spot_img

Sobanukirwa byinshi ushobora kuba utaruzi ku bijyane n’ubugumba (Kutabyara).

- Advertisement -

Burya igitsina gabo gitangira kugira ubushobozi bwo kubyara kuva umwana w’ubuhungu abaye ingimbi kugeza avuye mubuzima bwo kuriyi si. Igitsina gore cyo gitangira kugira ubushobozi bwo gutanga urubyaro kuva umwana w’ubukobwa abaye umwangavu kugeza mu gihe cyo gucura (menopause).

Iki gihe cyo gucura ku bagore ahanini usanga kibarirwa ku myaka 45, nubwo hari abagore bamwe na bamwe bagiye bashobora gusama nyuma yiyo myaka ariko ntibikunze kubaho cyane. Bitandukanye n’abagabo bashobora gutanga intanga zivamo umwana ubuzima bwabo bwose, kubagore siko bimeze kubera ko baba bafite intanga ziri ku mubare ntarengwa. Abagore benshi bivugwa ko baba bafite amagi agera kuri miliyoni imwe mu mirerantanga yabo. Ni mugihe abagabo bashobora gukora intanga zibarirwa mu ma miliyoni menshi ku munsi umwe.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bugereranya ko umubiri w’umugabo ukora uturemangingo tw’intanga tugera ku 1500 ku isegonda rimwe. Kugira ngo umugabo asohore intanga inshuro imwe gusa, haba hakozwe intanga zirenga miliyari umunani. Abagabo bashobora gukora intanga burimunsi, ariko kubagore siko bimeze kuko umubiri wabo nta bushobozu ufite bwo gukora kururwo rugero. Bizwiko ahubwo umugore akora intanga imwe rukumbi mukwezi kose, ibi nibyo benshi bita kujya mu mihango. Ibi rero bituma umugore ashobora gutanga urubyaro iminsi micye mukwezi, ni muminsi micye ikikije umunsi nyakuri agiraho mu mihango.

Nyuma yiyo mihango ya ntanga ye ishobora kubaho amasaha macye ari hagati ya 12 na 24. Intanga ngabo ishobora kumara iminsi hagati y’ibiri n’itatu nyuma yuko yinjiye mu myanya myibarukiro y’umugore. Uburumbuke bw’umugore mu gutanga urubyaro bugenda bukendera iyo ageze mu myaka 30, abagore bari munsi y’imyaka 30 baba bafite amahirwe yo gusama muburyo busanzwe angana na 25%. Hejuru y’imyaka 30 rero biragabuka bikagera kuri 20%, ku myaka 40 aya mahirwe aramanuka cyane Akagera kuri 5%.

- Advertisement -

Ku bagabo amahirwe yo gutanga urubyaro atangira kugabanukaho iyo bageze mu myaka 40 na 45. Ahanini biterwa n’imisemburo nka testosterone iba itangiye kugabanuka mu mubiri. Ikindi kandi ingano ndetse n’ubudahangarwa bw’intanga nabyo bitangira kugabanuka. gutanga urubyaro ku bagore ahanini usanga biterwa n’inkomoko, ibi rero bituma bavukana umubare utandukanye w’amagi avamo intanga zishobora gutanga urubyaro.

Ubugumba bugira ingaruka ku mugabo no ku mugore, ibibazo bituruka ku mikoreshereze mibi y’imiti no kwivuza bigira uruhare rungana na 40% ku bugumba bwibasira igitsina gore, 30% by’abantu babuze urubyari usanga biri ku bagabo, kukigero cya 20% usanga ubugumbu bwaribasiye umugore n’umugabo icyarimwe. Ubugumba bwibasira abagabo ahanini usanga buturuka kubuzima umuntu yanyuzemo, bushobora kuba bwaragize ingaruka zikomeye ku nzira z’imibereho y’intanga.

Ubugumba ku bagabo kandi bushobora no guturuka ku bisanira (imiryango), ingano y’umubiri w’umuntu (uburemere) nabyo bishobora gutera ubugumba yaba ku mugabo no kumugore. Kugira umubyibuho ukabije (ibiro birengeje urugero) cyangwa se kugira ibiro bicye cyane bishobora kubangamira imyanya y’imyororokere y’umubiri w’umuntu yaba umugore cyangwa umugabo. Ku kigero cya 12% abagore bafite ikibazo cy’ubugumba usanga barabutewe no kugira ibiro birengeje urugero cyangwa ugasanga afite ibiro bidashyitse (bicye cyane kuburyo bukabije).

Kunywa itabi nabyo bishobora kugira uruhare mubugumba bw’umugabo cyangwa umugore, bivugwa ko itabi rigira uruhare rwa 13% mugutera abantu ubugumba.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles