spot_img

Hari amakuru adasanzwe avuga ko perezida Zelenskiy agiye kwicwa vuba aha.

- Advertisement -

Ni amakuru atunguranye kandi atangaje yavuzwe n’umwe mu bahoze mu gisirikare cya amerika witwa Scott Ritter uyu avuga ko mu gihe cya vuba abaturage ba Ukraine bazarambirwa maze bagahaguruka bakica perezida wabo ariwe Volodymyr Zelenskiy.

Uyu avuga ko kubw’ubuzima bw’abantu buri gutesekara abaturage bazemera bakica umuntu umwe uri kubitera ariwe perezida wabo Zelenskiy. Ritter we icyakora avuga ko byamushimisha zelenskiy n’umuryango we bahunze igihugu bakajya kwibera mu mahanga ariko igihugu cya Ukraine kikabona amahoro.

- Advertisement -

Ritter ati: “kubwange nkurikije ko abantu bakwiye uburenganzira bwabo bwo kubaho, nifuza ko Zelenskiy n’umuryango we bameneshwa mu gihugu maze bagategerwa indege cyangwa gari ya moshi iberekeza mu mahanga aho bazajya kubaho neza, ibi mbifata nk’igihano cya burundu baba bahawe kubw’ibyago bateje igihugu cyabo”

Scott Ritter umwe mubahoze mu gisirikare cya Amerika

Icyakora nubwo Ritter yifuza ko Zelenskiy yahunga igihugu avuga ko ibi bitazashoboka kuko ahubwo ahazaza ha Zelenskiy ari habi cyane bitewe nuko ibizaba kuri Zelenskiy ari bibi cyane kurushaho. Yagize ati: “ukuri guhari nuko Zelenskiy azicwa, kandi azicwa n’abaturage be bazaba bamurambiwe”

- Advertisement -

Kuri we avuga ko Zelenskiy ariwe shingiro ry’isenyuka rya Ukraine, avuga ko ariwe mpamvu ikomeye yateye urupfu rw’ibihumbi by’abasirikare ba Ukraine ndetse n’ihunga ry’abarenga za miliyoni bahunze igihugu, kuri we rero avuga ko ari ibihe bibi cyane ku mpande zose kuri Ukraine.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles