Ni impungenge abantu batangiye kugira cyane cyane nyuma yaho Ubwongereza butangiye kuburira abaturage babwo batuye muri Uganda kwitwararika kuko muricyo gihugu cya Uganda hashobora kwibasirwa n’ibitero bikomeye by’iterabwoba vubaha.
Ubwongereza bukomeza bubwira abaturage babwo ko muriyi minsi igiye kuza ahantu hose hakoranira abantu benshi bagiye kuzajya hashyirwa za bariyeri zinyuranye ndetse no gusaka kwa hato na hato kudasanzwe, byose bituruka ku kuryamira amajanja kw’inzego z’umutekano. Bityo rero abaturage b’Ubwongereza basabwe kwitwararika bishoboka mu gihe bari mu ruhame kuko ibitero by’iterabwoba bikunda kwibasira ahantu abantu bateraniye.
Si kubutaka bwa Uganda gusa kandi kuko no ku rwego mpuzamahanga ngo hashobora kuba hari gutegurwa ibitero bigamije kwibasira inyungu za Uganda. Ibi biravugwa mu gihe nta n’ukwezi kurashira mu burengerazuba bwa Uganda hagabwe ibitero byahitanye abanyeshuri basaga 40, kugeza ubu bikaba bivugwa ko byagabwe n’abagize umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukorera muri Congo DR.
Benshi rero bakimara kubona ubu butumwa batangiye gushyira mu majwi ibi bihugu bikomeye birimo leta zunze ubumwe za America ndetse n’ubu Bwongereza ko aribyo bishobora kuba bigiye kwibasira Uganda bikagabayo ibitero. Ababivuga kenshi barashingira ku kuba aribo ba mbere bafite amakuru y’ibi bitero ariko bakavuga ko ibitero bigiye kuba gusa nyamara ntihagire icyo babikoraho ngo bihagarare kandi bafite ubushobozi.
Benshi bibaza ukuntu umuntu ashobora kumenya amakuru akomeye nkayo y’ubutasi ariko akananirwa guhagarika ibyo bitero.
Ku ngingo kandi yo kwibasira inyungu za Uganda aho ziri hose ku isi, nayo yazamuye urujijo kuko ubusanzwe ibyihebe ntacyo bipfa na Uganda gikomeye kuburyo byakwibasira icyo gihugu cyane.
Ahubwo hibazwa ko ibi bihugu byo mu burengerazuba bishobora kuba bishaka kwihimura kuri Uganda kubera impamvu.
Hari impamvu yo kuba Uganda gacye gacye igenda yiyegereza Uburusiya bityo ikabonwa nkaho ishaka gutera umugongo Amerika n’abambari bayo, ibyo rero ntibyatuma Uganda igira amahoro.
Indi mpamvu abantu bashyira mu majwi ni’iyijyanye n’itegeko rigamije kurwanya ubutinganyi muricyo gihugu. Ni ingingo itarigeze ishimisha abo banyaburayi nubundi bityo bakaba bashaka kugaba mwene ibi bitero ngo bajegeze ubutegetsi bwa Uganda nibiba ngo buzagamburuzwe bwisubireho.
Kuba rero aribo bamenya amakuru bwa mbere y’ibiri gutegurwa muri Uganda nuko byanze bikunze baba babifitemo ukuboko.