Ibitaramo benshi bita konseri nibumwe muburyo bwifashishwa mu guhuza abantu benshi kugira ngo babashe kuryoherwa n’umuziki bitewe nuko burya imikino n’imyidagaduro arirwo rurimi ruhuza abatuye isi bose. Icyakora nubwo bose bategura ibitaramo ariko byose bibona ubwitabira bungana kuko hari ibyagiye bikora amateka yo kwitabirwa nabantu benshi ku isi.
Kuriyi nshuro tugiye kukwereka abaririmbyi bahuruje abantu benshi ku isi mu gitaramo kimwe.
Igitaramo cya Jean Michel Jarre cyabaye mu 1997 ndetse kibera mu mujyi wa Moscow mu burusiya, iki gitaramo kitabiriwe n’abantu miliyoni eshatu n’igice ndetse gihita cyandika amateka ku isi, nk’igitaramo cya mbere cyitabiriwe n’abantu benshi. Icyakora uyu muririmbyi afatwa nkuwa mbere ku isi mu guhuruza kuko uyu byibuze mubuzima bwe yabashije kuririmba mu bitaramo bine buri kimwe cyitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni cyangwa bakarenga. Yakoze amateka bwa mbere ubwo igitaramo cye mu 1979 cyahuzaga abagera kuri miliyoni Paris mu bufaransa nibwo bwa mbere byari bibaye.
Mu 1986 Houston muri amerika yongeye guhuruza abasaga miliyoni 1.5, Paris nanone mu 1990 yahuruje abagera kuri miliyoni 2 ndetse mu 1997 aza gukora agashya katigeze gakorwa nundi ahuruza abagera kuri miliyoni 3.5 Moscow mu burusiya.
Rolling stones nitsinda ryakanyujijeho muri za 2000, igitaramo cyabo mu 2006 mu mujyi wa Rio de Janeiro cyahuruje abasaga miliyoni imwe n’igice dore ko cyari cyabereye ku mucanga uzwi cyane witwa Copacabana. Muriki gitaramo hari hubatswe urubyiniro rugizwe na etaje zirindwi kugira ngo abari aho bose babashe kureba abagize iri tsinda babyina rock ku rwego rwo hejuru.
Iri niserukiramuco ryahuruje abantu benshi cyane mu mujyi wa Dortmund mu budage muri 2008, abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bahuriye muriri serukiramuco. Uyu mujyi wose wari wahinduwe icyanya cyo kwidagadura dore ko aba DJ bakomeye ku isi aribo bacurangaga.
Ibitaramo byagiye bihuza abantu benshi mu mateka y’isi, byinshi muribyo byabaga byaririmbwemo n’abaririmbyi ba Rock, bisobanuye ko ariyo njyana ikundwa kurusha izindi ku isi. Mu 1991 mu mujyi wa Moscow mu burusiya hahuriye abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 600 bahurujwe no kureba igitaramo cyari cyahuriyemo group zari zikomeye cyane muri Rock. Izitwa Metallica, AC/DC ndetse nizindi ni group zari zarafashe umuziki w’isi
Uyu nawe yaririmbiye abantu muri Brazil kuri wa mucanga wa Copacabana twavuze haruguru. Icyo gihe hari mu birori byo kwitegura mwaka mushya mu 1994. Iki gitaramo nacyo kirakaze cyane mu mateka y’isi kuko cyitabiriwe n’abasaga miliyoni 3.
Mubufaransa buri mwaka haba ibirori byo kwizihiza isabukuru yo kwibuka ubwigenge bw’ubufaransa mu 1789. Hano haba igitaramo mbaturamugabo gihuruza abantu benshi ndetse hagatumirwa n’abaririmbyi bakomeye ku isi. Icyakora abafaransa ubanza batazibagirwa umunsi nkuyu kuwa 14 Nyakanga 1990 ubwo umuririmbyi Jean Michel Jarre twabonye kumwanya wa mbere yahuruzaga abasaga miliyoni 2 mu mujyi wa Paris, mu gitaramo cyari ubuntu. Nibwo bwa mbere byari bibaye kuri uyu munsi ndetse kuva ubwo kugeza nubu ntibirongera kubaho.
Ni igitaramo cyabereye Philadelphia muri America mu 1985, iri tsinda ryaririmbaga mu njyana ya Rock nubundi ryahuruje abasaga miliyoni mu gitaramo cy’umunsi w’ubwigenge bwa America. Nyuma yahoo iri tsinda ryongeye guhuruza abarenga ibihumbi 700 mumujyi wa Washington.
Ese wowe nikihe gitaramo cyangwa ikirori witabiriye kirimo abantu benshi wibuka?