spot_img

Hatangiye iperereza rikomeye rigamije kureba impamvu abikingije bari gupfa umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Mu gihugu cy’Ubuyapani kuva batangira gutanga urukingo rushimangira rwa Pfizer bafite ikibazo cyuko umubare w’abapfuye wagiye wiyongera cyane kandi hakibasirwa abafashe urwo rukingo.

Kuva urwo rukingo rwatangira gutangwa mu mwaka ushize, bivugwa ko umubare w’abapfa wikubye kane ugereranyije n’imyaka yabanje ya 2017, 2018, 2019 ndetse n’imyaka yakurikiyeho. Nyuma yiyo mibare rero byabaye ngombwa ko hashyirwaho itsinda ridasanzwe rigamije kureba iby’izo mfu ndetse byaba ngombwa bikajyanwa no mu nkiko.

- Advertisement -

Kugeza ubu abayapani bavuga ko bashaka kujyana leta yabo mu nkiko kandi bayishinja kuba yararuciye ikarumira kurizi mfu bo bakeka ko zifite aho zihuriye n’inkingo za covid19 ariko leta yo idashaka kugira icyo ibivugaho kandi ibizi neza. Umwalimu muri kaminuza witwa Masanori Fukushima uyoboye uru rugamba avuga ko ntayandi mahitamo bafite uretse ayo kugana inkiko barega leta kutita kubaturage.

Ikibazo cy’ubuziranenge bw’inkingo cyavuzwe kuva zatangira kwaduka muri 2021, nyamara buri wese wageragezaga kugira ibyo abaza ku nkingo ntabwo yigeze yoroherwa n’inzego zinyuranye mu bihugu. Byagiye bitangazwa ko izi nkingo hari abo zicaga mu bihugu binyuranye gusa buri wese wabitangazaga yahitaga yamaganirwa kure ndetse bakamwita ukwirakwiza inkuru z’ibihuha (conspiracy theorists).

- Advertisement -

Kimwe mu byatumaga abantu bashidikanya kurizi nkingo ahanini harimo igihe zakorewe, umwanya zakozwemo ndetse nukuntu zatanzwe ari nyinshi cyane hutihuti mu gihe gito. Ntibyari bisanzwe ukuntu umuntu umwe ahabwa inkingo eshatu mu gihe kitageze ku mwaka kandi izo nkingo zose zigamije ikintu kimwe nubwo byitwaga ko zunganirana. Gusa hari umubare w’abantu benshi yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi batigeze bemera guhabwa izo nkingo cyangwa abandi bakazifata igice.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles