spot_img

Umufana udasanzwe yakoze agashya agabira Neymar imitungo ye yose ndetse abisinyira no mu mategeko.

- Advertisement -

Abantu burya bagira ibitekerezo bitandukanye, ariko igitekerezo cyo kugabira umu miliyoneri ibyo utunze byose, sicya buri wese, ibi byabaye nyuma yaho umunya Brazil ukomeye mu gufana umupira w’amaguru, yiyemeje ko nta muntu numwe ukwiye gusigarana imitungo uretse umukinnyi Neymar wenyine.

Uyu mufana utarashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yagize ati: “nkunda Neymar cyane, mwiyumvamo kuburyo bukomeye. Uretse kuba ari umukinnyi ukomeye binanyibutsa ukuntu abana neza cyane na papa we, nanjye mpita nibuka papa wange witabye Imana” “ubu ndarembye cyane, kubera iyo mpamvu simfite undi wese naraga (nasigira) imitungo yange. Sinifuza ko leta cyangwa undi wese tutagize ibyo duhuriyeho yazasigarana ibyange”

- Advertisement -

Uyu mugabo w’imyaka 30 rero yakomeje avuga ko yagerageje guha Neymar ibye barikumwe ariko ntibyamukundira bityo rero yahisemo kubikora abinyujije mu nzira z’amategeko ubwo yagendaga kwa Noteri wo mu gace atuyemo agasinya inyandiko zemerera Neymar kuzasigarana ibye byose ubwo azaba yamaze gupfa.

Nyamara nubwo ari uko bimeze uko kumenya ko Neymar ukinira PSG kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahembwa neza ku isi, nkubu biteganywa ko mu mwaka wa 2023 gusa azinjiza amafaranga asanga miliyoni 85 z’amadorali nkuko bitangazwa na Forbes. Gusa uyu mugabo we ntabyitayeho nkuko yavuze ati: “yego ndabizi (ko ahembwa menshi cyane), ariko ibyo ntacyo bitwaye kuko uyu musore mukundira ko atari igisambo nubwo ari umukire. Icyo nikintu kitakiboneka kuriyi si byoroshye”

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles