spot_img
Ahabanza Blog Page 61

Cristiano Ronaldo mu mazi abira nyuma yuko ategetswe kutazagaruka mu myitozo.

0

Itangazo ryasohowe n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza uyu mukinnyi asanzwe akinira, rivuga ko Cristiano Ronaldo yategetswe kutazagaruka ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester kizwi nka Carrington, igihe azaba avuye gukina igikombe cy’isi muri Qatar.

Hari kandi amakuru avuga ko ikipe ya Manchester yatangiye inzira z’amategeko zo gusesa amasezerano ya Cristiano n’iyi kipe, aya masezerano yamwemereraga guhembwa ibihumbi 500 byama pound buri cyumweru, nyamara bivugwa ko Manchester United niramuka iyasheshe nta nigiceri uyu mukinnyi azabona muri miliyoni 16 zama pound yari kuzaba asaruye ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi itaha.

Itangazo riragira riti: “Manchester United yamaze gufata ingingo ziboneye mu rwego rwo guhangana nibyo Ronaldo aherutse mu binyamakuru, nta byinshi tuzatangaza kuriyi ngingo kugeza tugeze ku mwanzuro wa nyuma ufatika kuriyi ngingo turiho” byose byazamutse nyuma y’ikiganiro Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan cyamaze iminota 90, maze Cristiano akandagaza bikomeye ikipe ya Manchester united atitaye ko ayifitiye amasezerano ndetse bikagera naho atangaza ko atubaha umutoza we Ten Hag bitewe nuko nawe nta cyubahiro amuha.

Ibyo byatumye nyuma yicyo kiganiro ubuyobozi bwa Manchester united ndetse n’umutoza Ten Hag bakora inama igitaraganya kugira ngo hafatwe imyanzuro ikaze yo gusubiza ku kiganiro Cristiano yatanze. Uyu Ronaldo yahereye ku ikipe ya Manchester united avuga ko kuva muri 2012 ubwo Alex Ferguson yagendaga nta ntambwe nimwe iyi kipe yateye ijya imbere ahubwo ibintu byagumye uko byari biri. Yarakomeje anenga Manchester united avuga ko yatunguwe no kuba yarazanye umutoza Ralf Rangnick wasimbuye Ole Solskjaer avuga ko aribwo bwa mbere yari yumvise uwo mudage bari bazanye.

Ntibyaciriye ahubwo yarakomeje anenga bikomeye abayobozi bakuru ba Manchester united avuga ko batajya bita na rimwe ku ikipe n’abafana ahubwo ikibaraje ishinga ari ukwinjiza ibifaranga byinshi naho ibijyanye nikipe ntacyo bibarebaho.

G20 ni iki? Kuki u Rwanda rutumirwa muriyi nama kandi atari umunyamuryango. Menya byinshi utari uzi?

0

Abenshi usanga bumva mu makuru ngo inama ya G20 cyangwa se ngo umuryango wa G20, mu Rwanda tuziko ari umuryango w’ibihugu 20 bikize ku isi, nyamara nubwo uyu muryango witirirwa ko ari uw’ibihugu 20 bikize ubarizwamo ibihugu byinshi birenga 20 ndetse ugasanga harimo n’ibidakize nkuko bamwe babikeka.

G20 ubusanzwe ni “Group of 20” muri uyu mwaka inama y’uyu muryango yabereye mu mujyi wa Bali muri Indonesia. Abategetsi b’ibihugu bikomeye barimo nka Joe Biden wa America ndetse na Rishi Sunak uherutse gutorerwa kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ni bamwe bitabiriye iyi nama yigaga ahanini ku bibazo bihanze isi mu bukungu.

Ubusanzwe G20 ni ihuriro rihuriza hamwe ibi bihugu binyamuryango bikiga cyane cyane ku bukungu bw’isi nuko bwazahurwa ariko kandi bakiga cyane ku ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibindi binyuranye. Iyi nama iba buri mwaka ndetse byatangiye kuba muri 2008. Uyu muryango ariko ntukwiye kwitiranywa nundi wa G7 (Group of 7) kuko uyu wo uhuriza hamwe ibihugu birindwi (byahoze ari umunani, ariko Russia iza guhagarikwa nyuma yo kwigarurira intara ya Crimea muri 2014) bikize ariko uyu muryango wa G7 wo wiga ku bibazo bya politiki n’umutekano kurusha ibindi byose.

Wakwibaza uti abanyamuryango ba G20 ni bande? 

Kuri ubu abanyamuryango ba G20 bagizwe n’ibihugu 19 kongeraho umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European union) iserukirwa nk’igihugu kimwe ndetse ikaba umunyamuryango wa 20. Abo banyamuryango ni aba bakurikira:

  1. Argentina
  2. Australia
  3. Brazil
  4. Canada
  5. China
  6. EU (Ubumwe bw’Uburayi)
  7. France
  8. Germany
  9. India
  10. Indonesia
  11. Italy
  12. Japan
  13. Mexico
  14. Russia
  15. Saudi Arabia
  16. South Africa
  17. South Korea
  18. Turkey
  19. UK (Ubwami bw’Ubwongereza)
  20. USA

Igihugu cya espanye nubwo kibarizwa mu bumwe bw’uburayi gitumirwa ku ruhande byihariye kandi kikaba ari umutumirwa uhoraho. Uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi nawo ariko nubwo ubarizwamo ibihugu 28 ntabwo burigihugu cyohereza umuntu ugihagarariye ahubwo hari ibihugu bihagararira ibindi.

Icyakora nubwo biri uko iyo inama yabaye hari nibindi bihugu bitumirwa bitari ibinyamuryango, nko muri uyu mwaka hatumiwe Cambodia, Fiji, Ubuholandi, Rwanda, Senegal, Singapore, Suriname, UAE, Ukraine.

Byemejwe ko Sadio Mane wa Senegal nta mukino numwe azakina mu gikombe cy’isi.

0

Ubusanzwe Sadio Mane ukomoka muri Senegal akinira ikipe ya Bayern Munchen mu budage, ubu yamaze kubagwa kubera imvune yagize ubwo yari ari gukinira ikipe ye muri shampiona ariko bagakeka ko bidakomeye, gusa ubu byamaze kwemezwa ko atazakina igikombe cy’isi kubera iyi mvune.

Bitangira ishyirahamwe rya ruhago muri Senegal ryari ryatangaje ko Mane atazakina imikino ibanza mu gikombe, nyamara nubwo bamwe bari bizeye kuzamubona mu mikino imwe nimwe ubu siko bikimeze kuko kuri uyu wa kane ubwo yongeraga kunyuzwa mucyuma kizwi nka MRI byagaragaye ko akeneye kubagwa.

Kuwa 08/11/2022 nibwo Sadio Mane yakuwe mu kibuga igitaraganya ubwo ikipe ya Bayern Munich muri shampiona ya Bundesliga mu budage yanyagiraga Werder Bremen ibitego 6-1. Gusa kuri uyu wa kane Bayern akinira yemeje ko kubagwa mu ivi kwe kwagenze neza.

Mu itsinda ryayo mu gikombe cy’isi Senegal irikumwe n’ubuholandi, Qatar, na Ecuador, Senegal izatangira gukina kuwa mbere aho izaba isakirana n’ubuholandi. Icyakora abakurikiranira hafi ibya Senegal bemeza ko ihombye umuntu w’ingenzi kuko Mane ariwe waruri ku ruhembe mu bafatiye runini Senegal.

Reka tubibutse ko Mane ariwe winjije penaliti ya nyuma yatumye Senegal itsindira igikombe cya Africa ubwo batsindaga Misiri.

Dore bimwe mu bizakwereka ko ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero.

0

Hari byinshi abantu batajya bitaho cyane bigendanye n’imibiri yabo, nyamara ntibamenye ko biri kubangiriza imibiri mu buryo badakeka. Ubusanzwe nibyiza kwishima ndetse no gushimisha ibyiyumviro by’umuntu muburyo bunyuranye. Nyamara burya ibyishimo birenze urugero nabyo nibibi.

Muri uku gushimisha umubiri usanga imibonano mpuzabitsina ari ingingo iza mbere mu mibereho y’ikiremwamuntu, nyamara burya icyo ukwiye kumenya nuko nabyo iyo bikozwe inshuro nyinshi, biba ari bibi kumubiri w’umuntu ndetse bikaba byanamugiraho ingaruka atari yiteze. Gusa bitewe nuko nta mibare ihari yemejwe umuntu akwiye gukoraho imibonano mpuzabitsina usanga buri wese yishyiriraho gahunda ye, bijyanye nuko abyifuza.

Icyakora benshi bakunda kwibaza bati ese ubundi bigenda bite iyo umuntu yarengeje urugero rwo gukora imibonano mpuzabitsina. Kuriyi nshuro tugiye kubabwira kuri bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umubiri wawe ukeneye kuruhuka ku bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro.

Nkuko tubisoma ku rubuga “healthline” ruvuga ko mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero hari ibimenyetso umubiri wawe uzakwereka. Muribyo bimenyetso harimo:

  • Umunaniro ukabije: ubusanzwe abahanga bemeza ko umuntu umaze gukora imibonano mpuzabitsina aba ameze nkuvuye kwiruka ibirometero byinshi n’amaguru. Ibi rero bisobanuye neza ko Numara gukora imibonano, umubiri wawe uzahura n’umunaniro kuko uzaba umeze nk’umuntu uvuye kwiruka. Ibi rero iyo byisubiyemo kenshi bitera umubiri umunaniro ukabije kuburyo bishobora no kukuviramo uburwayi mu gihe ntagikozwe ngo umubiri uruhuke.
  • Kutagira icyo witaho: umuntu ukora imibonano mpuzabitsina muburyo burenze urugero, ubwonko bwe bubura imbaraga zo kwita kukintu mu buryo bwihariye. Ahanini biturutse kuri wa munaniro ukabije, biragenda bikagera no ku bwonko. Ibi rero bituma nko kuba umuntu yakwicara agakora akazi gasaba gutekereza cyane cyangwa nko ku banyeshuri kwiga atuje bimugora cyane kuko aba afite umunaniro ukabije ku bwonko nubwo we ashobora kudasobanukirwa ikiri kubitera.

Bimwe mu bindi bimenyetso harimo nko kugira utubazo mu gifu, mu nda, cyangwa se mu myanya ndangagitsina. Gusa ibi bimenyetso ntabwo abantu babihuriraho byose bitewe n’imbaraga z’umubiri w’umuntu ku giti cye.

Abakinnyi ba Manchester United ntibashaka ko Cristiano azagaruka muriyi kipe nyuma y’igikombe cy’isi.

0

Mbere yuko shampiona zitandukanye ku isi zihagarara kugira ngo igikombe cy’isi gikinwe, umukinnyi Cristiano Ronaldo yateje ururondogoro biturutse ku kiganiro yatanze mu kinyamakuru the Sun. muriki kiganiro, Ronaldo yikomye bikomeye ikipe ye ya Manchester United, n:umutoza we Erik Ten Hag ndetse na bamwe mu bagize iyi kipe yaba abakinnyi ndetse n’abayobozi.

Ubwo iki kiganiro cyabaga, abakinnyi bose ba Manchester united baragikurikiye batuje ndetse n’ubuyobozi bwa Manchester united niko byari bimeze cyane ko batari bazi ibiri bubere muricyo kiganiro. Nyuma yicyo kiganiro habaye inama y’igitaraganya mu ikipe ndetse kugeza ubu bivugwa ko imwe mu myanzuro yafashwe ariko itarashyizwe hanze ari uko uyu mukinnyi atazagaruka muriyi kipe ya Manchester united nyuma y’igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.

Sibyo gusa kuko n’abakinnyi ubwabo batangiye kwikoma Ronaldo, kuko nkubu kapiteni Harry Maguire yamaze gukura Cristiano Ronaldo ku rubuga (group) ruhuriraho abakinnyi bose ba Manchester United. Sibyo gusa umutoza Eric Ten Hag ngo yatunguwe cyane niki kiganiro Ronaldo yatanze ariko ngo kuriwe ntibyamurakaje na gato. Kugeza ubu birakekwa ko Manchester united izafata inzira z’amategeko zikomeye ndetse birakekwa ko kuri ubu bashobora guhagarika amasezerano ye uyu mukinnyi agasezererwa muriyi kipe nta mperekeza cyangwa impozamarira ahawe. Ibi ni ukubera ko abahanga mu mategeko y’umupira w’amaguru bavugako yarenze ku mabwiriza ya FIFA.

Biramutse bikozwe sibwo bwa mbere umukinnyi yaba ahagarikiwe amasezerano adahawe impozamarira kuko byigeze kubaho mubihe byashize. Abantu benshi baribuka nk’umukinnyi Jimmy Bullard wakiniraga ikipe ya Hull city, ndetse na Nicolas Anelka wakiniraga West Bromwich Albion, aba nabo bakaba barirukanywe nta mperekeza kubera impamvu nkizi za Cristiano Ronaldo.

Reka tubibutse ko Manchester United izongera kumanuka mu kibuga kuwa 20/12/2022, nyuma y’iminsi ibiri igikombe kirangiye.

Perezida w’Ubushinwa nanubu ntiyumva ukuntu ibyo yaganiriye na mugenzi we mu muhezo byageze hanze.

0

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara adasanzwe yerekana perezida Xi Jin Ping w’Ubushinwa ashinja minisitiri w’intebe wa Canada bwana Justin Trudeau gushyira hanze ibyo baganiriye mu nama yabahuje mu muhezo. Ni ikiganiro bagiranye mu mwanya wihariye ubwo aba bombi bahuriraga mu nama ya G20 muri Indonesia.

Xi yabwiye Trudeau ko ibyo yakoze bidakwiye kandi nta bunyakuri burimo, ntihatangajwe amakuru yo mu muhezo Trudeau yashyize hanze, ariko bikekwa ko ari ibyo Trudeau yavuze byuko ubushinwa bwakoreye ubutasi kuri Canada ndetse no kwivanga mu matora yo muri Canada imbere, kuko aribimwe mubyo baganiriye hagati yabo.

Mu mashusho yasohotse Xi yavuze mu gishinwa bigasubirwamo n’umusemuzi abwira Trudeau, ati: “ibintu byose twaganiriye mu muhezo, byasohotse mu binyamakuru kandi ibyo ntabwo bikwiye” Trudeau ntiyigeze abihakana ndetse yabyemeye ariko ahamiriza Xi ko muri Canada bemera ibiganiro bidaheza kandi biciye mu mucyo buri muntu yisanzuye kandi ariko bizakomeza.

Atarasoza kuvuga Xi Jinping yahise amuca mu ijambo aramubwira ati: “mbere na mbere ubanze utunganye ibisabwa” yahise amuha ikiganza aramusezera arigendera.

https://twitter.com/JackPosobiec/status/1592900274447753216?s=09

Bidasubirwaho Donald Trump ashobora kongera kuyobora Amerika mu gihe cya vuba.

0

Uyu wahoze ayobora America, Donald Trump yongeye gushimangira ko muri 2024 azongera kwiyamamariza kuyobora America, uyu mugabo avuga ko ubukungu bwa America bugeze aharindimuka bityo hakenewe umuntu nkawe ngo abuzahure. Yabivugiye iwe ahazwi nka ‘Mar-a-Lago’ mu maso y’abakunzi be bari baje kumukurikira, ndetse Trump yongera gushimangira ko ashaka kongera kugira America nziza.

 

Trump: “kugira ngo tugire America nziza kandi ikomeye nanone, iri joro ntangaje ko nziyamamaza ku mwanya wa perezida wa America” muri 2020, Donald Trump w’imyaka 74 nibwo yasoje manda ye y’imyaka ine yari yatorewe muri 2016. Yiyamamarije manda ya kabiri ariko aza gutsindwa na Biden mu matora Trump yemeje ko yibwe amajwi.

Yakomeje agira ati: “kuva ubu kugeza muri 2024 ku munsi w’amatora, nzarwana kurusha undi wese wigeze ubikora mbere. Tuzatsinda abahezanguni b’abademokarate barimo kugerageza gusenya igihugu cyacu bakirimo” trump kandi yishongoye bikomeye avuga ko mu gihe cy’imyaka ine yayoboye buri muntu yari abayeho neza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho. Yashimangiye ko ubukungu bwarimo buzahuka bikomeye ubwo yavaga ku butegetsi ariko ubu igihugu kikaba kiri guhirima. Trump kandi yakomoje ku izamuka rikomeye ry’ibiciro muri amerika.

 

Joe Biden abajijwe kuri iri jambo rya Trump yaruciye ararumira ntiyagira icyo arenzaho.

Google igiye kwishyura arenga miliyoni $400 kubera kumena amabanga y’abakiliya.

 

Si benshi bajya babimenya ariko buri mwaka ibigo by’ikoranabuhanga birimo Google, Facebook, ndetse n’ibindi byishyura amamiliyoni y’amadorali ku bakiliya bakoresha izo mbuga biturutse ku kumena amabanga bikozwe nibyo bigo. Uramutse usobanukiwe neza inzira z’amategeko ndetse ukaba ufite n’ibimenyetso nawe ushobora kuba miliyoneri kuko wahita ujya kurutonde rw’abazahabwa kurizi miliyoni umunsi umwe.

Ibi tubivuze kuko kuriyi nshuro nanone ikigo gikomeye ku isi Google cyemeye kwishyura impozamarira ku bakiliya bayo z’amadorali agera kuri miliyoni 391.1, akaba ariyo mpozamarira itubutse kimwe mu bigo bigiye kwishyura mumateka. Ibi bije nyuma y’iperereza ryakozwe ryerekeye amabanga y’abakiliya bakoresha Google kuri android na iPhone yamenwe niki kigo maze iperereza ritegeka ko Google igomba kwishyura impozamarira ingana kuriya muri leta zirenga 40 zo muri America.

Uyu mwanzuro wafashwe kuwa mbere tariki 14/11/2022 ndetse ubu Google igiye kuba ikigo cya mbere giciwe amande menshi mu mateka y’ikoranabuhanga kubera kumena amabanga y’abakiliya bayo. Google ishinjwa ibyaha byinshi birimo gukurikirana inzira zose abantu batandukanye bagiye banyuramo, kabone nubwo abo bakiliya babaga bafunze gahunda yo gukurikiranwa izwi nka “location tracker” kuri telephone.

Iki kirego cyazamutse bwa mbere muri 2018, iki kirego cyaje gukomeza ndetse biza kugaragara ko abantu barenga miliyari 2 bakoresha android ndetse nababarirwa muri za miliyoni bakoresha iPhone baramenewe amabanga.

Uku kunyuranya n’ubushake bw’abakiliya ngo byatumye Google ikoresha aya makuru y’abakiliya maze isaruramo amafaranga menshi cyane kandi abakiliya batabizi ndetse batabishaka, ibi ahanini bikorwa mu buryo bwo kubona abamamaza kuko iyo Google ibonye ahantu ukunda kuba uri imenya nubwoko bw’amatangazo ikoherereza bitewe n’abacuruza bakorera aho hantu ukunda kuba uri, ibi rero Google yabyungukiyemo cyane.

Ibi byanatumye ibice birenga 80% by’amafaranga yose Google yinjije barayakuye mu kwamamaza. Bivugwa ko mu mwaka ushize gusa Google yinjije miliyari 257 z’amadorali.

Uyu mugabo yatunguye isi yose yiruka marato arayirangiza ari kunywa n’itabi.

Ubusanzwe abantu biruka kuri uru rwego rwa marathon basanzwe bafatwa nkaba mbere bigengesera ku bijyanye n’ubuzima bwabo, gusa burya abantu bose si kimwe ndetse kuri uyu mugabo wo mu bushinwa we yaciye agahigo yiruka marato arayisoza ari no gutumura agatabi.

Azwi nka Uncle Chen akaba afite imyaka 50, aherutse kwiruka marato mu mujyi wa Jiande mu bushinwa, izi kilometero 42 zigize marato yazirutse mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 30 ari kunywa itabi kuva atangiye kugeza asoje. Mu mafoto yakwirakwiye ku isi hose yerekana uyu mugabo asoza kwiruka ndetse agahabwa na seritifika yuko yirutse marato akayisoza, mu bantu 1500 basiganwaga, Chen yaje ku mwanya wa 574 akoresheje amasaha atatu iminota 28 n’amasegonda 45.

Icyakora uyu mugabo ngo si ubwa mbere akoze aya mateka kuko ngo ibintu byo kwiruka atumura n’agatabi ari ibintu bye, nk’ikinyamakuru cyandika ibyerekeye no kwiruka cyo muri Canada kivuga ko uyu mugabo no muri 2018 ndetse na 2019 yirutse mu marushanwa abiri atandukanye aho mu bushinwa ndetse yose akayarangiza ari kunywa itabi. Hari kandi andi makuru yerekana ko uyu mugabo ari umuhanga cyane mu kwiruka ndetse akabikunda cyane kuko ajya yiruka nintera iruta marato.

Hari nkaho yirutse kilometero 50, ndetse ngohari nahandi yirutse urugendo rwamaze amasaha 12, muri 2017 kandi nabwo yakoze agashya nabwo agaragara mu marushanwa yokwiruka ari kunywa itabi.

Uburusiya bwarashe igisasu muri Polonye byongera guteza impagarara iburayi hose.

0

Umwe mu bakuriye ubutasi bwa America yavuze ko igisasu cyo mu bwoko bwa missile cyakorewe m’Uburusiya cyahitanye abantu babiri mu gihugu cya Polonye (Poland). Minisitiri w’intebe wa Polonye Mateusz Morawiecki yahise atumiza inama y’igitaraganya yiga ku mutekano mu gihugu.

Nyuma gato minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Polonye yaje gutangaza ko iki  gisasu cyakorewe mu Burusiya cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine. Ntibyaciriye aho kandi kuko polonye yahise itumiza ambasaderi w’Uburusiya ngo aze asobanure ibigendanye nicyo gisasu, Uburusiya bwahakanye bwivuye inyuma ko nta ruhare rufite mu iraswa ryicyo gisasu.

Iki  gisasu cyahitanye abantu babiri ku butaka bwa Polonye hafi n’umupaka bahana imbibi na Ukraine.

Polonye yahise itangaza ko iryamiye amajanja nyuma yicyo gisasu ndetse inzego zose za gisirikare zigomba kwitegura bikomeye cyane cyane ingabo zirwanira mu kirere. Polonye isanzwe ari umunyamuryango wa OTAN ihora ihanganye n’Uburusiya ndetse uyu ukaba ari n’umuryango washyiriweho gusenya Uburusiya mu nzira zose. Nyuma y’iturika ryiki gisasu perezida wa Ukraine we yahise ashinja Uburusiya kuba aribwo bwagabye igitero kuri Polonye ndetse ko ari intambara Uburusiya bwashoje igiye gukomereza n’ahandi.

America kugeza ubu ntiremeza ko koko icyo gisasu cyatewe n’Uburusiya kuko bo bavuze ko nta makuru ya nyayo abyemeza barabona, polonye ku ruhande rwayo nayo yirinze gushinja Uburusiya ahubwo bavuga ko bakiri gukora iperereza ndetse ko kugeza ubu bataramenya uwarashe icyo gisasu.