Ni igikorwa cyabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ariko cyaje gusakara kuriki cyumweru, ibihugu bya Burkina Faso na Mali byoherereje Niger indege zikomeye z’intanbara mu rwego rwo kuyitera ingabo mu bitugu kugira ngo niramuka itewe n’abasirikare ba CEDEAO izabashe kwirwanaho bitagoranye.
Iyi nkuru yatangajwe binyuze kuri televiziyo y’igihugu ya Niger ivuga ko Burkina faso na Mali bashyize mu bikorwa ibyo bemeye mu ntangiriro z’uku kwezi, ubu bamaze kutwoherereza indege zo kwirwanaho mu gihe cyose twaba dutewe n’ingabo za CEDEAO/ECOWAS. Kuri uwo wa gatanu kandi inama ihuza uwo muryango nayo yari yateranye yanzura ko igihe icyaricyo cyose ingabo zuwo muryango zishobora kugaba ibitero ariko birinda gutangaza itariki nubwo bavuze ko ingabo ubu ziteguye.
Burkina Faso na Mali kimwe niyi Niger ni ibihugu ubu biri kuyoborwa n’ingoma za gisirikare nyuma yuko habayeho ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bagakuraho aba perezida bari bayoboye ibyo bihugu. Kuva Niger haba iyo kudeta yakomeje guterwa ubwoba cyane ko izaterwa n’ingabo z’umuryango wa CEDEAO bagasubizaho perezida wahiritswe, gusa icyo gihe ibihugu bya Burkina Faso na Mali byatangaje ko igikorwa cyose kizibasira Niger hakoreshejwe igisirikare ibyo bihugu nabyo bizahira byivanga mu ntambara bigatabara Niger.