spot_img

BURUNDI: Leta yakuyeho imisoro ku biribwa by’ibanze bikenerwa cyane mu gihugu.

- Advertisement -

Leta y’u Burundi iheruka gukuraho imisoro imwe n’imwe ku biribwa bya nkenerwa, ni umwanzuro ubu butegetsi bw’iki gihugu bwafashe cyane cyane birebana n’ibiribwa bya nkenerwa byinjizwa mu gihugu bikaba byarabaye kuwa 30 zukwa gatatu gushize.

Iyi ngingo yo gukuraho iyi misoro ireba ahanini ibishyimbo, umuceri, ifu y’imyumbati, isukali, ifu y’ibigori, imyumbati ndetse n’ibigori bidaseye. Ibi tuvuze hejuru bivugwa ko ariyo ndyo yiganje ku isahane y’umurundi uwari we wese kuva kuwo hasi ukennye cyane kugeza kuwo hejuru w’umuherwe.

- Advertisement -

Bivugwa ko ingingo nshya zijyanye n’imisoro ku birirwa bw’ibanze yagabanyijeho 1.5% ku misoro yose byacibwaga, byose bikaba byarakozwe kugira ngo umuturage cyane cyane wo hasi abashe guhaha bitamugoye. Gusa nanubu nubwo hari icyagabanutseho igice kimwe gishima ibyakozwe, ariko kandi hakaba nabo hasi cyane bavuga ko 1.5% ari akantu gato cyane bityo byari bikwiye ko bagabanyaho ijanisha rinini kuburyo bufatika.

Ukugabanuka kw’ibiribwa ni ikibazo gikomeje kugora ibihugu byinshi bya afrika, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere yatumye ibihugu byinshi bibura umusaruro, gusa iki kibazo cyageze mu burasirazuba bwa Afurika biba ikibazo cyihariye kuko muri aka gace hari nabadatinya kuvuga ko ibihugu byose bikagize ubu bihanzwe n’inzara yo ku rwego rwo hejuru. Mu bihugu nka Kenya ho byageze kurundi rwego kuko ubu imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro ku bintu by’ibanze habuze gato ngo yeguze ubutegetsi.

- Advertisement -

Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse cyane mu bihugu hafi ya byose hamwe byikuba kabiri, gatatu cyangwa gatanu bitewe n’igicuruzwa uko kimeze.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles