Kwikinisha bimaze kuba umuco mubantu benshi, bamwe mu babikora bemeza ko ari uburyo bwiza bwo gusobanukirwa umubiri wawe, ibi rero ngo bituma ubikoze yumva anezerewe ndetse bikamufasha guhaza irari ry’ibyerekeye imibonano mpuzabitsina bitamusabye gushaka uwo bayikorana.
Ubushakashatsi bumwe bwerekana neza ko uretse ibinyoma akenshi bihimbwa n’abagamije gucuruza, ubundi kwikinisha mu gihe cya nyacyo nta ngaruka zikomeye bigira kubuzima bw’umuntu. Icyakora ubundi bukavuga ko byangiza umubiri wawe ndetse n’ubuzima bwawe bwa buri munsi mugihe ubigize akamenyero muburyo buhoraho.
Icyakora igice kinini cy’abantu bemeza ko kwikinisha ari bibi ndetse ko bigira ingaruka mbi kubuzima.
Ariko se mu by’ukuri ibibi byo kwikinisha nibihe?
Ubusanzwe ikintu gishobora kukugira ingaruka ariko ugasanga atari ingaruka zigaragara inyuma ku mubiri. Ninayo mpamvu iyo bigeze ku ngingo yo kwikinisha usanga abantu benshi iyo babikoze basigarana ikimeze nk’ikimwaro ndetse n’ubwoba ko bishobora kubabaho karande.
Ku ngingo y’ikimwaro no kwishinja icyaha, akenshi usanga abantu babigira biturutse ku muco waho umuntu akomoka, imitekerereze ku mutima we cyangwa se idini asengeramo. Ababikora bavuga ko ubusanzwe kwikinisha atari ikintu kibi, cyangwa se cy’ubugwari. Ariko nanone kurundi ruhande uwabikoze iyo yibutse ko igikorwa ubundi cy’abantu babiri agikoze wenyine usanga asigara yigaya ndetse agatangira kwiyumvisha ko haricyo abura mumubiri we. amadini hafi ya yose afata kwikinisha nk’icyaha, ninayo mpamvu umuntu usenga iyo yikinishije asigarana icyoba cyinshi kuko nubundi biba bifatwa nk’ubusambanyi.
Kuba imbata yo kwikinisha nabyo nimwe mu ngaruka zo kwikinisha, hari abantu usanga barabaswe no kwikinisha cyane kurenza uko buri wese yabyumva, ibi rero ni bibi cyane kuko bishobora kwangiza ubuzima bwawe. Nubona umwanya wawe munini uwuta mu kwikinisha uzamenye ko kakubabyeho, ibi bikurikira nibimwe mu byerekana umuntu wabaye imbata yo kwikinisha:
▪Guhagarika imirimo yawe ya buri munsi uri kwikinisha
▪Gusiba/gukererwa akazi cyangwa ishuri uri kwikinisha
▪Gusubika gahunda wari ufitanye na bagenzi bawe
Kubura mu birori binyuranye bihuza urungano uri kkwikinisha
Kwikinisha birenze urugero byangiza umubano ufitanye na bagenzi bawe, bishobora kukwicira ubuzima muburyo bwa burundu, kubera ko bishobora gutuma wirukanwa kukazi/ ku ishuri. Uretse ibyo bishobora kugutandukanya n’umukunzi wawe kuko bigeraho ukamuburira igihe cyo kumwitaho bitewe nuko ibyo wari kumukurikiraho uba wabyisoreje.
Kwikinisha nubwo uwubikoze haribyo aruhuka ariko burya bivugwa ko bigira ingaruka mbi ku bagabo kurusha ku bagore, bivugwa ku bagore basanzwe batagira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kwikinisha bishobobora kubongerera irari ry’imibonano mpuzabitsina. Ni mugihe ku bagabo bakunda kwikinisha ahubwo usanga bitandukanye kuko bibagabanyiriza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibyiza byo kwikisha nibi:
Bimwe mubyo kwikinisha bifasha ababikora harmimo:
▪kugabanya umunaniro wo mu mutwe
▪gusinzira neza
▪umunezero
▪kwimara ipfa/irari ry’imibonano mpuzabitsina
▪Kubona ibyishimo udategereje undi muntu
▪Birinda indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina.
Ku bagore batwite mu gihe bagirwa yo kudakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi, bivugwa ko kwikinisha aribwo buryo bwabafasha kwimara irari ry’imibonano mpuzabitsina, ibi kandi ngo bibafasha kwivura umunaniro uba uri mu mugongo. Icyakora hari ubundi bushakashatsi buvuga ko kwikinisha ku bagore batwite bishobora kubabyarira ibindi bibazo mu mubiri imbere ndetse no ku mwana atwite.