spot_img

Turakundana cyane kuburyo niyo umwe agiye kuryamana n’abandi twese tujyana. Iyi couple ibaho mu buzima butangaje…

- Advertisement -

Ubusanzwe mu rukundo kugira ngo abantu bemere ko bakundana bya nyabyo nuko baba bakundana ari babiri gusa ndetse buri wese akamera nk’uwahuzwe abandi ndetse agakunda wa wundi umwe gusa. Nyamara siko bimeze kuri aba babiri mu rukundo rwabo kuko ahubwo bo barakundanye birakomera kugeza naho umugore aryamana n’abandi bagabo akoherereza umugabo amashusho ndetse no ku mugabo bikaba uko.

Aba nt’abandi ni Zoe Grey w’imyaka 31 na Matt w’imyaka 36, ubwo Matt yabaga mu gisirikare uyu mukobwa w’inshuti ye bivugwa ko yamucaga inyuma akajya kuryamana n‘abandi bagabo, gusa amaze no kuva mu gisirikare ntibyahagaze ndetse yamaraga no kuryamana n’abagabo agahita yoherereza amashusho Matt bisobanura ko nawe yifuzaga ko Matt yajya mu bandi bagore ariko urukundo rwabo ntiruhagarare. Zoe avuga ko kuva yabaho aribwo bwa mbere akundanye akumva ari ibya nyabyo kuko gukundana na Matt ngo byatumye yirekura ndetse bituma bagirirana icyizere ntabyo gutekereza ko mugenzi wawe aguca inyuma utabizi.

- Advertisement -

Zoe ati: “turizerana bikomeye, niba dushobora kugenda tukishimana n’abandi ariko twese turikumwe nta wagiye wenyine bituma hatabaho impungenge zuko yagiye kunca inyuma ntabizi, ibi rero bituma hatabaho ikinyoma cyangwa kwifuza mu rukundo rwacu” “ubu turumvikana cyane, ndetse urukundo rwacu rugenda rukomera umunsi ku wundi. Tujya mu birori bitandukanye ndetse tukishimana n’abandi bantu ariko byose biba turikumwe buri wese areba ibyo mugenzi we ari gukora bityo bigakuraho urwicyekwe”

Uyu mugabo Matt ngo umunsi umwe yatunguwe nuko Zoe yamubwiye ko yifuza kuzamubona ari gukorana imibonano mpuzabitsina nundi mugore, uyu mugabo ngo yumvise aya magambo y’umukobwa w’inshuti abanza gushyuha mu mutwe, ariko ngo yaje gushyira abyiyumvamo ndetse iyo agiye kugira undi mugore baryamana ajyana na Zoe byose bikaba areba.

- Advertisement -

Bwa mbere ngo bari barasezeranye ko niba umwe agiye kuryamana n’umuntu wo hanze, batagomba gusomana kuko gusomana burya ngo bituma habaho kwiyumvanamo cyane. Gusa uko iminsi yagiye ishira nabyo bagiye babikuraho ubu buri wese ashobora gusomana nuwo bagiye kuryamana ku ruhande. Aba babiri bafashe umwanzuro ko buri wese agomba gushaka undi muntu babyumva kimwe yizeye bakajya baryamana nta gihunga gihari ndetse bagakoresha ubwirinzi kuburyo nta numwe ushobora gukura indwara hanze akayizana mu rugo.

Ese wowe iyi mibanire urumva ishimishije wayishobora?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles