Uko iminsi igenda ishira hari ibyabaga ari ubwiru kera ubu bigenda bisobanuka, mu myaka yashize umugabo yashoboraga kurera umwana umwe cyangwa benshi bose bagakura aziko ari abo yibyariye, ndetse akazarinda yipfira atamenye uko bihagaze. Kuriki gihe tugezemo rero biragoye kuko ikoranabuhanga ryazanye byinshi ndetse byagorana ko umwana yuzuza imyaka 10 se w’umwana atarashimangira ko ari uwe cyangwa atari uwe, dore ko byabindi byo kuvuga ngo barasa mu irugu bitagifite agaciro.
Uyu mugabo witwa Olarenwaju Kolawole wo muri Nigeria, yatunguye benshi ku mbuga za internet ubwo yavugaga ko amaze imyaka arera abana bagera kuri bane aziko ari abo yibyariye, ariko nyuma akaza gusanga nta numwe we urimo ubwo yavaga gukoresha ikizami kizwi nka DNA Test gisuzuma isano umuntu afitanye nundi. Bwa mbere abivuga yari ari kuri radio, ariko inkuru ye yaje no gusakara ku mbuga zinyuranye ituma benshi babunga amarira mu maso.
Avuga ko umugore we bashyingiranywe muri 2007, gusa ngo kudahuza n’umugore we mu myaka myinshi ngo byatumye atangira kugira amakenga arinacyo cyatumye ajya gukoresha icyo kizami. Yagize ati: “njye n’umugore twabanye muri 2007, kuva ubwo yari amaze kubyara abana bane, gusa ikizami cya DNA cyaje kugaragaza ko muri abo bana bose nta numwe wange urimo”
Bamwe mu bumvise iyi nkuru yarabashenguye ndetse bibaza mwene muntu akoze mu cyi, hari n’abataratinye kuvuga ko uwo mugore ari dayimoni yihishe mu mubiri wa muntu. Ariko kandi hari n’abatanze ibitekerezo ko ibi byagakwiye kujya mu gitabo cy’amategeko ahana, ku buryo mu gihe runaka umuntu wagaragaye ko yabeshye uwo babana ko babyaranye kandi atari byo, akwiye gukurikiranwa mu nkiko ndetse akabihanirwa.
Icyakora nubwo uyu mugabo ari uwo muri Nigeria ariko iki kibazo kimaze gufata intera mu bihugu byinshi bya Africa, mu Rwanda imibare igaragaza ko abantu bajya gufata mwene ibi bizami bagiye biyongera cyane kuva muri 2017 ndetse byinshi muri ibi bizami byamara gusohoka bigakurikirwa na za gatanya ndetse n’ibindi bintu bitari byiza.