spot_img

Dore uko Cristiano Ronaldo yatakambiye umunyamakuru ngo amuvuganire bamwandikeho igitego kitari icye.

- Advertisement -

Mu mukino wabaye kuwa mbere saa tatu byarangiye Portugal mu gikombe cy’isi itsinze Uruguay ibitego bibiri ku busa byose bya Bruno Fernandes ukinira Manchester united.

Uwitwa Alexi Lalas yatunguye benshi ubwo yatangazaga ukuntu icyamamare Cristiano Ronaldo ngo yaba yaratakambiye bikomeye umunyamakuru ukomeye witwa Piers Morgan usanzwe ari ninshuti ya Cristiano ngo akore ibishoboka byose amuvuganire binyuze mu binyamakuru bityo igitego cya mbere Portugal yatsinze kibe cyakwandikwa kuri Cristiano. Ibi Ronaldo ngo yabikoze umukino ukirangira ikipe yabo ikiri mu rwambariro nibwo yahise yandikira Morgan abimusaba.

- Advertisement -

Nyuma yibi nyamara hasohotse amakuru atanyura umutima wa Cristiano kuko ahubwo yaba FIFA itegura iyi mikino na ADIDAS yari ifite ikoranabuhanga mu mupira wakinwe uwo munsi bose bemeje ko igitego cya mbere cya Portugal cyatsinzwe na Bruno Fernandes aho kuba Cristiano, ibi nukubera ko umupira Fernandes yateye wagiye mu izamu Cristiano atawukozeho na gato, nubwo ku ma televiziyo hari ababonaga ko Cristiano yakoze kuri uyu mupira mbere yuko ujya mu izamu.

Uyu Alexi Lalas wahoze akinira ikipe y’igihugu ya America yavuze ko aganira na Piers Morgan ariwe ubwe wamwibwiriye ko Cristiano Ronaldo yamwandikiye amubwira ko ariwe watsinze igitego aho kuba Bruno. Cristiano ati: “uriya mupira wankozeho ku mutwe mbere yuko ujya mu izamu” uyu mugabo w’imyaka 37 igitego kikimara kujyamo yirukanse ajya kukishimira nkaho ariwe ugitsinze nyamara inkuru mbi yaje kumutahaho ubwo igitego bacyandikaga kuri Bruno Fernandes banahoze bakinana muri Manchester United.

- Advertisement -

Ronaldo kandi yahise ajya gushimira Bruno kuko yizeraga ko amuhereje umupira ngo atsinde ari nako igitego cyakomeje kunyuzwa ku ma televiziyo manini yarari muri stade ariko abantu bagakomeza kutavuga rumwe kuwaba atsinze igitego.

Fernandes avuga kuriki gitego kitavugwaho rumwe, we avuga ko uwatsinze igitego atariwe umushishikaje ahubwo ikimuraje ishinga aruko ikipe yabo yageze mu cyiciro gikurikira bakaba bategereje kumenya uzakurikiraho bakajyana.

- Advertisement -

Related Articles

- Advertisement -spot_img

Latest Articles