spot_img

Mu buryo butangaje, wari uziko igikeri cy’ikigore gishobora kwipfusha iyo kidashaka guhuza ibitsina na mugenzi wacyo. Irebere uko bimeze…

- Advertisement -

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikenerwa nikintu cyose kiri ku isi gihumeka, abantu kenshi bibeshya ko aribo bakoresha amayeri menshi iyo bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi, ariko kandi abantu bibeshya ko aribo baryoherwa niyo mibonano bonyine nyamara nabyo siko bimeze.

Ariko nubwo imibonano ari igikorwa nkenerwa mu gutanga ibyishimo ndetse no kurumbuka, ntabwo ariko burigihe umuntu cyangwa inyamaswa iba ishaka kwinjira muricyo gikorwa. Nkubu ku bantu usanga iyo umugore adashaka kuyikora ashobora kuvuga ati ndarwaye, cyangwa ndi mu bihe bibi, ikindi kandi umugore cyangwa umugabo ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo atakora ariko akabigeraho, iyi niyo mpamvu habaho uburaya, aho abantu bishyura amafaranga anyuranye bagamije kwishimisha binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Uku ninako igitsina cyacyijije benshi dore ko kuri ubu uburaya, bamwe babugije akazi k’umwuga ndetse bagasaruramo amafaranga akubye inshuro nyinshi kurusha abakora imirimo ishobora gutabara isi. aya mayeri yose rero si abantu bayagira gusa ahubwo no mu nyamaswa abamo, nko ku bikeri usanga imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kirushya cyane ibikeri by’ibigabo ndetse bikoresha imbaraga nyinshi ndetse n’amayeri menshi kugira ngo bigushe mu mutego ibikeri by’ibigore kuburyo bihuza ibitsina.

Icyakora hari igihe icyigore kiba kidashaka kwinjira muricyo gikorwa ari naho ya mayeri nababwiye azira maze ubwenge bugatangira gukora cyane. Ibikeri by’ibigabo burya bigira umuhate mwinshi wo gushaka uko byakora imibonano, ibyo rero bituma habaho icyo umuntu yakwita guhatiriza cyane kugeza naho ibikeri by’ibigore bimera nk’ibibangamiwe. Iyo ari uku bimeze ikigore gishobora kwihindura nk’icyapfuye.

- Advertisement -

Hari ubwoko bw’ibikeri nk’ibyitwa “Rana Temporaria” ibikeri by’ibigore byo muri ubu bwoko bigira iminsi micye cyane mu mwaka yo guhuza ibitsina, rero bituma ibigabo bibiri hafi bihatana muburyo bukomeye kugira ngo kimwe kibashe kwegukana ikigore byibuze bibe byahuza ibitsina murako gahe gato ikigore kiba gifite. Uku guhangana rero rimwe na rimwe gushobora gusiga ikigore kihatakarije ubuzima.

Kugira ngo rero igikeri cy’ikigore cyirinde ibi byago byose, iyokibonye byakomeye gihitamo kwipfusha mu gihe runaka, amahoro yagaruka kikazuka kigakomeza ubuzima busanzwe.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles