spot_img

Zari Hassan yongeye kwikoma abantu bavuga ko amafaranga afite ayakesha abantu yishe.

- Advertisement -

Uyu mugore utajya usiba mu itangazamakuru azwiho cyane gushakana n’abagabo benshi mu gihe gito, ariko kandi uretse kuba ari umugore uzenguruka mu bagabo ni n’umugore w’umukire cyane ndetse benshi bakavuga ko ari nawe ukiza abagabo baba babanye. Ibi byavuzwe cyane ubwo yatangiraga gukundana na diamond cyane ko Zari ariwe watumye diamond yamamara ku isi kugeza naho yanakoranye indirimbo n’abaririmbyi basanzwe bakomeye muri Amerika no muri Afurika.

Nyamara ku rundi ruhande Zari uretse kuvugwa mu bagabo hari n’urundi ruhande rwe abantu batajya bashira amakenga inkomoko y’ubutunzi bwinshi cyane afite. Usanga umunsi kuwundi Zari ashinjwa gukoresha amarozi ngo abone ubukire, abandi bakavuga ko aba muri ya miryango y’ibanga ya illuminati ariho akura amafaranga menshi afite. Zari rero abinyujije ku rubuga rwe rwa snapchat yikomye aba bose bavuga ibyo batazi kuri we ndetse avuga inkomoko ya nyayo y’amafaranga ye.

- Advertisement -

Zari yahakanye kuba akoresha inzira z’umwijima zirimo amarozi cyangwa illuminati ngo abone amafaranga ariko kandi ahakana yivuye inyuma ko ayo mafaranga nanone atayakura mu kwicuruza. Ashimangira ko atigeze ajya muribyo bikorwa ndetse ko amafaranga afite yose yayakoreye n’amaboko ye ndetse agakora cyane ngo ayagereho. Zari ati: “buri gitondo nzinduka nicaye kuri mudasobwa ndi mukazi kange, amafaranga ntunze ndayavunikira ndetse narayavunikiye kuva kera nubwo benshi babyegeka ku mugabo wange nyakwigendera Ivan Ssemwanga”

Uyu Ssemwanga wapfuye muri 2017 yari umugabo wa Zari ndetse bakaba barabyaranye abana batatu muri batanu uyu mugore afite, uyu mugabo w’umugande yari umukire cyane ariko aza gupfa urupfu nanubu rukiri amayobera kuri benshi dore abantu batahwemye ko Zari ubwe arufitemo uruhare kugira ngo asigarane imitungo ya nyakwigendera. Gusa Zari ibi byose abitera utwatsi akavuga ko ari umugore wahoze azi gukora kuva na kera bityo anejejwe nibyo yagezeho ndetse yiteguye gukomeza kubyongera.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles