spot_img

Cristiano Ronaldo yaba agiye kwirukanwa mu gihugu ataramaramo n’umwaka.

- Advertisement -

Abantu banyuranye muri Arabia Saudite batangiye gusaba ko Cristiano Ronaldo yirukanwa muricyo gihugu nyuma yuko bari kumushinja gukora ibiterasoni mu ruhame, babivuze nyuma yuko ku cyumweru ikipe ya Al Nassr Ronaldo akinamo yatsindwaga na Al Hilal ibitego 2-0 muri shampiona, maze Ronaldo ntashimishwe nibyavuye mu mukino byanatumye yerekeza mu rwambariro afashe ku myanya ndagagitsina.

Ibi ariko Ronaldo yanabikoze nyuma yaho muri stade abafana ba mukeba bari batangiye kuririmba Lionel Messi mu majwi menshi cyane kugira ngo basesereze Ronaldo ko ntacyo amariye ikipe ye. Nyuma yuko kuririmba Messi bishobora kuba byarababaje Cristiano cyane akabura icyo akora ari nako kwifata muribyo bice ubwo basubiraga mu rwambariro.

- Advertisement -

Nyuma yibyo rero umwe mu banyamategeko bakomeye muri Arabia Saudite yagiye kuri twitter, maze yandika ko agiye kwandikira minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu amusaba kwirukana Ronaldo mu gihugu. Umunyamategeko Nouf Bin Ahmed yanditse ati: “sinkurikira ibya siporo cyane, gusa nubwo abafana basembuye Ronaldo nkekako yabuze ubwenge bumwibutsa uko agomba kwifata imbere yabo. Iriya myitwarire ya Ronaldo ni icyaha, gukora ibiteye isoni mu ruhame ni icyaha gishobora gutuma uwagikoze atabwa muri yombi akirukanwa mu gihugu mu gihe ari umunyamahanga”

https://twitter.com/NoufPoet/status/1648448243884494850?t=z9mF2GcICCU6EEe_g3FfeQ&s=19

- Advertisement -

“tuzandikira minisitiri ubishinzwe kugira ngo arebe icyo yabikoraho” uretse uyu munyamategeko kandi abandi bafana nabo berekanye ko batanyuzwe n’imyitwarire ya Cristiano kuburyo ari ingingo yagarutsweho bikomeye muri Arabia Saudite. Gusa ikipe ya Al Nassr yo ivuga ko Ronaldo yifashe mumyanya y’igitsina bitewe nuko mu gihe cy’umukino bamuteyeho umugeri rero akaba yarari kwikanda.

Ronaldo yageze muri Al Nassr mu Ukuboza umwaka ushize avuye muri Manchester United, mu mikino ya mbere yabanje kwitwara neza, ariko uko iminsi ishira agenda asubira inyuma ndetse abamukurikirana bavuga ko ashaje akwiye gusezera.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles