spot_img

Inzu ihenze kurusha izindi ku isi izaba ihagaze miliyari zirenga 1000 z’amadolari. Irebere iyi nzu itangaje iri kubakwa mu butayu.

- Advertisement -

Igikomangoma cyo muri Arabia Saudite cyitwa Mohamed bin Salman (MBS) asanzwe azwi cyane mu mishinga minini kandi itangaje, umwe mu mishinga ya vuba yatekerejwe nicyo gikomangoma ni umushinga wo kubaka umujyi udasanzwe ndetse uzaba urimo ibintu bitigeze biboneka ahandi ku isi.

Uyu mujyi wiswe NEOM biteganywa ko uzaba uhagaze miliyari zirenga 1000 z’amadolari ($1trillion) ukazaba ari umujyi ugizwe n’inyubako imwe ariko ikubiyemo ibintu byose ushobora gusanga mu mujyi usanzwe uteye imbere. Uyu mujyi bivugwa ko watekerejwe hagendewe kuri byinshi bisanzwe bigaragara mu mafilimi birimo nk’utumodoka tuguruka ndetse n’amarobo acungira abaturage umutekano.

- Advertisement -

Uyu mujyi uzaba ugizwe n’inzu ebyiri ziteganye ariko ndende cyane zikoze akantu kameze nk’umuhora (corridor) kuburyo zizubakwa ku butaka bureshya na kilometero zisaga 120. Nubwo azaba ari umujyi ariko bivugwa ko nta modoka zisanzwe zizaba zemewe kuhagenda ahubwo hazajya hifashishwa gari ya moshi zidasanzwe z’ubwoko bushya, utudege tutagira abapilote ndetse n’utundi tumashini tudasanzwe tuzajya dufasha abaturiye umujyi kubasha kuva hamwe bajya ahandi.

Arabia Saudite yubatse uyu mujyi mu rwego rwo gushakisha ahandi hantu bashobora gusarura amafaranga kuko ngo badatuje kuba ubukungu bwabo bucungira kuri peteroli gusa. Imirimo yo kubaka uyu mujyi ubu yamaze gutangira mu ntara ya Tabuk iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu. Biteganywa ko uyu mujyi uzaba wamaze kubakwa mu myaka irindwi iri imbere bivuze ko muri 2030 ushobora kuzaba warangiye, nubwo hari abavuga ko uyu mujyi udashobora kuzura mbere y’imyaka 50.

- Advertisement -

Igikomangoma Salman kivuga uyu azaba ari umujyi utuwe na miliyoni 9 ndetse akaba ari umujyi rukumbi uzajya ukoresha ingufu zitangiza ikirere ku kigero cy’Ijana ku Ijana.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles