spot_img

Akimara kurya arenga miliyari muri betting, yahise asaba gatanya n’umugabo we, ubu yisanze nta faranga na rimwe asigaranye…

- Advertisement -

Uyu mugore ni uwo muri leta zunze ubumwe za Amerika, ubu ari mu byago bikomeye nyuma yaho urukiko rwanzuye ko imitungo ye yose ayihereza uwahoze ari umugabo we, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya uwo bahoze bakundana ku bijyanye n’imitungo.

Byose byatangiye Denise Rossi atsindira akayabo kangana na miliyoni imwe ndetse n’ibihumbi 900 by’amadorari, aya arenga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Hashize iminsi 11 gusa atsindiye aya mafaranga, uyu mugore yatangiye gutunganya impapuro za gatanya kugira ngo atandukanye n’umugabo we Thomas Rossi w’imyaka 25. Uyu mugore ubwo yari ari gusaba gatanya, yaba umugabo we, ndetse no mu rukiko hose nta nahamwe yigeze avuga ko yatsindiye aya mafaranga kuko urukiko rwari guhita rutegeka ko bayagabana.

- Advertisement -

Uyu mugore rero yiyumvishaga ko kubihisha aribwo ari mu nyungu kuko yagombaga kugumana amafaranga ye nta n’igiceri kivuyeho. Gusa nyiribyago imbwa ziramwonera, nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, ikinyoma cye cyaje kujya ahagaragara ubwo kompanyi ya betting uyu mugore yaririyemo amafaranga, yohererezaga amabaruwa abantu bigeze gutsindira amafaranga, ariko kubw’amahirwe macye, ibaruwa y’uyu mugore ikayobera kuri wa mugabo bahoranye, yoherejweyo baziko ariho akiba kandi byarahindutse atakihaba, aha rero ninaho umugabo yahise abyungukiramo iyi baruwa aba ariwe uyakira ndetse arayisoma.

Uyu mugabo yaje kugwa mu kantu ndetse atungurwa nuko uwari umugore we yatsindiye ako kayabo kose bakibana, ndetse hakaba hari amafaranga yakiraga buri mwaka. Nko guhumbya uyu mugabo yahise atanga ikirego murukiko akurikirana wa mugore amushinga kurenga ku itegeko ryo kugaragaza imitungo mu gihe cya gatanya, urukiko rugendeye kuriyi ngingo rwasanze Denise atsindwa muri urwo rubanza ndetse umucamanza yanzura ko amafaranga yose uwo mugore yari yatsindiye ahabwa uwahoze ari umugabo we, ariwe Thomas Rossi.

- Advertisement -

Umucamanza avuga ko iyo aza gukurikiza amategeko uko abiteganya hagati y’abashakanye, yakabaye yarahaye uwahoze ari umugabo we kimwe cya kabiri cyayo mafaranga nawe agasigarana ikindi gice, none yabuze byose kuko yahisemo kubihisha kandi amategeko atabyemera.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles