spot_img

BURUNDI: Umu Jenerali washakaga guhirika ubutegetsi aburiwe irengero.

- Advertisement -

Amakuru anyuranye aturuka I Burundi avuga ko uyu Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe wiki gihugu ashobora kuba yarahunze igihugu by’igitaraganya. Kuwa mbere nibwo police ndetse n’inzego z’ubugenzacyaha zasatse ingo ebyiri z’uyu mugabo ziri Bujumbura na Rutana.

Amakuru avuga ko izi nzego za leta zagiye gusaka urugo rwe ruri i Bujumbura zitigeze zihamusanga kandi ariho asanzwe aba. Icyakora benshi basanzwe bamwegereye babwiye ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yamaze guhunga igihugu akerekeza muri Tanzania. Bivugwa ko kandi ashobora kuba ari muri Tanzania bitewe nuko intara ya Rutana ababyeyi be bakomokamo yegeranye na Tanzania ndetse akaba uyu mugabo anahafite abasirikare benshi b’inshuti ze, ibi rero ngo byamufasha kubona inzira yoroshye.

- Advertisement -

Bivugwa ko inama yo guta muri yombi Gen Bunyoni yabereye mu ntara ya Cibitoki ariko uyu mugabo akaza kumenya ayo makuru maze bigatuma akuramo ake karenge hakiri kare. Icyakora kugeza nubu inzego z’ubutegetsi ngo ntiziramenya umuntu uwariwe wese wamennye iryo banga kugeza aho uwahigwaga abashirije gusohoka. Bivugwa ko Tanzania aricyo gihugu cyatumye Bunyoni adatabwa muri yombi akimara kwamburwa inshingano za minisitiri w’intebe, Tanzania ngo yashoboraga guha ibihano u Burundi birimo no gufunga inzira zinjiza peteroli muricyo gihugu.

Niba koko Bunyoni yarahunze igihugu azaba ariwe mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru wa mbere uhunze ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye dore ko aba bombi binjiranye mu butegetsi nyuma y’itabaruka rya nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Bunyoni niwe muntu ufite ipeti riruta ayandi mu rwego rwa police mu Burundi

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles