spot_img

Wari uziko ugurishije buri gice cyose cy’umubiri wawe ushobora kubona akayabo karenga miliyari 50. Irebere buri gice uko gihagaze ubu…

- Advertisement -

Uruvange rwa vitamin zinyuranye, uturemangingo ibihumbi n’ibihumbi, uruhu, umutima, imboni z’amaso, impyiko, ndetse n’ibindi byinshi, buri wese ashobora kwibaza ngo ese umubiri w’umuntu ufite agaciro kangana iki mu by’ukuri? Gusa icyo wamenya nuko buri gice tuvuze hejuru ndetse nicyo tutavuze kigiye gifite agaciro.

Muri iki gihe usanga buri kintu kiri ku isi ndetse nikitari ku isi byose bifite igiciro cyabyo mu mafaranga, usanga umuntu yandika ati ubwoko bw’inyoni ubu nubu butaboneka, uramutse ububonye wakwishyurwa aya, undi akaza ati niba wifuza kugura ikibanza ku kwezi wakwishyura aya ukakibona. Nubwo ntanubwo dukangurira kugura cyangwa kugurisha ibice by’umubiri kuko urebye ntibyemewe mu bihugu hafi ya byose ariko ukwiye kumenya niwireba uzirikare ko buri rugingo rukuriho rufite agaciro ku isoko.

- Advertisement -

Kugeza ubu abahanga bavuga ko ufashe umuntu akiri muzima bakamukuramo buri gace kagize umubiri, amafaranga yose hamwe yavamo yagera kuri miliyoni 45 z’amadolari, aka gaciro ariko usanga gahabanye cyane nako umubiri w’umuntu wapfuye aba afite, kuko biteganywa ko umuntu wapfuye ugiye umukuramo ibice bimwe na bimwe umubiri we wose ushobora kuvamo akayabo k’ibihumbi birenga 550 by’amadolari. Ibi nukubera ko iyo umuntu yamaze gupfa hari nibice bimwe na bimwe bihita byangirika ako kanya.

Gusa bitandukanye nibyo ushobora kugenda wumva cyangwa usoma ahantu hatandukanye, ukwiye kumenya ko utemerewe kugurisha ibice by’umubiri wawe muburyo ubwaribwo bwose. Gusa nubwo usanga hari amategeko abuza ibi cyane cyane mu bihugu byateye imbere, ariko ntibivuze ko mu nzira zimwe cyangwa izindi ingingo z’imibiri y’abantu zitagurishwa umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Muri rusange rero amakuru ari hanze yerekana ko ibice by’umuntu bihenze kurusha ibindi kuri ubu birimo ibikurikira. Icyakora nta rwego na rumwe rwiyemerera ko rugurisha ibi bice cyangwa ngo rwemere ko arirwo rwatanze iyi mibare. Ibyo biciro rero biteye uku: Umutima w’umuntu kuri ubu ubarirwa agaciro ka miliyoni y’amadolari (arenga miliyari imwe na miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda), umwijima uza ku mwanya wa kabiri aho ubarirwa akayabo k’ibihumbi 557,000 mu madolari (aya akabakaba hafi miliyoni 700 frw), impyiko nazo burya zirahenda kuko imwe ibarirwa ibihumbi 262,000 by’amadorali, uruhu rw’umuntu narwo ni imari ishyushye kuko barugura kuri santimetero kuko santimetero kare imwe y’uruhu iba ihagaze hafi amadorali atanu, igifu burya nacyo kiragurwa kuko kibarirwa amadolari 500 ndetse n’imboni z’amaso buri imwe ibarirwa amadolari 1500.

Ibi biciro nibyo muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse twabahitiyemo kubereka bimwe mu bice bikunda kugurwa cyane. Gusa nanone nubwo tuberetse ibyo biciro, ku masoko atemewe usanga abantu babigurisha macye cyane kurusha ibyo biciro, ntibizwi aho bakura ibyo bice by’imibiri gusa biragurishwa cyane. Mu bihugu bikennye usanga iyo hari abantu benshi bagurisha ibice byabo by’umubiri kugira ngo imiryango yabo ibashe kubaho, gusa mwene aba ntabwo bajya bahabwa kuribyo biciro twavuze haruguru kuko harigihe ushobora gutanga nk’impyiko ntibakurengereze amadorali 1000.

Abantu benshi bagura ibi bice kandi bitewe nuko babikora mu buryo butemewe n’amategeko urebye nabi bashobora nokukwica bakakujyanira ubuntu, iyi magendu y’ibice by’umubiri ku isi kandi usanga irimo amafaranga menshi cyane ndetse igakorwa n’abakomeye kuko nta muntu ubonetse wese ushobora kubikora.

Ese wowe hari icyiciro waba waragezeho kuburyo wifuza kugurisha ibice by’umubiri wawe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles