spot_img

Ikibazo gikomeye cya Afurika ni abategetsi badashaka kurekura ubutegetsi. Museveni yibukijwe ijambo yavuze arahira bwa mbere mu 1986.

- Advertisement -

Ni ijambo ryabaye ikimenyabose ariko kandi ni ijambo ryifashishwa na benshi iyo bashaka kuvuga ku bwisanzure no kwishyira ukizana mu bya politiki muri Afurika. Iri jambo Museveni yarivuze ubwo yavugaga ku bibazo bikomeye bihanze Afurika mu 1986 ndetse icyo gihe we akaba yaravugaga ko we n’ishyaka rye baje gukemura mwene ibyo bibazo byose.

Bwa mbere na mbere arahirira kuyobora Uganda mu 1986 perezida wa Uganda Yoweri Museveni, yanenze cyane abategetsi bo muri Afurika bashaka kugundira ubutegetsi imyaka myinshi cyane, ndetse abegekaho kuba nyirabayazana b’ibibazo Afurika ifite birimo ubukene bukabije, umutekano mucye n’ibindi binyuranye. Abantu benshi bakimara kumva iri jambo rya Museveni baketse ko Uganda ibonye umuyobozi mushya ugiye gutanga urugero ku bandi cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, nyamara ijambo yavuze icyo gihe nanubu benshi baracyarimwibutsa.

- Advertisement -

Hashize imyaka 37 kuva icyo gihe kandi Museveni aracyayobora Uganda muri manda ya gatandatu, sibyo gusa kuko benshi nanubu ntibibaza impamvu aziyamamariza niya 7 ejobundi muri 2025. Kimwe n’abandi badashaka guhaguruka mu byicaro biryoshye by’ubutegetsi, Museveni nawe yifashishije inzira zinyuranye kugira ngo agume ku butegetsi nubwo yari abizi neza ko atari abikwiye. Zimwe murizo nzira nanubu zikiri kwifashishwa n’abategetsi harimo guhindura itegeko nshinga, gushyiramo ingingo nshya ndetse no gukuraho ingingo zimwe na zimwe zibabuza gukomeza kwiyamamaza.

Uyu Museveni kandi aza ku rutonde rurerure rw’abategetsi bagiye muruwo mujyo bazwi cyane nka Paul Biya wa Cameroon, Omar Guelleh wa Djibouti, Sassou Nguesso wa Congo Republic Azali Assoumani wa Comores ndetse nabandi benshi umuntu atarondora aka kanya ngo abarangize. Aba bose bakoze ibishoboka imyanya yabo y’ubutegetsi igumaho yaba kwica abashaka kubitambika, guhindagura itegeko nshinga, kwikiza abo bahanganye mu nzira zose ndetse n’ibindi…

- Advertisement -

Benshi muribo bitwaza ingingo imaze kumenyekana ivuga ngo “abaturage baracyashaka ko nguma ku butegetsi, nibaba batakinshaka nzabuvaho” icyakora impuguke mu bya politiki zivuga ko mwene aba bategetsi usanga bakora uko bashoboye amatora akagenda uko babishaka, bivuze ko hazamo no kwiba cyangwa guhindura ibyavuye mu matora, naho ubundi bitabaye ibyo bagakoresha amatora aboneye badashobora kuyatsinda.

Mu bushakashatsi bwitwa ‘afrobarometer’ bwakozwe hagati ya 2019 na 2021 bugakorerwa mu bihugu 34 bya Afurika, bwabajije abantu basaga ibihumbi 48 ariko benshi murabo bavuze ko umuntu urenza umubare wa za manda zagenwe burya abaturage bageraho bakamurambirwa kabone nubwo bakomeza guceceka ntibabimubwire, rero guhindura amabwiriza n’amategeko agena za manda ngo umuntu agume ku butegetsi sibyo abaturage baba bashaka muri rusange.

Ese koko Museveni yaba yaravugaga ubwo yatengushye abamwemeraga?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles