Aba babyeyi bakomoka muri Malaysia basezeranyije umwana wabo natongera gusiba ishuri kugeza umwaka urangiye bazamugurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Benz, uyu mwana yakoze ibyo asabwa maze aba babyeyi nabo ntibigeze bamutenguha na gato.
Hakozwe ibirori bikomeye byo kwereka uyu mwana imodoka yaguriwe ndetse umwana aha ababyeyi be isezerano rishya ryuko agiye gukora ibishoboka byose akazaba dogiteri (doctor) mu rwego rwo kubitura ibyo bamukoreye. Ntibisanzwe ko ababyeyi bashobora kukwingingira kwiga bigeze aha kuburyo bigera naho bakwemerera ibintu bihenze cyane.
Icyakora ahenshi usanga umwana yemererwa guhabwa imyenda myiza, inkweto cyangwa gutemberezwa mu gihe yaramuka agize amanota meza, ariko aba babyeyi bo biteguye gukorera umwana wabo ibirenze ibyo abantu batekereza.
Wowe umwana wawe wamukorera iki kugira ngo agire umuhate wo kwiga cyane?