spot_img

Yiyise umunyamategeko aburana imanza zirenga 20 zose arazitsinda, ubu yatawe muri yombi ashinjwa kwiha umurimo adafitiye ubushobozi. Menya byinshi kuri uyu munyamategeko udasanzwe

- Advertisement -

Uyu mugabo wiyitaga umwavoka maze akajya kuburanira abantu ubu yamaze gutabwa muri yombi, inkuru ya BBC ivuga ko uyu wiyitaga Brian Mwenda mu nkiko zitandukanye yibye imyirondoro y’undi mugabo witwa aya mazina nubundi usanzwe ari umunyamategeko wemewe, maze akajya gukoresha aya mazina aburanira abantu nyamara adasanzwe abifitiye ibyangombwa byo gukora aka kazi.

Nyamara urukiko rwavuze ko nubwo uyu yakoraga akazi adafitiye ibyangombwa, ibirego byose yaburanye bigera kuri 26 yarabitsinze, kugira ngo wumve ukuntu uyu mugabo adasanzwe nuko wamenya ko yaburanye mu nkiko zose kuva mu rukiko rw’ibanze kugeza mu rukiko rukuru ariko ibirego byose yabaga akurikirana akarenga akabitsinda. Gusa uyu yaje gutabwa muri yombi muri Kenya nyuma yuko rubanda basakuje bavuga ko uwo muntu atari umunyamategeko yemewe.

- Advertisement -

Inzego z’ubutabera zivuga ko uyu wiyita Brian Mwenda Njagi atari umuyamategeko mu nkiko za Kenya ndetse atigeze anaba umwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’abanyamategeko mu gihugu. Kuri ubu ari mu nzego z’ubutabera aho iperereza riri gukomeza ngo harebwe uko ikirego cye giteye.

Uyu bivugwa ko yinjiriye imbuga za internet z’urwego rw’abavoka muri kenya maze akabasha kwihuza n’umwirondoro wa Brian Mwenda bityo agatangira kumwiyitirira, uyu yahinduye imyirondoro ya Brian Mwenda wa nyawe ahita ashyiraho ifoto ye, ndetse atangira no kuzuza amwe mu mashuri yagiye yiga kandi ataribyo. Ubu haracyari gukorwa iperereza ku kuntu uyu yabashije kwinjirira uru rubuga akarinda agera aho umwirondoro w’abandi ndetse akawiyitirira.

- Advertisement -

Brian Mwenda Ntwiga ari nawe munyamategeko nyakuri wuyu mwirondoro ngo yatangiye kugira amakenga nyuma yaho ashatse kwinjirira kuri konti ye yo kururwo rubuga akabona ntibiri gukunda, naho bikundiye akisanga amwe mu makuru ye yarahinduwe.

Kuri ubu rero urukiko rugiye gukurikirana uyu wiyitaga umwavoka nubwo yatsindaga imanza ariko yaziburanaga nta byangombwa byemewe afite ndetse ubu anakurikiranyweho kwinjirira inzego za leta no kwiba imyirondoro y’abandi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles