spot_img

Bamwe bati nta mahirwe abaho, ariko hari ibiba ukabona ko ariyo. Dore abantu ba mbere ku isi bafatwa nk’abanyamahirwe kurusha abandi.

- Advertisement -

Ubusanzwe ijambo amahirwe, rijya kumvikana nkaho ari ikintu umuntu atapfa gusobanura kuburyo bworoshye. Gusa nubwo atari buri wese wapfa gusobanura icyo kintu benshi baracyizera ndetse ku kigero kinini.


Kuba imodoka yakora impanuka igashwanyagurika nyamara uwari uyirimo akarokoka, kuba uri gukora ikintu kikabyara ikindi utigeze utaganya na gato ndetse cyakindi cyaje utabikekaga kikaba aricyo kigira akamaro yaba kuri nyiracyo cyangwa no muri sosiyete arimo, ibyo bintu byose byiza bitubaho nta ruhare na ruto twabigizemo nibyo twita amahirwe.

- Advertisement -

Ku isi rero hafi ya buri wese agira amahirwe ariko ntabwo aba angana ku rugero rumwe. Niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubageza bamwe mu bantu b’abanyamahirwe kurusha abandi babayeho kuriyi si, bitewe n’ibyagiye bibabaho bitandukanye.

  • Harrison Odjegba Okene

Uyu Harrison numwe mu ba mbere b’abanyamahirwe ku isi, mu mwaka wa 2013, yabashije kurokoka mu bwato bwari bwarohamye nyamara uyu yamazemo amasaha asaga 60. Uyu ubwato bukimara kurohama yagerageje uburyo yabona ikintu gifunze cyo kwihishamo, kubw’amahirwe yaje kugera mu gice cya moteri y’ubwato aba ariho abona igisa n’igipirizo kirimo umwuka agumamo mu gihe cyijya kungana n’iminsi itatu ari nabwo abatabazi bahageraga bakamukuramo. Uyu mugabo ninawe wenyine wabashije kurokoka mu bantu 12 bari kumwe nawe.

- Advertisement -
  • Frane Selak

Uyu mugabo ukomoka muri Croatia wigishaga umuziki yacitse urupfu inshuro zirenze imwe, bwa mbere mu 1962, yarokotse ubwo gari ya moshi yari arimo yagwaga mu mazi nyamara akaza kuvamo ari mutaraga. Ubwa kabiri mu 1963 yongeye kurokoka ubwo yari atwaye indege ku nshuro ya mbere ariko kubw’amahirwe macye indege ikaza kugira ikibazo igahubuka ikica abantu 19, ariko we akarokoka. Uyu mugabo kandi bwa gatatu mu 1966 ubwo yari atwaye imodoka yataye umuhanda igwa mu mugezi, uyu ntacyo yabaye kuko yaroze agera ku nkombe.

Mu 1970 Selak urupfu rwongeye kumurunguruka ubwo imodoka ye yafatwaga n’inkongi y’umuriro ariko kubw’amahirwe akaza kuva aho byabereye imodoka itaraturika. Uyu mugabo bivugwa ko na nyuma yaho yagiye arokoka impanuka nyinshi. Kumenya ko uyu yari umunyamahirwe koko, muri 2003 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 71 yatsindiye Miliyoni 1 n’ibihumbi 100 mu madorali ya America ubwo yari ari mu mikino y’amahirwe,yahise ashyingiranwa n’umugore wa gatanu ndetse agura inzu n’ubwato gusa muri 2010 yahisemo gutanga imitungo ye yose mu bavandimwe be ndetse n’inshuti ubundi yiberaho mu mutuzo.

  • Reshma Begum

Uyu nawe ukomoka muri Bangladesh muri 2013 nawe yabashije kumara iminsi 17, ubwo inzu yari arimo ifite amagorofa18 yagwaga, ariko kubw’amahirwe ntapfe, uyu yagerageje gushakisha ibimutunga nubwo yari ari munsi y’ibikuta by’inzu kugeza ubwo nyuma y’iminsi 17 abatabazi bamuguyeho bakamukuramo akiri muzima. Uretse kuba yari yaracitse intege cyane ubundi ntakindi kibazo yari afite.

  • Juliane Koepcke

Uyu mugore ukomoka mu budage nawe ari mu banyamahirwe, mu mwaka wa 1971 ubwo indege yari arimo yakoraga impanuka igeze hejuru y’umugezi wa amazon, uyu yabashije kuyirokoka kandi bitajya bikunda kubaho. Uyu impanuka ikimara kuba yabashije kuyirokoka afite ibikomere ndetse muricyo gihe yamaze iminsi ari mu ishyamba ry’inzitane wenyine. Icyakora yaje kubonwa n’abaturage bo muri ako gace ndetse uyu akaba ari nawe warokotse iyi mpanuka wenyine. Twabibutsa ko iyi ndege yahubutse yari igeze muri metero 3200 z’ubutumburuke.

  • Tsutomu Yamaguchi

Uyu mugabo ukomoka mu buyapani bivugwa ko ashobora kuba uwa mbere mu banyamahirwe. Kugira ngo ubyumve neza uyu yarokotse ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi, amerika yateye mu buyapani mu mpera z’intambara ya kabiri y’isi mu 1945.

Bwa mbere ubwo ibi bisasu byaterwaga mu mujyi wa Hiroshima uyu mugabo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi muri uyu mujyi nubundi, yari ari mu bilometero bitatu gusa uvuye aho iki gisasu cyatewe. Nkaho bidahagije nyuma y’iminsi itatu ubwo yari agarutse aho yakoreraga mu mujyi wa Nagasaki ninabwo kandi ikindi gisasu cyaterwaga hano Nagasaki. Uyu yaje kwitaba imana mu mwaka wa 2010, ku myaka 93 azize kanseri yo mu gifu. Uyu ninawe muntu wenyine uzwi warokotse ibi bitero uko ari bibiri kandi yari ari mu mijyi uko ari ibiri byabereyemo.

Ese wowe uri umunyamahirwe bingana iki? Ese wowe ubona muri aba bose umunyamahirwe ukomeye kurusha abandi ari uwuhe?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles