero yamusize yumva ngo umutwe umurya aribwo yafataga umwanzuro wo kunywa amazi kugeza yumvise inyota igabanutse.

Uyu ngo yanyweye amacupa ane ya 50cl mu minota 20 yose yari amaze, bivuze ko yari amaze kunywa litiro ebyiri gusa. Bagarutse murugo rero kumugoroba ngo nibwo yatangiye kumererwa nabi kurushaho ndetse aza kwitura hasi. Bamujyanye kwa muganga igitaraganya ngo barebe ko yazanzamuka ariko ntacyo byatanze kuko atigeze yongera kweguka ukundi. Bivugwa ko uyu yahitanywe n’ikintu kitajya gikunda kubaho bita “water toxicity”

- Advertisement -

Aha ni igihe wanyweye amazi menshi kandi mu gihe gito akakurenga bikamera nkaho unyweye uburozi kuko ajya mu mutwe kugeza ubuze imbaraga mu mubiri ndetse n’umwuka ukaba mukeya. Ubundi abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu muzima udafite ikindi kibazo akwiye kunywa byibuze litiro ebyiri z’amazi ku munsi. Uyu mugore rero amazi yakanyweye umunsi wose, yayanyweye mu minota 20 yonyine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles