spot_img

Uburusiya bwarashe igisasu muri Polonye byongera guteza impagarara iburayi hose.

- Advertisement -

Umwe mu bakuriye ubutasi bwa America yavuze ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyakorewe m’Uburusiya cyahitanye abantu babiri mu gihugu cya Polonye (Poland). Minisitiri w’intebe wa Polonye Mateusz Morawiecki yahise atumiza inama y’igitaraganya yiga ku mutekano mu gihugu.

- Advertisement -

Nyuma gato minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Polonye yaje gutangaza ko iki  gisasu cyakorewe mu Burusiya cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine. Ntibyaciriye aho kandi kuko polonye yahise itumiza ambasaderi w’Uburusiya ngo aze asobanure ibigendanye nicyo gisasu, Uburusiya bwahakanye bwivuye inyuma ko nta ruhare rufite mu iraswa ryicyo gisasu.

Iki  gisasu cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine.

Polonye yahise itangaza ko iryamiye amajanja nyuma yicyo gisasu ndetse inzego zose za gisirikare zigomba kwitegura bikomeye cyane cyane ingabo zirwanira mu kirere. Polonye isanzwe ari umunyamuryango wa OTAN ihora ihanganye n’Uburusiya ndetse uyu ukaba ari n’umuryango washyiriweho gusenya Uburusiya mu nzira zose. Nyuma y’iturika ryiki gisasu perezida wa Ukraine we yahise ashinja Uburusiya kuba aribwo bwagabye igitero kuri Polonye ndetse ko ari intambara Uburusiya bwashoje igiye gukomereza n’ahandi.

- Advertisement -

America kugeza ubu ntiremeza ko koko icyo gisasu cyatewe n’Uburusiya kuko bo bavuze ko nta makuru ya nyayo abyemeza barabona, polonye ku ruhande rwayo nayo yirinze gushinja Uburusiya ahubwo bavuga ko bakiri gukora iperereza ndetse ko kugeza ubu bataramenya uwarashe icyo gisasu.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles