spot_img

Dore bimwe mu bintu ukwiye kwitwararika mbere yuko usomana n’umuntu mudasanganywe.

- Advertisement -

Abahanga bemeza ko burya ari igitekerezo cyiza gutekereza ku kurinda ubuzima bwawe mbere yuko wowe nundi muntu mutangira kujya mubikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina. Ibi mugomba kubyitaho ndetse mukabitekerezaho mu rwego rwo kugabanya uburwayi mushobora guhuriramo nabwo.

Gusomana rero ni kimwe mubintu bya mbere ku isi, bimaze kugaragaza ko bikorwa n’abantu benshi batangiye kwiyumvanamo. Gusomana bishobora kuba iby’akanya gato cyangwa se umwanya muremure cyane, bitewe nurwego mugezeho. Icya mbere ukwiye kumenya nuko gusomana mu gihe cy’amasegonda icumi gusa, bituma habaho kwinjiza cyangwa koherereza mugenzi wawe bagiteri (bactery) zirenga miliyoni 80.

- Advertisement -

Iyusomana n’umuntu mugurana amacandwe, ubu rero nuburyo bwiza bwo kwanduzanya indwara zinyuranye, ibi bivuze ko ntanumwe ushobora gusimbuka uyu mutego uteze mu gusomana. Reka tukwereke zimwe mu ndwara nyinshi zandurira byoroshye mu gusomana, akaba arinayo mpamvu ukwiye kumenya ubuzima bwawe na mugenzi uko buhagaze mbere yo kumuha umunwa wawe.

Byanduza Mburugu (Syphilis): mburugu nimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, icyakora ntibisaba guhuza ibitsina burigihe ngo ubone kuyandura, ahubwo iyumuntu yamaze kumurenga ashobora no kuyikwanduza umusomye gusa. Uretse iyi mburugu, gusomana byanduzanya nizindi ndwara nk’imitezi.

- Advertisement -

Kurwara indwara zibasira amenyo: twabonye ko mu masegonda 10 gusa ushobora kwinjiza udukoko tunyuranye turenga miliyoni 80, ibi rero bituma amenyo, ishinya ndetse n’ibindi bice byo mu kanwa bihura nutwo dukoko duturutse muwundi muntu, aha haziramo n’indwara z’amenyo ari hahandi wisanga wayarwaye kandi utazi aho wabikuye, niba usomana n’abantu benshi batandukanye, ntuzamenya aho wanduriye.

Bishobora kugutera isesemi: iyi sesemi ishobora no kugutera kuruka, akenshi ituruka ku kuba uwo musomanye yariye ibintu umubiri wawe udasanzwe ukunda. Ibi rero ushobora kutabyumva ako kanya ariko umubiri wo uba wabyumvise. Ninayo mpamvu harumuntu muzasomana mukanya gato ukumva ushatse kujya kuruka.

Uretse biriya tubonye gusomana habamo ibibi byinshi, hari umuntu uzasoma muminsi micye wisange warwaye iminwa yajeho ibisebe, uwo akenshi usanga abana n’indwara zitagize icyo zimutwaye, wowe zakugeramo umubiri wawe ukananirwa kwihagararaho. Niyo mpamvu ukwiye kwitwararika mbere yo gusomana n’umuntu uwariwe wese.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles