spot_img

Ubu noneho twakwitega ko mu myaka 10 imbere Amavubi ashobora gusubira mu gikombe cya Africa.

- Advertisement -

Ikipe y’igihugu amavubi iheruka kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Africa mu mwaka wa 2004, ubwo iyo mikino yaberaga muri Tunisia. Nibwo bwa mbere iyi kipe yari ikandagiyeyo ariko kandi nyuma y’imyaka ikabakaba 20 ninabwo iherukayo.

ïKuva icyo gihe abanyarwanda bategereje ko iyo kipe izasubirayo amaso ahera mu kirere kugeza nubu ahubwo ibintu bigenda bisubira irudubi. Gusa uwo musaruro mucye w’amavubi wagiye ukurikirana muriyo myaka yose ahanini wagendaga wegekwa ku batoza, ku bakinnyi, ndetse no ku bintu binyuranye ariko ugasanga akenshi abayobozi b’umupira mu Rwanda, ntibahuza n’abahanga ndetse n’abasesenguzi kabuhariwe mu mupira. Wasangaga abahanga mu mupira bavuga bati niyo twazana abatoza ba mbere ku isi ntacyo bashobora gukora ku ikipe y’Amavubi kuko ari ikipe irimo akavuyo kenshi no kudategurwa nkuko bikwiye.

- Advertisement -

Abatoza banyuranye, abanyamakuru b’imikino bamenyerewe cyane, bagiye bagaragaza kenshi ko mu gihe hatabaye impinduka mu mupira w’u Rwanda, tutazigera tubona umusaruro kuko umupira w’amaguru ufite inzira zizwi unyuramo kugira ngo ugere ku ntsinzi. Aha benshi bitsaga cyane ku gutegura abakinnyi bihereye mu bana bato, ikintu cyaririmbwe imyaka myinshi ariko ntigishyirwe mu bikorwa.

Impamvu twanditse twibaza ko noneho ikipe y’Amavubi yaba igiye gusubira mu gikombe cya Afurika mu myaka nk’icumi iri imbere, turabishingira ahanini ku ijambo perezida Paul Kagame yavuze ku munsi wo kwibohora, ubwo yabazwaga ku kijyanye n’iterambere rya siporo mu Rwanda. Perezida Kagame wikije cyane ku mupira w’amaguru, yavuze ko ubu hagiye kuba impinduka zikomeye zizakorwa haherewe ku bana bato bagahabwa byose bikenerwa, hagashyirwaho amashuri y’umupira w’amaguru mu gihugu hose, ndetse ibikenewe byose bikigizwa hafi.

- Advertisement -

Byibuze kuriyi nshuro umuntu ashobora kwizera ko ibi bizakorwa, bitewe nuko ikintu cyavuzwe na perezida ahanini gishyirwa mu bikorwa ndetse kigakorwa uko ibintu byakagenze nahandi hose. Bitandukanye rero nuko abayobozi cyane cyane aba FERWAFA bajyaga baza bari kwiyamamaza bakemera ko bagiye kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru bahereye mu bana ariko tukazategereza ko bishyirwa mu ngiro tugaheba.

Amavubi aheruka kwandagazwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ubwo yatsindwaga na Mozambique ku butaka bw’u Rwanda ibitego 2-0 maze ikizere cyose cyo kujya muri CAN kikayoyoka kuko ubu Amavubi ahagaze ku mwaka wa nyuma, mu gihe habura umukino umwe gusa imikino y’amatsinda igasozwa, ndetse ibyava muri uwo mukino byose ntacyo bizahindura ku ikipe yu Rwanda.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles