Abantu umunani bakora kwa muganga bagiye kugezwa mu nkiko bashinjwa urupfu rw’umunyabigwi Diego Maradona, bashinjwa uburangare bukomeye bwatumye Maradona atitabwaho uko bikwiye kugeza avuye mu buzima.
Uyu munya Argentina w’igikomerezwa mu mupira w’amaguru yamamaye cyane mu 1986 ubwo yayoboraga ikipe yabo y’igikombe kugeza itwaye igikombe cyayo cya kabiri cy’isi. uyu yapfuye mukwa 11 kwa 2020 ku myaka 60 gusa ndetse urupfu rwe rukaba rwaratunguye abantu benshi cyane. Bivugwa ko uyu yahitanywe n’umutima nyuma yuko hari hashize igihe gito abazwe ubwonko.
Abacamanza batatu bo mu gace ka San Isidro gaherereye mu nkengero z’umujyi wa Buenos Aires banze ubusabe bwatanzwe n’abavoka baba baregwa bwavugaga ko bakwiriye kugabanyirizwa ibihano, abacamanza bavuga ko ibi bidashoboka bitewe nukuntu aba bakozi bagaragaje ubunyamwuga bucye ndetse n’ubumenyi bucye cyane mu burwayi bwa Maradona.
Umuganga usanzwe ubaga ubwonko witwa Leopoldo Luque nundi bakoranaga witwa Augustina Cosachov bashinjwa by’umwihariko kunanirwa kwita uko bikwiye kuri Maradona, kuri aba kandi hiyongeraho ikipe y’abaganga bihariye ba Maradona barimo Carlos Diaz, Nancy Forlini na Pedro di Spagna, kurundi ruhande kandi hazamo abakozi basanzwe bo kwa muganga barimo umuforomo witwa Mariano Perroni, na Dahiana Madrid.
Urubanza rwaba hategerejwe ko rukomeza ariko biteganyijwe ko ruzakomeza mu mwaka utaha uko bimeze kose.