spot_img

NTIBISANZWE! Iyi hoteli ifite ibyumba birenga 10,000 igiye kumara imyaka 100 itarakira umukiliya n’umwe. Menya impamvu.

- Advertisement -

Hari byinshi biba ku isi kuburyo ushobora kubyumva ukagira ngo nugukabya, nyamara byinshi muribyo biba arukuri. Nkubu hari hoteli y’igitangaza ifite ibyumba bigera kubihumbi 10, ndetse yubatse nahantu heza kuko izengurutse kunkombe z’amazi magari, ariko iyo hoteli kuva yakubakwa mu mwaka wa 1939 ntamuntu numwe urayiraramo.

Iyi hoteli ifatwa nk’imwe muzubatse kubutaka bunini kurusha izindi ku isi, kuko yubatse kumuzengurutse w’inkombe y’amazi. Kugira ngo ubyumve neza nuko wamenya ko buri cyumba muribyo 10000 bigize iyo hoteli kireba kumazi. Ufashe uburebure yubatseho bureshya na kilometero zisaga 5. Icyakora abazi ibyiyi hoteli yiswe Prora, bavuga ko ahanini yabuze abakiliya burundu, biturutse kukuba yarubatswe n’abari bagize ishyaka ryaba Nazi rya Adolf Hitler ushinjwa gutegura intambara y’isi ya kabiri. Iyi yubatswe hagati ya 1936 na 1939 bitegetswe na Hitler ubwe.

- Advertisement -

Iyi hoteli Prora yubatse ku nkombe z’inyanja ya Baltic, iyi hoteli muri rusange iryamye kubutaka bufite uburebure bwa kilometero 4.5, ndetse ikaba ifite metero 150 z’ubuhagarike uvuye kubutaka. Nubwo iyi hoteli ibereye ijisho ndetse ikaba yubatse ahantu heza habereye ibikorwa bya hoteli, ntabwo yigeze yubakwa ngo irangire bitewe nuko muriyo myaka hitler yari afite indi mishinga minini cyane yo gutegura intambara y’isi.

Bivugwa kandi ko ubwo iyi hoteli yatangiraga kubakwa ibigo byose bikomeye by’ubwubatsi mubudage ariho byimuriye ibikorwa byabyo ndetse icyo gihe abakozi bagera kubihumbi 9000 bari bahafite akazi.

- Advertisement -

Icyakora ntakibura akamaro, kuko mugihe cy’intambara y’isi ya kabiri abantu benshi bahungiye muriyi hoteli babasha kurokoka ibisasu byaraswaga. Abantu benshi babonye amashusho yiyi hoteli ntibabyizera, kuko imeze nk’ikigo kinini cyane cy’amashuri cyangwa cya gisirikare.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles