spot_img

Wari uziko atari byiza kwambika umwana muto agapfukamunwa. Menya impamvu.

- Advertisement -

Ababyeyi baragirwa inama yo kutambika abana babo udupfukamunwa, cyane cyane abana bafite imyaka itatu gusubiza hasi.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu bwongereza kiraburira abatuye isi ko kwambika aba bana udupfukamunwa, bishobora kubatera ibibazo mu buhemekero ndetse bakaba bashobora guhura nikibazo cyo kubura umwuka (asphyxia) ndetse bakaba banapfa kubera umwuka mucye. Uku kuburira abantu bose byatangajwe mu gihe mu bwongereza hasohotse itegeko ko buri muntu wese ugiye mubantu agomba kwambara agapfukamunwa cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu isoko.

- Advertisement -

Aba batangiye kubigiraho ikibazo nyuma yahoo udupfukamunwa twatangiye kugurishwa no mu bana bato. Profeseri Viv Bennett avuga ko bakimara kumva ibigo by’ubucuruzi byamamaza ko byazanye udupfukamunwa tw’abana bato ndetse n’abigiye hejuru byahise bibatera impungenge. Uyu yagize ati: “ubutumwa buburira burahari kandi burasobanutse neza, abana bafite imyaka itatu no munsi yayo ntibakwiye kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi gitwikira mu isura”.

Yakomeje agira ati: “utu dupfukamunwa ntibakwiye kudukoresha na gato, nukubera ko dushobora gutuma inzira zitwara umwuka zifunga ndetse bigatuma umwana abura umwuka wo guhumeka akaba yanapfa. Niba wowe cyangwa umwana wawe agaragaza ibimenyetso bya Covid-19 ukwiye kwipimisha ubundi ukaguma ahantu hamwe kugeza igihe uboneye ibisubizo byuko muhagaze”.

- Advertisement -

Leta zimwe na zimwe zagiye zibisobanura neza ko umwana kimwe nundi muntu wese udafite ubushobozi bwo kuba yakwikuriramo agapfukamunwa, uwo adakwiye no kukambara cyangwa ngo akambikwe, sibyiza ako igikoresho cyakabaye kirinda umuntu cyane cyane umwana ahubwo aricyo gishobora kumwangiza. Ubusanzwe inzira z’ubuhemekero ku bana bato ziba zitaragira ubwirinzi buhagije, iyo hajemo rero no kugorana mu guhumeka biba ikibazo gikomeye cyane kuri bo.

Buri wese rero akwiye kumenya umuntu wagakwiye kwambara agapfukamunwa ndetse nuwukwije imyaka yo kukambara akakambara neza.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles