Byatunguranye ubwo nyina wa Diamond yajyaga ku mbuga nkoranyambaga maze akandika ko burya umuhungu we yanditse imitungo ye yose ku izina rye.
Nyuma yibi ariko abantu benshi bagize bati ntacyadutungura kuko yaba Diamond ndetse na nyina umwe ahora hafi yundi kuburyo ntacyaba gitunguranye Diamond aramutse yaranditse imitungo ye yose kuri nyina. Ibi kandi babishimangira bavuga ko Diamond nk’umuntu wagaragaje ko akunda abagore ku rwego hejuru, cyane ko anafite abana hafi batanu bose badahuje ba nyina, bityo bakemeza ko mu gihe hazamo ikibazo cya gatanya, Diamond yabihomberamo cyane.
Aya makuru yuko Diamond abika imitungo ye yose kuri nyina asakaye nyuma yibyabaye mu bufaransa ku mukinyi achraf hakimi ukinira PSG aho byamenyekanye ko uyu mukinnyi ntakintu na kimwe agira kimwanditseho, ahubwo imitungo ye yose ibaruye kuri nyina. Uyu yafashe imitungo ye yose ayandikisha kuri nyina kugeza nubwo n’umushahara ahembwa mu ikipe akinira unyuzwa kuri konti ya nyina umubyara.
Amakuru ya Hakimi yamenyekanye mu mpera zicyumweru gishize aho bivugwa ko umugore we yatanze ikirego ashaka gatanya ndetse akanasaba ko yahabwa ibirenga kimwe cya kabiri cyibyo Hakimi atunze byose, gusa byaje kuvumburwa ko Hakimi ntakintu na kimwe agira maze uwo mugore agenda amara masa. Hari hashize iminsi Hakimi ashinjwa gufata umugore ku ngufu ariko akaba ari ibirego bamwe bavuga ko nta shingiro bifite.