spot_img

Irebere ibihugu bikorerwamo ubusambanyi bwinshi kurusha ibindi ku isi.

- Advertisement -

Muriyi minsi abantu benshi iyo bari gupanga aho bazatemberera akenshi usanga banibanda cyane ku kujya ahantu bazabona igitsina byoroshye. Mbese usanga bashaka aho bazabona abo bakorana imibonano biboroheye kandi birumvikana ntibaba bakeneye kuyikorana nabo bashakanye. Ibi rero ahanini byitwa ubukerarugendo bushingiye ku busambanyi ibyo benshi bazi nka “sex tourism”

Ubu bukerarugendo rero usanga burimo abantu benshi cyane bamwe babikora babyishakiye abandi bakabikora ku gahato kuko baba barashimuswe. Nubwo rero ubu busambanyi busigaye bukorerwa mu bihugu hafi ya byose ku isi hari ibyiganjemo ibi bikorwa kurusha ibindi ku isi. niyo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kubereka ibihugu byiganjemo ubusambanyi bwinshi ku isi ariko bukaba bunashingiye ku bukerarugendo.

- Advertisement -
Germany (Ubudage)

Muriki gihugu kibarizwa ku mugabane w’uburayi iyo bigeze ku bukerarugendo bushingiye ku busambanyi iki gihugu kiza imbere ya byose, m’Ubudage ubu bukerarugendo buremewe cyane uretse nibyo, uburaya bwo ku muhanda nabwo buremewe ku mugaragaro. Icyakora ubusambanyi mu budage buhazwi kuva kera cyane dore ko amateka yerekana ko uburaya bwatangiye kwamamara cyane ahagana mu 1200. Ibi rero bituma ku mugaragaro abantu bajya gushaka akazi ko gukora ubusambanyi ndetse hakaba hari nibigo bishinzwe kwamamaza no gutanga mwene aka kazi.

Thailand

Iki ni igihugu benshi batajya bamenya ariko nabakizi ntibakunda kukigarukaho, iki gihugu cyo muri aziya ariko gifatwa nka gehinomu bitewe nibiberayo, ubwicanyi, ubujura bwo ku rwego rwo hejuru, ibiyobwabwenge ariko by’umwihariko ubusambanyi butaba ahandi ku isi. abakerarugendo baturutse imihanda yose y’isi bikundira Thailand cyane dore ko hari n’imicanga yaho imwe n’imwe abantu bajyaho bambaye ubusa buri buri. Muriki gihugu kandi uburaya buremewe cyane ndetse umunsi kuwundi abantu benshi cyane binjira muriyi mirimo igendanye n’ubusambanyi.

- Advertisement -
Spain (Espanye)

Iki gihugu cyo mu burayi, kinazwi cyane ku tubyiniro dukomeye ndetse n’utubari twinshi kandi two ku rwego rwo hejuru ariko nanone kurundi ruhande ubusambanyi buri ku rwego utabasha kwiyumvisha. Imijyi nka Barcelona, Madrid na Ibiza irazwi cyane ku isi kandi benshi bajyayo ntakindi kibajyanye ari indaya zaho nyinshi cyane kandi zizi akazi. Iyo ugeze muriyo mijyi twavuze haraho ugera ibimenyetso bikakubwira ko ugiye kwinjira mu gace kaberamo ubusambanyi ukagenda ubizi.

Malaysia (Maleziya)

Kimwe na Thailand Malaysia nayo imenywa na bacye batagize icyo bazi ariko nanone ikamenywa na benshi bamenyereye ibya sex tourism. Nubwo uburaya butemewe n’amategeko muri Malaysia ubusambanyi bukorerwa ku mihanda, mu tubari ndetse n’utubyiniro biri ku rwego rwo hejuru ndetse abanyamahanga ibi barabizi cyane bityo bakerekezayo ku bwinshi. Imijyi izwi cyane nka Kuala Lumpur, Penang na Ipoh ikenerwamo cyane indaya nyinshi bitewe nabantu bahagana. Abantu benshi bakora ubu buraya usanga baba barashimuswe mu bihugu bituranye na Malaysia birimo nk’ubushinwa na Thailand.

Kenya

Kenya: iki gihugu cyo muri Africa benshi bacyita amarembo yerekeza muri Africa y’uburasirazuba, kenya izwiho cyane kandi parike zinyuranye kandi nziza. Iyi kenya izwiho kuba yicaranye ibyicaro byinshi by’imiryango mpuzamahanga ku buryo umuntu avuze ko ari ikicaro cy’abazungu muraka karere ataba abeshye. Hanyuma yibi rero usanga kenya arinacyo gihugu kiri mu bya mbere muri Africa mu kugira abantu benshi bakora uburaya bugendanye n’ubukerarugendo. Abasore bato bo muri Kenya bakundwa cyane n’abakecuru b’abazungu ndetse n’udukobwa tukiri duto ugasanga twihereranye ibisaza by’ibizungu.

Philippines

Bivugwa ko abantu barenga ibihumbi 800 bakora muri aka kazi k’ubukerarugendo bushingiye ku busambanyi. Ibi bikorwa kandi bivugwa ko byashinze imizi ahagana mu 1945 kuva ubwo abakerarugendo banyuranye babyiganira kujya muri Philippines bagiye kwimara ipfa.

Brazil: muriki gihugu naho uburaya buremewe kandi buri ku rwego rwo hejuru. Iki gihugu uretse kuba gifite ahantu hakorerwa ubusambanyi, kinafite umubare munini w’abaturage babayeho nabi cyane ibi rero bisunikira urubyiruko rwinshi gushodekana n’abazungu kugira ngo babashe kubakuraho udufaranga ducye.

Muri rusange rero nubwo tuvuze ibyo bihugu gusa ubukerarugendo bushingiye ku busambanyi ntaho butari ndetse buri ku rwego rwo hejuru ndetse buzamuka umunsi kuwundi.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles