spot_img

Niwe mugore wenyine wabashije kurongorwa na ba perezida babiri b’ibihugu bitandukanye. aratangaje cyane.

- Advertisement -

Burya Imana ihera umuntu umugisha mu bintu bitandukanye, uyu we yamuhereye umugisha mu gushyingirwa kuko yabashije kuba umugore rukumbi waramukijwe ibihugu bibiri ari umufasha wa perezida (first lady) uti ese bimeze bite. Kurikira inkuru uko iteye.

Graca Simbine Machel yavutse kuwa 17 Ukwakira 1945, ubu afite imyaka 77. Kuri ubu ni impirimbanyi mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abagore n’abana. Uyu rero yaciye agahigo ku isi kuko yabashije kuba umugore wa perezida muri afrika yepfo ndetse yanabaye kandi umugore wa perezida muri Mozambique. Igitangaje kurushaho nuko nubwo yashakanye na ba perezida babiri ubu asigaye ari umupfakazi kuko abagabo be bose barapfuye.

- Advertisement -

Ubwo yavaga kwiga muri Portugal mu mwaka wa 1975, yahise yinjira mu ishyaka-nyeshyamba rya FRELIMO ryaharaniraga ubwigenge bwa Mozambique, uyu yinjiye yigisha ariko nyuma aza kugirwa minisitiri w’uburezi kuwa 25 Kamena 1975. Muri uwo mwaka kandi nibwo yagize amahirwe yo gushyingirwa bwa mbere maze ashakana n’uwari perezida wa Mozambique wa mbere witwaga Samora (Zamora) Machel, uyu babyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko uyu mukuru w’igihugu aza gupfa akiri kubutegetsi mu 1986, yazize impanuka y’indege maze Graca Machel aba abaye umupfakazi gutyo.

Nkaho bidahagije mu mwaka wa 1998 Graca Machel yongeye gusigwa amavuta ndetse yongera gukora ubukwe bwa kabiri icyo gihe yabukoranye na Nelson Mandela kuwa 18 Nyakanga 1998. Icyo gihe Mandela nawe yari perezida wa Africa y’epfo wanafatwaga nkaho ariwe wa mbere afurika yepfo yarigize w’umunyafurika.

- Advertisement -

Uyu mugore rero yahise aca agahigo ko kuba muri perezidanse ebyiri z’ibihugu bitandukanye kandi zose akazibamo ari umugore wa mbere mu gihugu nkuko babyita mu ndimi z’amahanga.

Nelson Mandela nawe yaje gupfa kuwa 05 Ukuboza 2013 bityo nawe asiga Graca Machel akiriho ndetse nanubu aracyariho arakomeye.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles