spot_img

Aba bajura kabuhariwe bibye indege nshya barayiheza burundu, nanubu yaburiwe irengero. Menya byinshi ku bajura badasanzwe…

- Advertisement -

Nibavuga abajura jya uhita wibagirwa babandi biba ihene n’igitoki kuko mwene aba baba bari ingegera, ahubwo abajura ba nyabo ninka bano tugiye kuvuga hano.

Kugeza ubu imyaka ibaye 20 kuva abagabo babiri batagiraga ibyangombwa byo gutwara indege barigishije indege ya Boeing 727-200 ndetse kugeza nubu abategetsi bari bashinzwe gucunga iyo ndege babuze ayo bacira nayo bamira kuko bayobewe ibyabaye kuriyo ndege ndetse n’abayibye. Hari kuwa 25 Gicurasi 2003 ubwo iyi ndege yahagurukaga ku kibuga cy’indege cyitwa Quatro de Fevereiro giherereye Luanda muri Angola, nubwo hari hasanzweho ikoranabuhanga rikaze ryo gukurikirana iyo ndege kimwe nizindi iyo ndege yaje kuburirwa irengero ibura kubyuma biyicunga ndetse ntiyagira nahandi hantu igwa, iza kuburirwa irengero gutyo.

- Advertisement -

Muriyo ndege hari harimo abagabo babiri umwe akaba ari Ben Charles Padilla wari umunyamerika ndetse akaba yari n’umupilote usanzwe ariko akaba atari afite uruhushya rwo gutwara mwene iyo ndege. Undi mugabo yari umunya Angola wamufashaga yari aherutse guha akazi witwa John Mikel Mutantu. Amakuru yagiye hanze yerekanye iyo ndege Boeing 727-200 yari yanditswe ku kigo cya Aerospace Sales and Leasing.

Bivugwa ko iyi ndege yari isanzwe iguruka kuko yari imaze kuguruka amasaha 68,488, iyi ndege yari imaze imyaka 25 ikozwe, nubwo yasaga nk’ishaje ariko ntakibazo na kimwe yari ifite kuko yari ikiri muzemerewe kuguruka. Icyakora bitewe nuko hari amafaranga yari itarishyuye ajyanye no gukodesha ibibuga by’indege ndetse nindi misoro, iyi ndege hari hashize iminsi yarabujijwe kuguruka ariko bitabujije ko yari nzima cyane.

- Advertisement -

Umunsi umwe muri 2003 rero nibwo aba bagabo bakoranye n’abakanishi b’iyi ndege maze basaba ko bayisuzuma, ntibyatinze ndetse iyo ndege yaje kuguruka ariko byose bakaba barayikoreshaga gacye gacye nta byangombwa. Uretse ibyo kandi hari n’ingendo zimwe na zimwe yakoze hatabanje kubaho itumanaho ryayo ndetse n’abayishinzwe. Iyi ndege rero yaje guhaguruka ihagurutse ndetse abari bayitwaye ntibigeze bashyiraho radio ituma babasha kuvugana naho bavuye maze ihita ifata umuhanda werekeza mu Nyanja ya atlantika mu majyaruguru.

Bidatinze hatanzwe amatangazo ko iyi ndege yibwe inzego zose ku isi zitangira gushakisha ariko ntacyo byatanze kuko yaba FBI ndetse n’izindi nzego ntacyo zabashije gutahura ku byerekeye iyi ndege. Kugeza ubu ntihazwi icyatumye aba bagabo biba iyi ndege ndetse nta makuru namwe abo bagabo bigeze bongera kohereza ahantu ahariho hose kuko yaba indege ndetse n’abayibye ntibigeze bongera kugaragara ahantu hose ku isi.

Kimwe mu bindi byatangaje nuko ari ahantu hacye muri Africa hashoboraga kwakira iyo ndege bitewe n’imiterere yayo, gusa iminsi, amezi, imyaka byose byaje gushira bategereje ko hari agakuru gashya babona kugeza nubu indege yarabuze burundu. Hari n’abatekereza ko iyi ndege ishobora kuba yarakoze impanuka ikagwa mu Nyanja ndetse ikaba yarahitanye n’abo bagabo bose ariko ibi nabyo nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles