spot_img

Sobanukirwa neza uko inzoga yakugirira akamaro bitagusabye kuyinywa

- Advertisement -

Benshi iyo twumvise ijambo inzoga agatima gahita gakubita ku kirahure giteretse ku meza kirimo ibisukika bifite ibara nkirya zahabu. Sibyo gusa kandi kuko hari n’abahita bagira icyaka cyo ku rwego rwo hejuru, bityo wavuga ijambo inzoga bigatuma ahita agana iy’akabari. Ariko se nyuma y’ibyo wari uzi ko burya inzoga ishobora gukoreshwa ibintu byinshi bitandukanye kandi bitabaye ngombwa ko uyinywa? Ndabizi hari benshi batabyumva bitewe n’imyemerere yabo ariko nanone bibukeko n’imiti tunywa burya hari igihe usanga iba igizwe na bimwe mu bigize inzoga.

Kuri ubu rero twabakusanyirije imwe mu mimaro y’inzoga kabone niyo waba utayinywa.

- Advertisement -
Inzoga ishobora gutuma umusatsi wawe ukura neza cyane.

Abatari babizi burya inzoga ikize kuri vitamin B na silicon izi ni zimwe mu ngenzi zituma umusatsi ukura neza kandi ntupfukagurike, kugira ngo ibi bikunde nuko ufata ikirahure cyuzuye inzoga ukacyogesha mu mutwe hose warangiza ugategereza nk’iminota itanu hanyuma ukogeshamo amazi ibi ushobora kubikora kugeza umusatsi wawe ubaye neza nkuko ubyifuza, ibi rero bituma umusatsi wawe usa neza kurusha ikindi gihe ndetse ukanakomera.

Inzoga ishobora kugufasha kugira uruhu rwiza

Inzoga kandi zibamo ibyo bita antioxidants zituma uruhu rutazana iminkanyari, icyo wamenya hano rero nuko inzoga igufasha kugarura uruhu rwawe mu bwiza ndetse igatuma rwegerana ku buryo utandukana n’icyitwa iminkanyari. Icyo ugomba gukora hano fata akayiko kamwe k’inzoga ukavange n’umweru w’igi ndetse n’ibitonyanga 3 by’amavuta yitwa almond. Karaba mu maso wihanagure neza, nurangiza ukarabemo rwa ruvange wakoze nurangiza utegereze iminota 10, bikore kenshi bitewe nuko wifuza isura yawe, ibi ntibyangiza uruhu kandi ntaningaruka bigira ku mubiri w’umuntu.

- Advertisement -

Inzoga ishobora kugufasha gusinzira neza; ndabizi benshi mushobora kuvuga muti, ibi bisaba kuyinywa oya siko biri. Icyo ukora hano ufata umusego wawe cyangwa yawe bitewe n’umubare w’imisego uri ku gitanda, mu gihe rero ugiye gufura wa mwenda ufubitse umusego ufata urugero rw’inzoga rungana n’urw’amazi.

Niba ufashe litiro 3 z’amazi ufata na litiro 3 z’inzoga ukabivanga maze ugafuramo wa mwenda w’umusego cyangwa se ishuka ku badakunda imisego. Mu gihe umaze gufura anika byume, maze nuza kubiraramo tumwe mutunyangingo tugize ya nzoga tujya muri wa mwenda maze uko uhumetse bifasha ubwonko kuruhuka neza kandi vuba bigatuma usinzira mu buryo bwihuse.

Inzoga imara umunaniro by’umwihariko mu birenge n’amaguru

Mu gihe wakoze urugendo runini n’amaguru byanze bikunze ugera mu rugo unaniwe, niba rero wishoboye kandi bikaba ntacyo bigutwaye, ukigera mu rugo fata ibasi cg isafuriya cyangwa ikintu gifukuye usukemo inzoga ikonje singombwa kuzuza cyane, nurangiza ukandagizemo bya byirenge byawe binaniwe, tegereza iminota icumi kuzamura, uko utinzamo ibirenge inzoga igenda igukorera massage ku buryo mu kanya nkako guhumbya wibagirwa iby’urugendo rw’uwo munsi ukongera ukaba mushya ku buryo wakongera ukagenda ntakibazo na kimwe.

Inzoga kandi idufasha kubika inyama zidataye umwimerere wazo; mu gihe ushaka kubika inyama ukazazirya zimeze nkaho aribwo ukizibaga, uzakoreshe ubu buryo. Fata inyama zawe ushaka kubika zishyire mu ishashi cyangwa ikindi gikoresho cya palasitike nurangiza unyanyagizeho inzoga itari nyinshi cyane maze ushyire muri firigo. Bizatuma igihe cyose uzashakira kuziteka uzasanga zigifite umwimerere wazo.

Akenshi iyo tuvuze inzoga hano izikoreshwa cyane ni iziri mu bwoko bwa rufuro cyangwa se izi zitwa Lager Beer.

Muri rusange rero usanga inzoga zitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye ahanini bitewe n’imyemerere ya bamwe usanga bayishinja kuba intandaro y’icyaha. Nyamara nubwo bimeze gutyo burya no kuyinywa bigira umumaro mu mubiri ariko mu gihe wayinyweye ku rugero.

Icyakora nanone umuntu ntiyabura kuvuga ko hari abo ikoresha amabi iyo barengeje urugero ibintu umuntu yagaya cyane. Muri rusange rero niba wiyemeje kuyireka yireke ntakugaya uyinywa, ikindi kandi niba uyinywa yinywe ku bushake bwawe ntubigayire utayinywa ikindi wibuke kunywa mu rugero.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles