spot_img

Nubwo isi yamaze kwandura ariko haracyariho abantu bazima. Umukire yubatse inzu hafi 100 azitangira ubuntu kubatagira aho baba.

- Advertisement -

Ntabwo bikunda kubaho ko umuntu w’umukire afata amafaranga ye akayashora mu bintu bitazigera bimwungukira, ibyo siko bimeze kuri uyu mukire wo mu gihugu cya Canada wiyemeje kugabanya umubare w’abantu batagira aho baba. Uyu mugabo yubatse inzu 99 mu mugambi we wo guhangana n’izamuka ry’abantu batagira aho baba muri uwo mujyi atuyemo.

Uyu mukire witwa Marcel LeBrun byose yabitangiye ubwo yagurishaga kompanyi ye y’ubucuruzi maze bakamuha amamiliyoni y’amadorali, kuva ubwo yafashe umwanzuro igice kimwe cyayo mafaranga agomba kugishora mu kubaka amazu mato ariko menshi kuburyo azakemura ikibazo cy’abantu benshi batagira aho baba. Mu mwaka ushize gusa abantu 1800 batagiraga aho baba bivugwa ko bagiye bungukira muri uwo mushinga kuburyo hari abagiye babona aho kuba mu gihe kinini ndetse abantu bakabona icumbi ry’igihe gito bagakomeza urugendo rwabo.

- Advertisement -

Bivugwa kandi ko uyu mugabo yashoye arenga miliyoni 4 z’amadolari, agamije kubaka inzu byibuze zigera kuri 99 kuburyo abantu benshi bazabona aho baba kandi bagahabwa aho baba ntakintu batanze, kuko benshi murabo nubundi baba ntakintu bagira. Izi nzu nubwo atari inzu nini cyane ariko zose zigenda zifite igikoni, aho kurara, aho gukarabira ndetse zikaba zifite n’ibyuma bitanga umuriro uturuka ku zuba kuburyo uzibamo ntacyo leta izamwishyuza kijyanye n’umuriro.

Uretse kandi izi miliyoni enye uyu mugabo yashoye, ubu amaze kubona ubundi bufasha kuko leta yamwemereye akabakaba miliyoni 12 z’amadolari kuburyo uwo mushinga uzakorwa nta kimukoze mu nkokora. Abajijwe impamvu yahisemo gushora akayabo mu bintu bitazunguka, uyu mugabo yavuze ko afite umurava wo kubona abantu bishimye kubera ibikorwa bye.
LeBrun yagize ati: “njye nibona nk’umuntu ufite uruhare runini mu kubaka sosiyete nkomokamo kandi mbamo, ibyo turi gukora hano si ukubaka agace gato k’abantu bihariye, ahubwo turi kubaka agace gashya mu mujyi, kandi kubakira abatishoboye, ni ukubaka umujyi ndetse ni ukubaka isura nziza y’umujyi

- Advertisement -

Uyu mugabo kandi avuga ko kuba umuntu agiye gutunga inzu yitwa iye, aziyumvisha nkaho afite umukoro, ikindi kandi yizera ko niba umuntu atagiraga aho aba nyuma akaza guhabwa inzu, uwo muntu azamenya akababaro abandi batagira inzu baba bafite, bityo nawe bimutere imbaraga zo gufasha abandi.

Ese habura iki ngo abantu nkaba babe benshi ku isi?

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles