Ubusanzwe Sadio Mane ukomoka muri Senegal akinira ikipe ya Bayern Munchen mu budage, ubu yamaze kubagwa kubera imvune yagize ubwo yari ari gukinira ikipe ye muri shampiona ariko bagakeka ko bidakomeye, gusa ubu byamaze kwemezwa ko atazakina igikombe cy’isi kubera iyi mvune.
Bitangira ishyirahamwe rya ruhago muri Senegal ryari ryatangaje ko Mane atazakina imikino ibanza mu gikombe, nyamara nubwo bamwe bari bizeye kuzamubona mu mikino imwe nimwe ubu siko bikimeze kuko kuri uyu wa kane ubwo yongeraga kunyuzwa mucyuma kizwi nka MRI byagaragaye ko akeneye kubagwa.
Kuwa 08/11/2022 nibwo Sadio Mane yakuwe mu kibuga igitaraganya ubwo ikipe ya Bayern Munich muri shampiona ya Bundesliga mu budage yanyagiraga Werder Bremen ibitego 6-1. Gusa kuri uyu wa kane Bayern akinira yemeje ko kubagwa mu ivi kwe kwagenze neza.
Mu itsinda ryayo mu gikombe cy’isi Senegal irikumwe n’ubuholandi, Qatar, na Ecuador, Senegal izatangira gukina kuwa mbere aho izaba isakirana n’ubuholandi. Icyakora abakurikiranira hafi ibya Senegal bemeza ko ihombye umuntu w’ingenzi kuko Mane ariwe waruri ku ruhembe mu bafatiye runini Senegal.
Reka tubibutse ko Mane ariwe winjije penaliti ya nyuma yatumye Senegal itsindira igikombe cya Africa ubwo batsindaga Misiri.
Hari byinshi abantu batajya bitaho cyane bigendanye n’imibiri yabo, nyamara ntibamenye ko biri kubangiriza imibiri mu buryo badakeka. Ubusanzwe nibyiza kwishima ndetse no gushimisha ibyiyumviro by’umuntu muburyo bunyuranye. Nyamara burya ibyishimo birenze urugero nabyo nibibi.
Muri uku gushimisha umubiri usanga imibonano mpuzabitsina ari ingingo iza mbere mu mibereho y’ikiremwamuntu, nyamara burya icyo ukwiye kumenya nuko nabyo iyo bikozwe inshuro nyinshi, biba ari bibi kumubiri w’umuntu ndetse bikaba byanamugiraho ingaruka atari yiteze. Gusa bitewe nuko nta mibare ihari yemejwe umuntu akwiye gukoraho imibonano mpuzabitsina usanga buri wese yishyiriraho gahunda ye, bijyanye nuko abyifuza.
Icyakora benshi bakunda kwibaza bati ese ubundi bigenda bite iyo umuntu yarengeje urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina. Kuriyi nshuro tugiye kubabwira kuri bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umubiri wawe ukeneye kuruhuka ku bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro.
Nkuko tubisoma ku rubuga “healthline” ruvuga ko mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero hari ibimenyetso umubiri wawe uzakwereka. Muribyo bimenyetso harimo:
Umunaniro ukabije: ubusanzwe abahanga bemeza ko umuntu umaze gukora imibonano mpuzabitsina aba ameze nkuvuye kwiruka ibirometero byinshi n’amaguru. Ibi rero bisobanuye neza ko Numara gukora imibonano, umubiri wawe uzahura n’umunaniro kuko uzaba umeze nk’umuntu uvuye kwiruka. Ibi rero iyo byisubiyemo kenshi bitera umubiri umunaniro ukabije kuburyo bishobora no kukuviramo uburwayi mu gihe ntagikozwe ngo umubiri uruhuke.
Kutagira icyo witaho: umuntu ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero, ubwonko bwe bubura imbaraga zo kwita kukintu mu buryo bwihariye. Ahanini biturutse kuri wa munaniro ukabije, biragenda bikagera no ku bwonko. Ibi rero bituma nko kuba umuntu yakwicara agakora akazi gasaba gutekereza cyane cyangwa nko ku banyeshuri kwiga atuje bimugora cyane kuko aba afite umunaniro ukabije ku bwonko nubwo we ashobora kudasobanukirwa ikiri kubitera.
Bimwe mu bindi bimenyetso harimo nko kugira utubazo mu gifu, mu nda, cyangwa se mu myanya ndangagitsina. Gusa ibi bimenyetso ntabwo abantu babihuriraho byose bitewe n’imbaraga z’umubiri w’umuntu ku giti cye.
Mbere yuko shampiona zitandukanye ku isi zihagarara kugira ngo igikombe cy’isi gikinwe, umukinnyi Cristiano Ronaldo yateje ururondogoro biturutse ku kiganiro yatanze mu kinyamakuru the Sun. muriki kiganiro, Ronaldo yikomye bikomeye ikipe ye ya Manchester United, n:umutoza we Erik Ten Hag ndetse na bamwe mu bagize iyi kipe yaba abakinnyi ndetse n’abayobozi.
Ubwo iki kiganiro cyabaga, abakinnyi bose ba Manchester united baragikurikiye batuje ndetse n’ubuyobozi bwa Manchester united niko byari bimeze cyane ko batari bazi ibiri bubere muricyo kiganiro. Nyuma yicyo kiganiro habaye inama y’igitaraganya mu ikipe ndetse kugeza ubu bivugwa ko imwe mu myanzuro yafashwe ariko itarashyizwe hanze ari uko uyu mukinnyi atazagaruka muriyi kipe ya Manchester united nyuma y’igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.
Sibyo gusa kuko n’abakinnyi ubwabo batangiye kwikoma Ronaldo, kuko nkubu kapiteni Harry Maguire yamaze gukura Cristiano Ronaldo ku rubuga (group) ruhuriraho abakinnyi bose ba Manchester United. Sibyo gusa umutoza Eric Ten Hag ngo yatunguwe cyane niki kiganiro Ronaldo yatanze ariko ngo kuriwe ntibyamurakaje na gato. Kugeza ubu birakekwa ko Manchester united izafata inzira z’amategeko zikomeye ndetse birakekwa ko kuri ubu bashobora guhagarika amasezerano ye uyu mukinnyi agasezererwa muriyi kipe nta mperekeza cyangwa impozamarira ahawe. Ibi ni ukubera ko abahanga mu mategeko y’umupira w’amaguru bavugako yarenze ku mabwiriza ya FIFA.
Biramutse bikozwe sibwo bwa mbere umukinnyi yaba ahagarikiwe amasezerano adahawe impozamarira kuko byigeze kubaho mubihe byashize. Abantu benshi baribuka nk’umukinnyi Jimmy Bullard wakiniraga ikipe ya Hull city, ndetse na Nicolas Anelka wakiniraga West Bromwich Albion, aba nabo bakaba barirukanywe nta mperekeza kubera impamvu nkizi za Cristiano Ronaldo.
Reka tubibutse ko Manchester United izongera kumanuka mu kibuga kuwa 20/12/2022, nyuma y’iminsi ibiri igikombe kirangiye.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara adasanzwe yerekana perezida Xi Jin Ping w’Ubushinwa ashinja minisitiri w’intebe wa Canada bwana Justin Trudeau gushyira hanze ibyo baganiriye mu nama yabahuje mu muhezo. Ni ikiganiro bagiranye mu mwanya wihariye ubwo aba bombi bahuriraga mu nama ya G20 muri Indonesia.
Xi yabwiye Trudeau ko ibyo yakoze bidakwiye kandi nta bunyakuri burimo, ntihatangajwe amakuru yo mu muhezo Trudeau yashyize hanze, ariko bikekwa ko ari ibyo Trudeau yavuze byuko ubushinwa bwakoreye ubutasi kuri Canada ndetse no kwivanga mu matora yo muri Canada imbere, kuko aribimwe mubyo baganiriye hagati yabo.
Mu mashusho yasohotse Xi yavuze mu gishinwa bigasubirwamo n’umusemuzi abwira Trudeau, ati: “ibintu byose twaganiriye mu muhezo, byasohotse mu binyamakuru kandi ibyo ntabwo bikwiye” Trudeau ntiyigeze abihakana ndetse yabyemeye ariko ahamiriza Xi ko muri Canada bemera ibiganiro bidaheza kandi biciye mu mucyo buri muntu yisanzuye kandi ariko bizakomeza.
Atarasoza kuvuga Xi Jinping yahise amuca mu ijambo aramubwira ati: “mbere na mbere ubanze utunganye ibisabwa” yahise amuha ikiganza aramusezera arigendera.
Uyu wahoze ayobora America, Donald Trump yongeye gushimangira ko muri 2024 azongera kwiyamamariza kuyobora America, uyu mugabo avuga ko ubukungu bwa America bugeze aharindimuka bityo hakenewe umuntu nkawe ngo abuzahure. Yabivugiye iwe ahazwi nka ‘Mar-a-Lago’ mu maso y’abakunzi be bari baje kumukurikira, ndetse Trump yongera gushimangira ko ashaka kongera kugira America nziza.
Trump: “kugira ngo tugire America nziza kandi ikomeye nanone, iri joro ntangaje ko nziyamamaza ku mwanya wa perezida wa America” muri 2020, Donald Trump w’imyaka 74 nibwo yasoje manda ye y’imyaka ine yari yatorewe muri 2016. Yiyamamarije manda ya kabiri ariko aza gutsindwa na Biden mu matora Trump yemeje ko yibwe amajwi.
Yakomeje agira ati: “kuva ubu kugeza muri 2024 ku munsi w’amatora, nzarwana kurusha undi wese wigeze ubikora mbere. Tuzatsinda abahezanguni b’abademokarate barimo kugerageza gusenya igihugu cyacu bakirimo” trump kandi yishongoye bikomeye avuga ko mu gihe cy’imyaka ine yayoboye buri muntu yari abayeho neza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho. Yashimangiye ko ubukungu bwarimo buzahuka bikomeye ubwo yavaga ku butegetsi ariko ubu igihugu kikaba kiri guhirima. Trump kandi yakomoje ku izamuka rikomeye ry’ibiciro muri amerika.
Joe Biden abajijwe kuri iri jambo rya Trump yaruciye ararumira ntiyagira icyo arenzaho.
Ibi tubivuze kuko kuriyi nshuro nanone ikigo gikomeye ku isi Google cyemeye kwishyura impozamarira ku bakiliya bayo z’amadorali agera kuri miliyoni 391.1, akaba ariyo mpozamarira itubutse kimwe mu bigo bigiye kwishyura mumateka. Ibi bije nyuma y’iperereza ryakozwe ryerekeye amabanga y’abakiliya bakoresha Google kuri android na iPhone yamenwe niki kigo maze iperereza ritegeka ko Google igomba kwishyura impozamarira ingana kuriya muri leta zirenga 40 zo muri America.
Uyu mwanzuro wafashwe kuwa mbere tariki 14/11/2022 ndetse ubu Google igiye kuba ikigo cya mbere giciwe amande menshi mu mateka y’ikoranabuhanga kubera kumena amabanga y’abakiliya bayo. Google ishinjwa ibyaha byinshi birimo gukurikirana inzira zose abantu batandukanye bagiye banyuramo, kabone nubwo abo bakiliya babaga bafunze gahunda yo gukurikiranwa izwi nka “location tracker” kuri telephone.
Iki kirego cyazamutse bwa mbere muri 2018, iki kirego cyaje gukomeza ndetse biza kugaragara ko abantu barenga miliyari 2 bakoresha android ndetse nababarirwa muri za miliyoni bakoresha iPhone baramenewe amabanga.
Uku kunyuranya n’ubushake bw’abakiliya ngo byatumye Google ikoresha aya makuru y’abakiliya maze isaruramo amafaranga menshi cyane kandi abakiliya batabizi ndetse batabishaka, ibi ahanini bikorwa mu buryo bwo kubona abamamaza kuko iyo Google ibonye ahantu ukunda kuba uri imenya nubwoko bw’amatangazo ikoherereza bitewe n’abacuruza bakorera aho hantu ukunda kuba uri, ibi rero Google yabyungukiyemo cyane.
Ibi byanatumye ibice birenga 80% by’amafaranga yose Google yinjije barayakuye mu kwamamaza. Bivugwa ko mu mwaka ushize gusa Google yinjije miliyari 257 z’amadorali.
Ubusanzwe abantu biruka kuri uru rwego rwa marathon basanzwe bafatwa nkaba mbere bigengesera ku bijyanye n’ubuzima bwabo, gusa burya abantu bose si kimwe ndetse kuri uyu mugabo wo mu bushinwa we yaciye agahigo yiruka marato arayisoza ari no gutumura agatabi.
Azwi nka Uncle Chen akaba afite imyaka 50, aherutse kwiruka marato mu mujyi wa Jiande mu bushinwa, izi kilometero 42 zigize marato yazirutse mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 30 ari kunywa itabi kuva atangiye kugeza asoje. Mu mafoto yakwirakwiye ku isi hose yerekana uyu mugabo asoza kwiruka ndetse agahabwa na seritifika yuko yirutse marato akayisoza, mu bantu 1500 basiganwaga, Chen yaje ku mwanya wa 574 akoresheje amasaha atatu iminota 28 n’amasegonda 45.
Icyakora uyu mugabo ngo si ubwa mbere akoze aya mateka kuko ngo ibintu byo kwiruka atumura n’agatabi ari ibintu bye, nk’ikinyamakuru cyandika ibyerekeye no kwiruka cyo muri Canada kivuga ko uyu mugabo no muri 2018 ndetse na 2019 yirutse mu marushanwa abiri atandukanye aho mu bushinwa ndetse yose akayarangiza ari kunywa itabi. Hari kandi andi makuru yerekana ko uyu mugabo ari umuhanga cyane mu kwiruka ndetse akabikunda cyane kuko ajya yiruka nintera iruta marato.
Hari nkaho yirutse kilometero 50, ndetse ngohari nahandi yirutse urugendo rwamaze amasaha 12, muri 2017 kandi nabwo yakoze agashya nabwo agaragara mu marushanwa yokwiruka ari kunywa itabi.
Umwe mu bakuriye ubutasi bwa America yavuze ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyakorewe m’Uburusiya cyahitanye abantu babiri mu gihugu cya Polonye (Poland). Minisitiri w’intebe wa Polonye Mateusz Morawiecki yahise atumiza inama y’igitaraganya yiga ku mutekano mu gihugu.
Nyuma gato minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Polonye yaje gutangaza ko iki gisasu cyakorewe mu Burusiya cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine. Ntibyaciriye aho kandi kuko polonye yahise itumiza ambasaderi w’Uburusiya ngo aze asobanure ibigendanye nicyo gisasu, Uburusiya bwahakanye bwivuye inyuma ko nta ruhare rufite mu iraswa ryicyo gisasu.
Iki gisasu cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine.
Polonye yahise itangaza ko iryamiye amajanja nyuma yicyo gisasu ndetse inzego zose za gisirikare zigomba kwitegura bikomeye cyane cyane ingabo zirwanira mu kirere. Polonye isanzwe ari umunyamuryango wa OTAN ihora ihanganye n’Uburusiya ndetse uyu ukaba ari n’umuryango washyiriweho gusenya Uburusiya mu nzira zose. Nyuma y’iturika ryiki gisasu perezida wa Ukraine we yahise ashinja Uburusiya kuba aribwo bwagabye igitero kuri Polonye ndetse ko ari intambara Uburusiya bwashoje igiye gukomereza n’ahandi.
America kugeza ubu ntiremeza ko koko icyo gisasu cyatewe n’Uburusiya kuko bo bavuze ko nta makuru ya nyayo abyemeza barabona, polonye ku ruhande rwayo nayo yirinze gushinja Uburusiya ahubwo bavuga ko bakiri gukora iperereza ndetse ko kugeza ubu bataramenya uwarashe icyo gisasu.
Uyu musore w’imyaka 32 witwa Luwizo ni umunye congo, avuga ko yahatiwe gushyingiranwa naba bakobwa batatu b’impanga bitewe nuko yasobanuriwe ko adashobora kuzitandukanya ngo bishoboke.
Ku ikubitiro avuga ko uwo yakunze bwa mbere muri aba bakobwa ari uwitwa Natalie, bakaba barahuriye kuri facebook bakaganira ndetse bakaza gukundana, kugeza naho bemeranyije guhura amaso ku maso. Bamaze guhura Natalie ngo yahisemo kumwerekana ku bavandimwe be babiri bavukanye ari impanga za batatu, maze abo babiri barimo uwitwa Natasha na Nadege nabo bagahita bakunda uwo musore muburyo bukomeye.
Uyu musore ngo yatunguwe no kubona abandi bakobwa babiri basa neza neza nk’umugore we ubwo yari agiye gusura Natalie. Luwizo ati: “natunguwe cyane no kubona abandi bakobwa babiri bameze neza nk’umugore wange kuburyo bitashobokaga kumenya Natalie ari uwuhe, habuze gato ngo niture hasi kubera kubura ubwenge”
Izo mpanga uko ari eshatu bitewe nukuntu zikundana cyane, ngo zahisemo ko ntawe uzazitandukanya ndetse kuva ubwo bahitamo gushyingiranwa n’umugabo umwe bakajya bamusangira. Izo mpanga bazibaza uko byari bimeze ubwo biyemezaga gushyingiranwa n’uyu mugabo, umwe muribo yagize ati: “Luwizo yabaye nk’utunguwe cyane kumva ko agiye gushyingiranwa n’abagore batatu, icyakora bitewe nuko yari yaradukunze kandi natwe tumukunda cyane ntibyagoranye gutegura ubukwe bwacu”
Aba bagore bavuga ko nubwo nta muntu wigeze yizera ko abagore batatu bashobora gusangira umugore umwe, bo bemeza ko gusangira burikimwe cyose aribwo buzima bwabo kuva bakivuka. Luwizo kuruhande rwe avuga ko icyemezo cyo gushyingirwa abagore batatu iwabo batigeze bagikunda, bityo bakaba barahisemo kudataha ubukwe bwe, ariko we avuga ko ntacyo yicuza kugeza ubu.
Uyu mugabo atangaza ko burya mu buzima bw’umuntu buri wese agira amahitamo ye ndetse ko kugira ngo ubone icyushaka haricyo ugomba kubura mu buzima. Yemeza ko kugeza ubu atuje ndetse atekanye hamwe n’abagore be ndetse kuriwe ari amahitamo ye yemeza ko ari meza.
Igitaramo cya Jean Michel Jarre cyabaye mu 1997 ndetse kibera mu mujyi wa Moscow mu burusiya, iki gitaramo kitabiriwe n’abantu miliyoni eshatu n’igice ndetse gihita cyandika amateka ku isi, nk’igitaramo cya mbere cyitabiriwe n’abantu benshi. Icyakora uyu muririmbyi afatwa nkuwa mbere ku isi mu guhuruza kuko uyu byibuze mubuzima bwe yabashije kuririmba mu bitaramo bine buri kimwe cyitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni cyangwa bakarenga. Yakoze amateka bwa mbere ubwo igitaramo cye mu 1979 cyahuzaga abagera kuri miliyoni Paris mu bufaransa nibwo bwa mbere byari bibaye.
Mu 1986 Houston muri amerika yongeye guhuruza abasaga miliyoni 1.5, Paris nanone mu 1990 yahuruje abagera kuri miliyoni 2 ndetse mu 1997 aza gukora agashya katigeze gakorwa nundi ahuruza abagera kuri miliyoni 3.5 Moscow mu burusiya.
Rolling Stones: 1.5 Million
Rolling stones nitsinda ryakanyujijeho muri za 2000, igitaramo cyabo mu 2006 mu mujyi wa Rio de Janeiro cyahuruje abasaga miliyoni imwe n’igice dore ko cyari cyabereye ku mucanga uzwi cyane witwa Copacabana. Muriki gitaramo hari hubatswe urubyiniro rugizwe na etaje zirindwi kugira ngo abari aho bose babashe kureba abagize iri tsinda babyina rock ku rwego rwo hejuru.
Love Parade: 1.6 million
Iri niserukiramuco ryahuruje abantu benshi cyane mu mujyi wa Dortmund mu budage muri 2008, abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bahuriye muriri serukiramuco. Uyu mujyi wose wari wahinduwe icyanya cyo kwidagadura dore ko aba DJ bakomeye ku isi aribo bacurangaga.
Monsters of Rock: 1.6 Million
Ibitaramo byagiye bihuza abantu benshi mu mateka y’isi, byinshi muribyo byabaga byaririmbwemo n’abaririmbyi ba Rock, bisobanuye ko ariyo njyana ikundwa kurusha izindi ku isi. Mu 1991 mu mujyi wa Moscow mu burusiya hahuriye abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 600 bahurujwe no kureba igitaramo cyari cyahuriyemo group zari zikomeye cyane muri Rock. Izitwa Metallica, AC/DC ndetse nizindi ni group zari zarafashe umuziki w’isi
Rod Stewart: 3 Million
Uyu nawe yaririmbiye abantu muri Brazil kuri wa mucanga wa Copacabana twavuze haruguru. Icyo gihe hari mu birori byo kwitegura mwaka mushya mu 1994. Iki gitaramo nacyo kirakaze cyane mu mateka y’isi kuko cyitabiriwe n’abasaga miliyoni 3.
Bastille day concert: 2Million
Mubufaransa buri mwaka haba ibirori byo kwizihiza isabukuru yo kwibuka ubwigenge bw’ubufaransa mu 1789. Hano haba igitaramo mbaturamugabo gihuruza abantu benshi ndetse hagatumirwa n’abaririmbyi bakomeye ku isi. Icyakora abafaransa ubanza batazibagirwa umunsi nkuyu kuwa 14 Nyakanga 1990 ubwo umuririmbyi Jean Michel Jarre twabonye kumwanya wa mbere yahuruzaga abasaga miliyoni 2 mu mujyi wa Paris, mu gitaramo cyari ubuntu. Nibwo bwa mbere byari bibaye kuri uyu munsi ndetse kuva ubwo kugeza nubu ntibirongera kubaho.
Beach Boys concert: 1million
Ni igitaramo cyabereye Philadelphia muri America mu 1985, iri tsinda ryaririmbaga mu njyana ya Rock nubundi ryahuruje abasaga miliyoni mu gitaramo cy’umunsi w’ubwigenge bwa America. Nyuma yahoo iri tsinda ryongeye guhuruza abarenga ibihumbi 700 mumujyi wa Washington.