Hashize iminsi shampiyona yo muri Arabia Saudite iri kuvugwa cyane mu binyamakuru nyuma yaho, ikipe zo muricyo gihugu zifashe umurongo wo gusinyisha abakinnyi bakomeye bakinaga iburayi. Byose byatangiye basinyisha Cristiano Ronaldo ndetse biba abantu batabitekerezaga, gusa nyuma ya Cristiano haje abandi benshi kuburyo uyu munsi ntawahakana ko iyo shampiyona ari imwe mu zigiye kuzajya zikurikirwa cyane ku isi.
Umukinnyi wa nyuma uheruka gusinya muri Arabia Saudite ni umunya Brazil Neymar Junior wakiniraga PSG mu bufaransa. Icyakora nubwo abakinnyi benshi bakomeje kwerekezayo ntabwo bapfa kugenda gutyo kuko nyuma y’amafaranga menshi cyane basinyira hari n’ibindi ku ruhande umukinnyi asaba azajya ahabwa ariko byose bigashingira ku buremere bw’izina rye.
Icyakora abasabye bose nta numwe wigeze ageza ku kigero cy’ibyo Neymar yasabye, kuko buri wese ubyumvise agwa mu kantu kuriyi nshuro tugiye kubereka urutonde rw’ibyo Neymar yemerewe kugira ngo yemere kujya gukina muri Arabia Saudite.
Ikinyamakuru cyo muri Espanye cyitwa ‘Cope’ cyanditse ko Neymar ubwo yari ari kugirana ibiganiro n’ikipe ya Al Hilal yayisabye ko mbere na mbere babanza bakamutegurira inzu yo kubamo ifite ibyumba bigera kuri 25, iyo nzu kandi igomba kuba ifite byibura Pisine ndetse na sawuna, uretse iyo nzu yategetse ko agomba guhabwa abakozi byibuze umunani bagomba kwita kuriyo nzu umunsi kuwundi, Neymar kandi yasabye ko bagomba kumuha imodoka zigera ku icyenda zihenze zo kugendamo nkaho bidahagije Neymar yongeye kubwira abayobozi ba Al Hilal ko bagomba kujya bishyura ibyagendeye mu ngendo zose yakoze, ibiryo yariye muri za resitora n’inshuti ze ndetse n’amahoteli yose azajya araramo aho yaba ari hose.
Kugeza ubu ntibizwi neza ko Al Hilal yemeye gukora ibi byose kuri Neymar gusa ikizwi neza nuko azajya ahembwa umurengera w’amafaranga kuko mu myaka ibiri gusa azamara muriyo kipe, azahembwa miliyoni zisaga 350 z’amadolari, nkuko tubikesha l’Equipe.
Wowe utekereza ko aya mafaranga aturuka hehe?