spot_img
Ahabanza Blog Page 64

Urukundo, inkingi shingiro y’ubuzima. Dore igituma urwa bamwe rukomera abandi bikabananira.

0

Urukundo ni kimwe mubintu byiza cyane ariko bitangaje byaba byarabaye mu mibereho y’ikiremwamuntu. Kimwe nindi myitwarire yose iranga ikiremwamuntu urukundo narwo rukoreshwa n’umubiri w’umuntu ariko uhuza igice gifatika cy’umubiri ndetse n’ikidafatika (ubugingo).

Umubiri w’ikiremwamuntu ugiye ufite ibice bitandukanye birimo ibifasha umubiri wacu kubaho muburyo bwa buri munsi ndetse nibidufasha mu mitekerereze. Ibi byose rero birakorana bikaza kurangira umubiri wacu muri rusange wisanze mu rukundo. Ariko se mu by’ukuri kuki urukundo ruza mbere ya byose mu buzima bwa muntu?

Ese byagenze gute kugira ngo urukundo rube rumeze gutya uyu munsi? Kenshi na kenshi usanga bivugwa ko ubwenge bwa muntu aribwo rufatiro rw’urukundo, akenshi nibintu utekerezaho ukoresheje umutima wawe cyangwa se ubwonko bwawe. Ariko nanone ubwenge ndetse n’urukundo usanga bihuza ibintu byinshi iyo bigeze ku kuntu urukundo rwagiye rubaho mu bihe bitandukanye isi yanyuzemo.

Abakurambere bacu uko bagendaga bamenya ubundi bwenge bushya byatumaga ubwonko bwabo bwaguka ndetse bugafunguka kurushaho, gusa ibi byose ngo ntibyari gushoboka iyo hataza kubaho urukundo hagati y’abantu, ngo no gushobokera abantu kwambukiranya imigabane igize isi. Ibuka neza ko n’umwana ukiri muto akenera urukundo ruhagije no kwitabwaho by’umwihariko mbere yuko nawe ubwe akura akaba umuntu wigenga.

Urukundo ni kimwe mu byatumye abatubanjirije kuri iyi si bashobora gukomeza kwitanaho hagati yabo, ibi rero ngo byatumye bashobora gukomeza kurera abana babo mu gihe kinini arinabyo byafashaga ukurumbuka kw’ikiremwamuntu, ibi rero byanatumye umuntu akwira ku isi hose ku migabane yose. Byemezwa ko abantu iyo babana ari babiri bakundana by’ukuri ngo bituma buri wese irari ryo kwita kuwundi muntu rigabanuka. Iyo ukunda uwugukunda ngo burya uba ubona abandi bose ari babi, ibi rero bitandukana n’umuntu utagira uwo bakundana aho we usanga abantu bose ari beza ndetse bamukurura.

Uretse ibyo kandi byo mu mibereho hagati y’abakundana, urukundo runagira uruhare mu ihindagurika ry’imiterere y’umubiri wacu. Urukundo rutuma umubiri wacu urekura umusemburo witwa dopamine uyu akaba ariwo utuma umuntu yumva afite ibyishimo bidasanzwe, bimwe nyine twumva dufite iyo turikumwe n’abakunzi bacu. Uko umukunzi akomeza kukwitaho nawe ukamuha umutima wawe cyane ubwonko niko bukomeza kurekura uwo musemburo ku bwinshi.

Urukundo kandi ruvuka ndetse rukabaho muburyo bwinshi, rutuma kandi habaho umubano udasanzwe hagati y’abantu, iyo umwana ari kumwe na nyina ubwonko nabwo burekura umusemburo witwa oxytocin, uyu rero ngo wogera igihango gikomeye hagati y’umubyeyi n’umwana we, uyu musemburo rero uko wiyongera cyane ngo utuma urukundo rukura muburyo budasanzwe, nko hagati y’abashakanye ngo iyo bakunda gukora ibikorwa Bizana uwo musemburo kenshi haba hari amahirwe yuko bazagumana igihe kinini.

Ibyo bikorwa birimo nko guhoberana kenshi, gufata mu biganza mugihe muri kugenda, kubwirana amagambo meza biri mubituma uwo musemburo w’urukundo uvubuka muburyo busesuye. Mu gihe cyose utajya wikoza umuntu mukundana cyangwa mwashakanye ujye umenya ko burya no gutandukana nawe bishoboka muburyo bworoshye. Benshi usanga bahora bibaza impamvu ingo zabo zitishimye mu rukundo ariko ntibamenye ko hari utuntu tworoshye batajya bitaho kandi dufitiye akamaro imibanire yabo.

Uyu mugore wagerageje gufungura urugi rw’indege iri mu kirere avuga ko ari yesu wabimutegetse.

Uyu mugenzi benshi bibaza ko yafashwe n’ibisazi yafatiwe mu ndege ya south west airlines agerageza gufungura umuryango w’indege kandi mu kirere cya kure, sibyo gusa uwo mugore yaje no kuruma undi mugenzi we ku itako ariko nyuma ubwo yafatwaga yaje gutangaza ko yesu ariwe wamutegetse gufungura uwo rwo rugi rusohoka hanze rw’indege.

Kuwa gatandatu ubwo indege yavaga Houston yerekeza Columbus hose ho muri leta zunze ubumwe za America, byaje kurangira iyi ndege imanuwe ku butaka igitaraganya. Ibi byabaye ubwo umugore witwa Elom agbegninou w’imyaka 34 yatangiye kugira umujinya ukomeye avuga ko abakozi bo mu ndege bamubujije gutambuka ngo yerekeze aho ashaka kujya.

Ubwo undi mugenzi yazaga gutabara ngo ahoshe amahane yuwo mugore, yahise ahindukira aruma uwo mugenzi ndetse aramukomeretsa. Kuri uyu gatatu uyu mugore yagejejwe mu rukiko ariko abamwunganira bavuga ko adakwiye kuburana bitewe nuko afite ibibazo byo mu mutwe nkuko zimwe mu mpapuro zibyerekana.

Byose bijya kuba byatangiye agbegninou ajya mu cyumba inyuma mu ndege maze atangira kwitegereza ku muryango usohoka w’indege, umukozi wo mu ndege yamusabye kujya mu rwiherero cyangwa se agasubira kwicara nk’abandi. uyu mugore ngo yahise abaza niba bamwemerera kureba hanze ariko baramwangira. Bimaze kugenda uko uwo mugore yasunitse abamwitambitse kugeza ageze kumuryango atangira gufungura urugi kandi indege yarimaze gufata ikirere.

Bamaze kumufata ngo adafungura umuryango yahise atangira gukubita umutwe hasi avuga ko yesu yamutegetse gufata indege ijya Ohio ndetse anamutegeka ko nagera mu kirere aza gufungura umuryango w’indege.

Cristiano Ronaldo yabonye ikipe nshya igiye gutuma aba uwa mbere ku isi uhembwa menshi.

0

Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Portugal aherutse kwirukanwa na Manchester united nyuma y’igihe kinini atumvikana na bamwe mu bayobozi ba Manchester united ndetse n’umutoza we eric ten hag. Ibintu ariko byaje kuba bibi kurushaho ubwo Cristiano Ronaldo yatangaga ikiganiro kitavuzweho rumwe kikaza gutuma yirukanwa igitaraganya.

Kuri ubu rero biravugwa ko Cristiano Ronaldo yamaze kumvikana n’ikipe nshya imwifuza. Uyu mugabo ngo yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-nasser yo muri Arabian Saudite. Mu myaka ibiri n’igice azamara muriyi kipe uyu azajya yinjiza miliyoni 172 buri mwaka bivuze ko aya masezerano azarangira Ronaldo yujuje imyaka 40 ndetse akazaba ariwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi.

Abamwegereye bavuga ko kugeza ubu nta kintu na kimwe arasinyana niyi kipe kuko umutima we wose awerekeje ku ikipe y’igihugu ya Portugal iri gukina igikombe cy’isi muri Qatar. Icyakora amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espanye ashimangira ko bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya gusa ariko bikazakorwa nyuma y’igikombe cy’isi. mu mpeshyi ishize, Ronaldo yakoze ibishoboka byose ngo asohoke muri manches3ter united kuko yifuzaga gukina Champions League ariko ntibyamukundira.

Icyo gihe bivugwa ko yanze kujya mu ikipe yamushakaga muri Saudi Arabia kuko yifuzaga kuguma iburayi, ariko kugeza ubu nyuma yo kubona ko nta kipe imukeneye iburayi yayamanitse yemera kujya aho yari yanze kujya kuva na mbere.

Kuri ubu benshi barahangayitse kubera ibura ry’udukingirizo.

0

Imiryango idaharanira inyungu mu gihugu cya Kenya irinubira ubukeya bw’udukingirizo mu gihugu nyuma yuko benshi bari bamenyereye guhabwa utw’ubuntu ariko ubu agakingirizo kakaba kabona umugabo kagasiba undi.

Ubusanzwe aka gakoreshwa kifashishwa na benshi muri Kenya kajyaga gatumizwa ndetse kagatangirwa ubuntu mu gihugu hose, ariko nyuma y’izamuka rikabije ry’imisoro abatangaga utu dukingirizo ku buntu mu gihugu hose bahagaritse kubikora. Aba badaharanira inyungu bavuga ko leta yagakwiye gukuraho imisoro kuri utu dukingirizo bityo tukongera kuboneka byoroshye kuko bemeza ko bifasha mu kurwanya ikwirakwira ry’agakoko ka sida.

Ubusanzwe igihugu cya Kenya gikenera udukingirizo dusanga miliyoni 455 ku mwaka ariko ubu bivugwa ko utubasha kuboneka tutarenga miliyoni 150 gusa. Ubusanzwe agakingirizo ni intwaro ikomeye iza imbere mu zifashishwa mu kurwanya sida ndetse nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gusa mu myaka hafi ibiri ishize udukingirizo twari tumenyerewe gutangirwa ubuntu muriki gihugu ntitukiboneka haba mu mavuriro cyangwa se nahandi twari tumenyerewe kuboneka.

Ama sosiyete sivile rero yegeka iki kibazo kuri leta ya Kenya yazamuye imisoro ku rwego rwo hejuru, kugeza ubu agapaki kazamo dutatu ubu gahagaze hafi idolari rya amerika (1000rwf) aya bakavuga ko ari menshi cyane ku baturage benshi ndetse ko batabasha kukagura. Kugeza ubu Kenya ibarirwamo abantu 34000 bashya bandura sida buri mwaka, gusa kuva muri 2020 bivugwa ko uyu mubare wazamutse cyane by’umwihariko mu bakora uburaya.

Ndetse ubu hari ubwoba ko Kenya ishobora gusubira aho yahoze mu myaka yashize aho imibare y’abandura sida yabaga iri hejuru cyane.

Aho utuye agakingirizo kagura angahe?

Dore uko Cristiano Ronaldo yatakambiye umunyamakuru ngo amuvuganire bamwandikeho igitego kitari icye.

0

Mu mukino wabaye kuwa mbere saa tatu byarangiye Portugal mu gikombe cy’isi itsinze Uruguay ibitego bibiri ku busa byose bya Bruno Fernandes ukinira Manchester united.

Uwitwa Alexi Lalas yatunguye benshi ubwo yatangazaga ukuntu icyamamare Cristiano Ronaldo ngo yaba yaratakambiye bikomeye umunyamakuru ukomeye witwa Piers Morgan usanzwe ari ninshuti ya Cristiano ngo akore ibishoboka byose amuvuganire binyuze mu binyamakuru bityo igitego cya mbere Portugal yatsinze kibe cyakwandikwa kuri Cristiano. Ibi Ronaldo ngo yabikoze umukino ukirangira ikipe yabo ikiri mu rwambariro nibwo yahise yandikira Morgan abimusaba.

Nyuma yibi nyamara hasohotse amakuru atanyura umutima wa Cristiano kuko ahubwo yaba FIFA itegura iyi mikino na ADIDAS yari ifite ikoranabuhanga mu mupira wakinwe uwo munsi bose bemeje ko igitego cya mbere cya Portugal cyatsinzwe na Bruno Fernandes aho kuba Cristiano, ibi nukubera ko umupira Fernandes yateye wagiye mu izamu Cristiano atawukozeho na gato, nubwo ku ma televiziyo hari ababonaga ko Cristiano yakoze kuri uyu mupira mbere yuko ujya mu izamu.

Uyu Alexi Lalas wahoze akinira ikipe y’igihugu ya America yavuze ko aganira na Piers Morgan ariwe ubwe wamwibwiriye ko Cristiano Ronaldo yamwandikiye amubwira ko ariwe watsinze igitego aho kuba Bruno. Cristiano ati: “uriya mupira wankozeho ku mutwe mbere yuko ujya mu izamu” uyu mugabo w’imyaka 37 igitego kikimara kujyamo yirukanse ajya kukishimira nkaho ariwe ugitsinze nyamara inkuru mbi yaje kumutahaho ubwo igitego bacyandikaga kuri Bruno Fernandes banahoze bakinana muri Manchester United.

Ronaldo kandi yahise ajya gushimira Bruno kuko yizeraga ko amuhereje umupira ngo atsinde ari nako igitego cyakomeje kunyuzwa ku ma televiziyo manini yarari muri stade ariko abantu bagakomeza kutavuga rumwe kuwaba atsinze igitego.

Fernandes avuga kuriki gitego kitavugwaho rumwe, we avuga ko uwatsinze igitego atariwe umushishikaje ahubwo ikimuraje ishinga aruko ikipe yabo yageze mu cyiciro gikurikira bakaba bategereje kumenya uzakurikiraho bakajyana.

Ubufaransa burashinjwa gushaka kwica perezida Tchisekedi binyuze mu burozi.

0

Aya makuru mashya avuga ko perezida wa DRCongo bwana Felix Tchisekedi yaba yarasimbutse urupfu nyuma yaho bagerageje kumuhitana hifashishijwe uburozi bw’ikinyabutabire cyitwa cyanide. Ibi ngo byabaye kuwa 12 Ugushyingo 2022 ariko ntibyahise bivugwa ahubwo amakuru asohotse ubu.

Byose byatangiye ngo Tchisekedi yohererezwa urwandiko rukagezwa mubiro bya perezida I Kinshasa. Urwo rwandiko ngo rwari rwoherejwe numwe mu miryango mpuzamahanga itavuzwe izina ariko ikorera mu bufaransa. Polisi ya Congo ishami rishinzwe gupima ibizamini by’ubuhanga ngo ryavumbuye ko aka gapfunyika kari karimo ibaruwa ndetse na kopi y’ikinyamakuru ngo kari kanarimo impumuro idasanzwe yaturukaga muricyo kinyamakuru.

Iyo mpumuro rero ngo byaje kugaragara ko ari iy’ikinyabutabire cya cyanide gisanzwe ari kibi cyane ku buzima bw’umuntu kuburyo utuntu ducye cyane tuba duhagije kwinjira mu mubiri w’umuntu agahita apfa. Police ivuga ko inkomoko yuru rwandiko ari umuryango mpuzamahanga ukorera mu bufaransa ariko uwo muryango ukaba utatangajwe izina. Gusa, ibi byatumye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo ahamagaza byihuse ambasaderi w’ubufaransa ngo asobanure iby’iyi baruwa yandikiwe Tchisekedi irimo uburozi.

Iyi baruwa twababwira ko yaje mu gihe ubutegetsi bwa Congo bwari burajwe ishinga no guhangana ndetse no gusubiza inyuma ibitero by’umutwe wa M23 wari ubasumbirije mu burasirazuba mu mpera z’ukwezi kwa cumi ndetse no mu ntangiriro zukwa 11.

Canelo ukina iteramakofe yarahiye ko azahitana Messi amuziza kwandagaza igihugu cye.

0

Uyu mugabo umaze gutsindira ibikombe byinshi mu iteramakofe, yitwa Canelo Alvarez akomoka muri Mexico, uyu yarahiye ko aho azahurira na kizigenza Lionel Messi hose azahita amwica amuziza ko Messi yasuzuguye ibendera ry’igihugu cye cya Mexico.

Mu mukino Argentina ahuyemo na Mexico Messi niwe watsinze igitego cya mbere muri 2-0 batsinze Mexico ku cyumweru. Ibi byatumye Argentina yari yamaze kwiheba igarukana ikizere n’amahirwe byo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’isi. nyuma y’uyu mukino Messi na bagenzi be bishimiye intsinzi bikomeye murwambariro ari naho hatumye Alvarez agira umujinya ukomeye kuri Messi.

Bari kubyina bishimira intsinzi amashusho yagaragaye Messi ari gutera ishoti ikintu kimeze nk’umwenda (Jersey) cyangwa se ibendera rya Mexico cyari kiri hasi, ibi byarakaje Alvarez cyane maze abaza abantu ati mwabonye ukuntu Messi yakoresheje amasuku ibendera ry’igihugu cyacu asukura mu rwambariro rwabo? Asenge Imana cyane sinzigere nkubitana nawe. Niba nubaha igihugu cye cya Argentina nawe agomba kubaha igihugu cyacu cya Mexique.

https://twitter.com/Canelo/status/1597370059613429760?s=19

Ntabwo ndi kubahuka Argentine nk’igihugu ahubwo ndikuvuga umwanda Messi yakoze ku giti cye. Nyuma yuko Alvarez avuze ibi, abafana ba Argentine bamuhaye urwamenyo kuburyo bukomeye cyane. Bamwe bati arashaka kuzamukira ku izina rya Messi kuko azi neza ko ntamuntu wazigera amumenya ku isi, abandi bati amaze kubona ko ashaje none ashaka kongera kuvugwa.

Hari nabavuze ko badatunguwe na gato bitewe nuko aribwo bwa mbere bumvise izina rye mu matwi yabo. Abandi bavuze ko amakofe yakubiswe agikina uyu mukino w’iteramakofe ariyo ari kumugaruka bityo ko abantu bakwiye gutangirira hafi.

Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana imirongo ihagaze ku nda.

0

Kuri mwe mwese mukunda kudukurikira umunsi ku wundi mujya mubona inkuru nyinshi zivuga ku buzima kuko bifasha benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ninayo mpamvu rero kuriyi nshuro tugiye kugaruka ku miterere y’umubiri w’umugore utwite, ariko by’umwihariko tukavuga ku mirongo ikunda kugaragara ku bagore benshi baba batwite.

Ni kenshi ushobora Kubona iyi mirongo ihagaze kunda y’umugore utwite ukaba wagira impungenge, ahanini kuko uba utazi icyabiteye. Gusa ni ikintu gikunda kugaragara ku bagore benshi batwite cyane cyane ku bafite inda zitangiye gukura. Iyi mirongo rero mu by’ukuri ntabwo iteje ikibazo nkuko benshi bashobora kuba babyibwira.

Izwi cyane nka “Linea Nigra” (ni ijambo ry’ikiratini risobanura ngo umurongo w’umukara) nkuko iri jambo ribivuga rero uyu murongo uba ari umukara ndetse abagore batwite baba bawufite uhagaze guturuka hasi aho inda itangirira ukazamuka kugera aho irangirira ku gatuza.

Wakwibaza uti ese biterwa ni iki?

Niba wibaza ikibazo nk’iki ufite ishingiro, gusa iyi mirongo iterwa n’ibihe bitoroshye umugore utwite aba arimo. Imisemburo idasanzwe umubiri uba uri gukora kugira ngo umubyeyi ndetse nuwo atwite babeho neza, iyi misemburo rero harigihe iba myinshi cyane ndetse bikagera naho uruhu ruhindura ibara, uku guhindura ibara rero kwateye niyi misemburo yaturutse muri nyababyeyi ninabwo uyu murongo ushobora kwirema.

Bamwe usanga bawufite uzamuka kugeza ku mukondo mu gihe hari n’abawugira ukazamuka kugeza hafi mu gatuza. Gusa ibi byose biterwa n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu utwite. Nyuma yuko uwari utwite abyaye mu byumweru bicye uyu murongo uragenda, ariko nikimwe mu byerekana ihindagurika ry’umubiri w’umuntu.

Ntabwo rero uyu murongo uteje ikibazo mu gihe uzabona umugore wawe cyangwa umuntu wawe wa hafi awufite ntuzagire impungenge kuko abagore batwite babarirwa kuri 75% bazana uyu murongo.

Uyu muntu uvuga ko yaturutse ahazaza yashyize hanze amashusho yerekana ikipe izatwara igikombe cy’isi. Irebere nawe.

0

Uyu muntu utaramenyekana avuga ko agendera mu bihe ibizwi nka “time travelling” (time traveller) ibi biba bivuze ko umuntu ashobora kugendera mubihe akaba yajya ahazaza akabona ibintu bizaba mu minsi iri imbere cyangwa akaba yajya ahahise akaba yabona ibyabaye kera ariko akabibona biri kuba ako kanya.

Kuri tiktok rero uyu muntu utamenyekanye imyirondoro, yashyizeho amashusho yerekana umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2022 ndetse n’ikipe izagitwara iyariyo. Muraya mashusho hagaragaraho amwe mu mafoto y’umukino urangiye yerekana n’ibitego byatsinzwe ndetse akavuga ko yayakuye ahazaza bivuze ko yagiye ku munsi wa finale akayafata.

Aya mashusho yerekana ku mukino wa nyuma France yakinnye na Brazil ariko bikaza kurangira Brazil ariyo itsinze France ibitego 2-1. Ibi byibutsa benshi mu mwaka ushize wa 2021 undi muntu witwaga @nsh.official nawe washyize amashusho kuri tiktok agaragaza ukuntu igikombe cy’uburayi (Euro) kizagenda ku mukino wa nyuma. Yagaragaje amashusho yerekana Ubutaliyani butwara iki gikombe butsinze Ubwongereza ibitego 2-1 uku ninako byaje kugenda kuko Ubutaliyani bwaje nokwegukana iki gikombe mu minsi micye yakurikiye.

https://vm.tiktok.com/ZMFQQuw8x/

Uyu nawe rero yazanye amashusho yerekana uko umukino wanyuma w’igikombe cy’isi uzarangira ndetse n’ikipe izatwara igikombe. Uyu avuga ko aya mashusho yafashwe mu byumweru bitatu biri imbere, bivuze ibiyagaragaramo bizaba mu byumweru bitatu bigiye kuza ndetse bikerekana ko Brazil izatsinda France ku mukino wa nyuma ibitego 2-1 igatwara igikombe.

Amashusho yerekana neza abakinnyi ba Brazil bari kwishimira intsinzi mu gihe abakinnyi b’Ubufaransa nka Olivier Giroud bari barakaye cyane nyuma yo gutsindwa. Sibyo gusa kuko amashusho (graphics) ameze neza nkayo FIFA iri gukoresha muri Qatar yerekana ko abakinnyi Marquinos na Richarlison aribo bazatsindira Brazil ndetse Griezmann ariwe uzatsindira France igitego kimwe rukumbi babona muri uwo mukino.

Amaze gushyiraho ayo mashusho yanditseho ati: “

Brazil itsinze France mu gikombe cy’isi 2022, ngendera mu bihe” yakomeje agira ati: “ndi kugerageza kubafasha nkuko nabikoze umwaka ushize”

Umutoza wa Denmark yatangiye gutakambira Norvege ngo imutize Halaand.

0

Iyi Denmark yatangiye inganya na Tunisia mu gikombe cy’isi ubusa ku busa, bukeye yahise itsindwa na France ibitego 2-1, uyu mutoza wa Denmark Kapser Hjulmand yateye urwenya aravuga ati yaba byashobokaga muriki gikombe cy’isi maze Norway (Norvege) ikadutiza rutahizamu Erling Halaand dore ko batabashije kukitabira. Ubusanzwe Denmark na Norway ni ibihugu bituranye mu cyitwa Scandinavia.

Kasper akomeza avuga ko yifuza ko niba byashobokaga yatizwa Halaand akabasha kumutsindira ibitego ndetse byanashoboka agafata umukinnyi Christian Eriksen akamukoramo abandi nka we ngo byamufasha. Uyu yanagiye kure avuga ko baramutse bafite rutahizamu wa Manchester city Erling Halaand mu ikipe yabo, nta kabuza batsindira igikombe cy’isi bakagitwara.

Yagize ati: “Erling Halaand ntiyabashije kwitabira igikombe cy’isi hamwe n’ikipe ye ya Norway, ahari wenda byari kuba byiza bamudutije. Nako oya, oya, nakinaga ndi kwiterera urwenya” “gusa ni umukinnyi ukomeye cyane, nibyiza cyane kumubona akina, ukuntu yazamutse, urwego amaze kugeraho nka rutahizamu birarenze. Akwiye gushimirwa bikomeye kuko yakoze cyane bikomeye, ntabwo wagera kuri ruriya rwego utakoze cyane, yateye imbere cyane biranejeje kumureba akina, kandi ni umukinnyi mwiza nubaha cyane”

Muriri tsinda Denmark isigaje guhura na Australia yatsinze Tunisia, mu gihe France ku mukino wa nyuma w’itsinda izahura na Tunisia. Iyi kipe yo ku mugabane wa Africa irasabwa gutsinda France ariko nanone bigasaba ko Denmark itsinda Australia ikabona gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.